× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gaby, Serge, Issa Noel, Danny Mutabazi, Tman, Laetitia, Jado Sinza na Tracy mu byamamare byatunguye Obededomu ku isabukuru ye

Category: Journalists  »  May 2023 »  Sarah Umutoni

Gaby, Serge, Issa Noel, Danny Mutabazi, Tman, Laetitia, Jado Sinza na Tracy mu byamamare byatunguye Obededomu ku isabukuru ye

Uramutse uvuze ko hari abantu bakunzwe cyane muri iyi minsi ukibagirwamo umunyamakuru Frodouard wandikira Paradise.rw, waba ubeshye. Iyi nkuru irabikwereka neza.

Ku isabukuru ye y’amavuko, umunyamakuru akaba n’umwanditsi wa Paradise.rw, Frodouard Uwifashije uzwi ku izina rya Obededomu, yatunguwe n’uburyo ibyamamare muri Gospel, yaba abahanzi, abanyamakuru, abapasiteri ndetse n’abavugabutumwa bamugaragarije urukundo mu kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Frodouard ariwe Obededomo yagize ati: "Ni iby’igiciro kuri njye, bajyaga bambeshya ko ibyamamare bitajya bipostinga abantu boroheje, ariko uyu munsi ndabona byahindutse!! Nsabiye umugisha umuntu wese wagize uruhare mu kumfasha kwizihiza isabukuru yanjye y’amavuko".

Abantu benshi bakomeje kugaragaza guhundagazaho urukundo uyu mwanditsi urangwa no gukorana umurava akazi ke kandi akagakora kinyamwuga. Ikindi gituma abahanzi benshi ndetse n’abanyamakuru bakomeje gukundira uyu mwanditsi ni uburyo yiyoroshya ndetse atagorana mu gihe hari umuntu umusabye kumukorera inkuru.

Benshi bamugaragarije amarangamutima kuri Status zabo za WhatsApp, abandi bamwandikira inbox mu gihe hari ababigaragarije ku mbuga babanamo nawe harimo All Gospel Today.

Benshi bagiye bamutaka bagaragaza ko kuba baramenyanye nawe ari umugisha, mu gihe hari abagiye bakora ’Screenshot’ y’inkuru yabakoreye bakazipostinga ndetse bakamusabira umugisha ku bw’inkuru yanditse zikomeje kugaragaza ko Imana yamuhaye umugisha.

"Uri mu bihe byawe byiza, Komeza ikaramu ntigakame" Iyi ndi imvugo yakunze kwifashishwa n’ibyamamare muri gospel mu kumwifuriza isabukuru nziza.

Dore ibyatangajwe n’ibyamamare bitandukanye mu kumwifuriza isabukuru nziza

Ibyamamare byabimburiwe n’umuramyi Danny Mutabazi wagize ati: "Isabukuru nziza Foro (Niko akunze kumwita)

Mu kanya nk’ako guhumbya, umuramyi Sanze Eleda uzwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo "Akagezi", "Irumva", "Ibisharira" n’izindi, kwiyumanganya byamunaniye ahita yandika igitabo gitaka uyu munyamakuru ati:

"HBD, ku nshuti nungutse, umwanditsi w’inkuru zubaka, komeza urambe uramire kubona ibyiza kuko uri uw’ingenzi. Nyurwa cyane n’uburyo umfasha kugeza ibihangano byange kuri benshi kandi vuba, warakoze kandi uracyakora. Habwa umugisha ndabizirikana....Gubwa neza".

Gaby Kamanzi ufatwa nk’Umwamikazi w’Umuziki wa Gospel mu Rwanda, ni umwe mu byamamare byishimira buri mwe ukorera Imana abikunze. Ku bw’ibyo ntahwema kugaragaza kwifuriza uyu munyamakuru iterambere dore ko mu minsi ishize hari ifoto bashyize hanze bari kumwe. Gaby yagize ati: "Waauuu Izabukuru nziza Dear".

