× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kutizera ni inkomyi ituma tudashyikira cyangwa se ngo tubone ubwiza bw’Imana

Category: Sermons  »  October 2022 »  Editor

Kutizera ni inkomyi ituma tudashyikira cyangwa se ngo tubone ubwiza bw'Imana

Yohana 11:33-34; 39-44: 33 Yesu amubonye arira, n’Abayuda bazanywe na bo barira, asuhuza umutima arawuhagarika, 34 arababaza ati "Mbese mwamushyize he?" Baramusubiza bati "Databuja, ngwino urebe."

39 Yesu arababwira ati "Nimukureho igitare." Marita mushiki w’uwapfuye aramubwira ati "Databuja, none aranuka kuko amaze iminsi ine." 40 Yesu aramubwira ati "Sinakubwiye nti ’Niwizera uri bubone ubwiza bw’Imana ’?" 41 Nuko bakuraho igitare. Yesu arararama aravuga ati "Data, ndagushimye kuko unyumvise.

42 Ubwanjye nari nzi yuko unyumva iteka, ariko mbivugiye ku bw’abantu bangose, ngo bizere yuko ari wowe wantumye." 43 Amaze kuvuga ibyo arangurura ijwi rirenga ati "Lazaro, sohoka." 44 Uwari upfuye arasohoka azingazingiwe mu myenda amaguru n’amaboko, n’igitambaro gipfutse mu maso he. Yesu arababwira ati "Nimumuhambure mumureke agende."


Nshuti y’Imana, Yesu yageze ku gituro, aho Lazaro yari ashyinguwe, asanga imva bamushizemo, ikingishijwe igitare (ibuye rinini). Yesu ni ko kubabwira ko bakuraho icyo gitare (kibuye), maze Marita mushiki wa Lazaro wapfuye, atangira guteshwaguza kubera kutizera, avuga ibiterekeranye, aho gukora ibyo Yesu yababwiye gukora. Yesu ni ko kumubwira ati "Sinakubwiye nti ’Niwizera uri bubone ubwiza bw’Imana.’

Nuko Marita nabo bari bari kumwe, babona gukuraho igitare (ibuye), maze Yesu avuga ijwi rirenga, Lazaro wari upfuye, arasohoka ari muzima ariko ahambiriye. Yesu yongera kubabwira ngo bamuhambure bamureke agende.

Mukundwa w’Imana, kutizera ni inkomyi ituma tudashyikira cyangwa se ngo tubone ubwiza bw’Imana, kandi koko kutizera ni umuzi w’ibyaha ndetse n’ink’ibyaha bindi byose dukora bizaturimbuza.

Ubundi igitare (ibuye) mu mvugo y’Umwuka, bigereranywa n’ibyaha. Noneho rero, ntidushobora kubona ubwiza bw’Imana tugifite ibyaha (igitare), ahubwo ni ngombwa ko tubanza kwereka (kubwira) Yesu ibyo byaha, hanyuma tukabikuraho (tukihana) kugira ngo tubashe kubona ubwiza bw’Imana, kandi ni twe tugomba gufata iya mbere mu kwikuriraho ibyo byaha (igitare), bityo Yesu na we akaboneraho kuduha ubuzima, kuko iyo turi mu byaha tuba turi no mu rupfu.

Ikindi ni uko nyuma yo kuva mu byaha (mu rupfu) tugahabwa ubuzima (ubugingo), turasabwa no kubohorwa kugira ngo tugende cyangwa dukorere Imana twemye, tubohotse ari nta yindi migozi iduhambiriye. Imana idufashe.

NB: Nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije, ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana, kuko yashyizeho umunsi wo gucira ho urubanza rw’ukuri rw’abari mu isi bose, kandi ibyo, Imana yabihamirije ubwo yazuraga Yesu. Amen

Iyi nyigisho yateguwe na Ev. LeleDesire Ndamage

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.