× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Guhemukirwa no kurogwa: Mu gahinda kenshi, Joel wa Iyobokamana yasabye Imana kumurengera

Category: Journalists  »  3 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Guhemukirwa no kurogwa: Mu gahinda kenshi, Joel wa Iyobokamana yasabye Imana kumurengera

Mu butumwa bwuje umubabaro, Joel Sengurebe wa Iyobokamana yasabye Imana kumurengera. Ni mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook.

Ni ubutumwa yanditse kuwa 25/08/2025 bukaba bugaruka ku kuba yarahemukiwe na bamwe mubo yise “Abiyita abakozi b’Imana” ashinza kuba indyarya, abagome, abagambanyi, abarozi n’abanyamabi bishushanya cyane.

Muri ubu butumwa abasaba kwerekanisha agakiza imirimo aho kukerekanisha indirimbo, ibitabo, amasengesho ndetse n’imisaraba, aho yabagereranyije n’Abafarisayo bavugaga ko bakijijwe ariko imitima ikaba kure y’ibyo bavuga.

Joel yagize ati: "Nimwerekanishe agakiza kanyu imirimo naho indirimbo n’ibitabo, amasengesho n’imisaraba ntitwabirusha abafarisayo bo hambere bavugaga ko bakijikwe imitima ikaba kure yibyo bavuga.

Ese ko numva urukundo Imana irushyira imbere kubavugako bayizera nyamara wareba ukabona urwango,guhemukirana,amarozi,gusebanya,inzangano zo mu mitima,ubugome n’ubugambanyi bishyirwa imbere mubitwa abantu b’Imana koko ijuru tuvuga tuzarigeramo gute ?

Ese bamwe mu bitwa abakozi b’Imana koko Imana bakorera ni Papa wa Yesu cyangwa ni iyindi?. Ese yemwe harya mu gihe umuntu yakomerekejwe n’uwagombye kumwomora yakurahe uwo kumuhumuriza ?

Mana umva agahinda kanjye kuko simfite uwo ntakira ngo numvwe, simfite undi murengezi ngo ndengerwe, simfite umunyampuhwe wangirira impuhwe,s imfite umubyeyi wo mu mwuka naganyira ibyanjye ngo anyumve kandi anyiteho ampe inama n’impanuro zanyomora ibi bikomere kuko n’iyo ntatse nkarira abashinyaguzi n’abashungerezi baba benshi.

Nzabara inkuru yanjye y’ibyo nabonye muri Gospel industries igwije cyane indyarya, abagome, abagambanyi, abarozi n’abanyamabi bishushanya cyane."

Aganira na Paradise, Joel Sengurebe wa Iyobokamana yavuze ku mvano y’ubu butumwa. Yagize ati: “Imvano yo kwandika ubutumwa nk’ubwo, nabitewe n’ibikomere natewe n’abitwa abakozi b’Imana. Bamwe barandoze, abandi barangambaniye, abandi baransebeje, abandi barambeshye baranambeshyera n’ibindi byinshi.”

Yakomeje agira ati: “Icyo nabonye ni uko benshi mu bantu nitangiye nkanagirira neza banyituye kungirira nabi no kunsenzeranya ibitazasohora.”

Ni ubutumwa bugaragaramo kwicuza. Mu mubabaro mwinshi, Joel yagize ati: “Nicuza cyane igihe namaze nkorana n’abitwa ngo n’abahanuzi n’abanyabitangaza, benshi muri bo ntazi ko ari abatekamutwe nashyigikiraga.”

Yabasabye kwerura nko muri secular.

Yakomeje agira ati: “Muri Secular barangana bakanabyerekana bakanasebanya ku karubanda, naho ikibi cya Gospel umuntu arakwanga mwahura akagusekera na ‘za Yesu ashimwe’ bikaba byinshi. Mwahura agasasa itapi ngo utambuke, mwatana aho yanyuzaga itapi akahanyuza umuriro agusebya anagutaranga muri rubanda.”

Ese Joel yaba agiye kuva mu itangazamakuru rya Gospel akigira mu yindi mirimo?

Iyo uganiriye n’abantu batandukanye bahoze muri Gospel (by’umwihariko aba promoters), bahuriza ku kuba akenshi barabitewe n’ibikomere, kabone n’ubwo hari abahitamo kugenda bucece bwombe.

N’ubwo ateruye ngo agaragaze niba nawe yaba agiye kuva muri Gospel, gusa ikigaragara ni uko yashaririwe, dore ko yagaragaje ko azavuga byinshi nyuma yo kuva muri Gospel industry.

Joel Sengurebe ni umwe mu banyamakuru bafite uburambe muri Gospel, dore ko amaze imyaka myinshi muri uyu mwuga. Ni umwe mu banyamakuru bafashije bikomeye amakorali, abahanzi n’abashumba b’amarorero kugeza kure ubutumwa bwiza.

Ubutumwa bukakaye Joel yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook

Amakuru Paradise ifite ikesha umwe mu bantu bo muri diaspora avuga ko mu minsi ishize uyu munyamakuru yaba yararwaye bikomeye ariko akabura abantu bo kumuba hafi. Bivugwa ko guterwa umugongo n’abo yitaga inshuti ze n’abo bakorana byamuviriyemo kwigunga ndetse n’agahinda gakabije no kuzinukwa Gospel.

Ni iki Joel akeneye mu gihe nk’iki?

Iyo usomye Ibyanditswe Byera usanga bimwe mu byarangaga intumwa ari urukundo, ubumwe no kuba buri wese yariyumvagamo mugenzi we.

Joel Sengurebe ni umwe mu bantu batanze igihe cyabo n’ibyo bari bafite yitanga atizigamye mu nyungu z’umurimo w’Imana ndetse ibihamya birahari.

Iyo ugiye ku mbuga nkoranyambaga akoresha usanga amaze imyaka myinshi yamamaza ibitaramo n’ibindi bikorwa by’abahanzi kandi akabikora ubutaruhuka. Kuva mu myaka ya za 2009 uyu munyamakuru ntacyo atakoze ngo aheshe icyubahiro umurimo w’Imana.

Mu bitaramo, kubura Joel ni nko kubura microphone

Ni umwe mu banyamakuru barangwa n’ishyaka ryo gukunda umurimo w’Imana. Kumubura birutwa no kuburanirwa.

Nyuma yo gushinga Iyobokamana.com yaje no gushinga Iyobokamana TV yabaye nk’umuyoboro wo kumenyekanisha ubutumwa bwiza ndetse akaba yarakoranye n’abarimo nyakwigendera Pastor Theogene Inzahuke, Mama Mutesi, Mama Charlene, n’abandi.

Ingaruka zo kudaha agaciro abahirimbaniye Gospel

Benshi mu bahoze muri Gospel bakomeje guhuriza ku nyito yitwa "Kudahabwa agaciro" aha wakwibaza ngo ese ni nde wagatanze ako gaciro? Igisubizo kiroroshye. Ni abafatanyabikorwa by’umwihariko abashumba b’amatorero, abahanzi n’abantu bafite ibigo, imiryango n’ibikorwa bifite aho bihuriye na gospel.

Kuba impirimbanyi ya Gospel yahura n’ibibazo bituma yumva ko ari wenyine bishobora guca intege barumuna be mu muhamagaro.

Hashingiwe ku Byanditswe Byera, ni iki Joel akeneye muri iki gihe?

Matayo 25:36 "Umwami azabwira abari iburyo bwe ati ‘Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw’isi".

"Kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransūra, nari mu nzu y’imbohe muza kundeba.’"

Matayo 25:40 "Umwami azabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ari jye mwabikoreye.’"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.