Gaby Kamanzi akunze gushimira Frodouard ku kazi keza akora muri Media

Umunyamakuru wa InyaRwanda.com Gedeon Mupende uzwi nka Tman, nawe yunze mu rya bagenzi be yandika ku rubuga bahuriraho rwa All Gospel Today yifuriza isabukuru nziza abavutse bose kuri wo munsi bo muri All Gospel Today.

Yagize ati: "Isabukuru nziza y’amavuko benedata: Minister Confi (Confiance Muhumure), Producer Nicholas & Ev Frodouard. Rurema akomeze abaremere amashimwe akomeye. Turabemera". Yaje kwandika kuri Status ye WhatsApp ubutumwa bugaragaza ko uyu munyamakuru ahagaze neza mu itangazamakuru, abiteramo urwenya amugereranya na Halaand wa Man. City.

Umuramyi Jado Sinza ati "Ooohhh Isabukuru nziza nshuti More blessings upon you (Imigisha myinshi kuri wowe)". Umunyamakuru wa Isango Star&TV, Issa Noel Karinijabo udahema kugaragaza ko ashyigikiye Obededomu yagize ati "God keep elevating Happy Birthday to you".

Jimmy Rubibi wahoze ayobora Holy Entrance Ministry ikorana bya hafi na Paradise.rw, akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize ati "Happy birthday brother". Umunyamakuru ukunzwe cyane Byumvuhore Frederic nawe yamwifurije isabukuru nziza.

Titi M.Doctor (Laetitia Mulumba) utuye mu Bufaransa, yagize ati: "HBD Nyakubahwa Bwana munyamakuru rwose uri mu bihe byawe komeza ikaramu wino ntigakame. ’Gubwa neza muri Kristo Yesu 🙌🏽🙌🏽🙌🏽 OBEDEDOMU en personne 🎂🥂 Happy BD mwene Data".

Leetitia Mulumba yavuze ko Frodouard ari mu bihe bye byiza

Ev. Kalisa Fred ubarizwa mu itorero rya ADEPR nawe yagize ati: "Isabukuru nziza wa mfura we nyiri ikaramu nako nyiri wino ndakwemera musaza. Genda ubeho muri we harimo byose. 🍼🍼🍼🍼🍼🍼🍾🍾🍾🍾🍾🎂🎂🎂🎂🎂🎂🎂".
Umunyamakuru Didace Turirimbe wa BTV nawe uherutse kugira isabukuru nziza yagararije mugenzi we Obededomu amarangamutima dore ko bakunze gukorana ikiganiro Inkomezabugingo nk’abasesenguzi aho yagize ati: "Happy birthday bwana Munyamakuru @⁨Frodouard Wa Paradise.rw⁩."

Ntibyarangiriye aho kuko yahise afata ifoto bari kumwe mu kiganiro Inkomezabugingo ayiherekeresha amagambo yifuriza Obededomu Isabukuru nziza.

Umuramyi Maombi uri mu gihugu cya Amerika nawe ni umwe mu bishimiye ivuka rya Frodouard.

Umuhanzi Eric Cyamika bita "Biremera" wamenyekanye mu ndirimbo "Imana ibirimo", uzwiho kuba inshuti magara y’uyu munyamakuru, nawe yagize ati: "Brother, urambire kubona ibyizaaaa"

Byosebirashoboka Aphrodice nawe ati: "Isabukuru nziza cyane sinari nabimenye komeza ubeho kuko ufite impamvu nziza yo kubaho inyungu ku Rwanda, itorero, abahanzi n’abanyarwanda muri rusange". Goreth Uzamukunda ntiyiyumanganyije kuko yifatanyije n’uyu muhanzi.

No mu Bubirigi ntibatanzwe kuko bahagarariwe n’umuririmbyi Anathalie Mukobwawayesu wagize ati: "Joyeux anniversaire. Imana igushimishe kuri uyu munsi w’amavuko yawe. 🙏🏼 Imana ishimwe kubwo kukongerera igihe cyo kubaho. 🙏🏼🙏🏼🙏🏼"

Umuramyi Celine Uwase usengera mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo yise "Inzira", yagize ati: "Isabukuru nziza Mubyeyi. Imana ikugirire neza byose bizakubere umugisha nk’uko nawe uwuhesha abandi".

Umuramyi Gisa Claudine nawe yapostinze ifoto ya Frodouard ayiherekesha ubutumwa bugira buti "Happy birthday my friend, uri umugisha wa benshi, baho, Imana ikumpere ibikunezeza".

Serge Iyamuremye yifurije Frodouard isabukuru nziza

Umuramyi Divine Nyinawumuntu yunze mu rya bagenzi be yifuriza uyu munyamakuru isabukuru nziza. Nawe yapostinze ifoto ye ayiherekesha akamenyetso k’ibyishimo ati"Happy birthday to you my friend. Umugisha Uwiteka atanga ntukabure iwawe byinshi byiza nkwigiraho pe, ntiwiyime".

Umuramyi Mabossi ufite indirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni n’ibihumbi magana ane we yapostinze ifoto y’uyu munyamakuru ayishyiraho pagi y’inkuru yamwanditseho amushimira ko ari umuntu w’umumaro muri Gospel.

Boris de Jesus (Boris Mugabo) yagize ati "Happy birthday Frodouard, Blessing be upon you ubuziraherezo, wanyise MUGISHA, none rero Imana ikumpere umugisha mwinshi cyane, kandi iguhe kurama, uramire kubona ibyiza ukomeze uyizihiye.

Kandi ukomeze kwakira yombi abakugana nk’uko watwakiriye uri umugisha ku banyarwanda bose, ariko ku baramyi uri agahebuzo, Horana Imana rero no guhirwa muri byose, Isabukuru nziza🎂🎂🎂🎂"

"Ooooh happy birthday to you dear, Imana ihaze kwifuza kwawe kose uyu mwaka" - Uwo ni David Kega umuramyi ubijemo neza cyane, wakiranywe na yombi mu ndirimbo ye ya mbere yitwa "Yarabisohoje", akaba asanzwe anaririmba muri El Shaddai choir yaririmbye Cikamo.

Abandi baramyi barimo Igihozo Christine, Pacifique, Sammy uba i Maputo ndetse n’abandi benshi bagaragarije urukundo uyu munyamakuru akaba n’umuhanzi.

Mu bandi bavugabutumwa barimo Masengesho Jean Baptiste usanzwe ari n’umusangiza w’amagambo, nabo bamwifurije isabukuru nziza. Mu mvugo ya gihanga yagize ati: "Isabukuru nziza mugabo ukundwa Floduard. Kubaho kwawe si impanuka kuko ufitiye isi umumaro ukomeye. Imana ikujye imbere muri byose."

Ibi bikomeje kugaragaza igikundiro Imana ikomeje guha uyu munyamakuru wa Paradise.rw ndetse no kumenya kubana neza na bagenzi be. Hari n’abandi tutabashije kurondora kuko ni benshi cyane.

Nka Paradise.rw ndetse n’umubyeyi wacu TPN, twifurije umunsi mwiza w’amavuko umunyamakuru wacu Frodouard Uwifashije wamamaye cyane nka Obededomu mu muziki ndetse no mu itangazamakuru.

"Ni umugisha ukomeye ku Itorero rya Kristo by’umwihariko ku kinyamakuru cyacu kugira umuntu nka Obededomu" - Ubutumwa bwa CEO wa TPN.

Obededomu yifurijwe n’ibyamamare imigisha myinshi ku isabukuru ye

Frodouard uri kubica bigacika wanifurijwe isabukuru n’ibyamamare ni muntu ki?

Amazina ye yitwa Frodouard Uwifashije, ariko mu muziki azwi ku izina ya Obededomu. Ni umuvugabutumwa w’ubushake, akaba asengera mu Itorero rya ADEPR. Ni umugabo wubatse, akaba afite abana batatu yabyaranye n’umugore we mwiza cyane witwa Emerance Wihogora bashakanye tariki 05/12/2015.

Yavutse tariki ya 10/05/1987, avukira mu karere ka Kamonyi (Runda na Gihara). Amashuri abanza yayize ku ishuri rya Ecole Primaire Kagina aho mu kizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, yari afite amanota meza cyane akaba yarabaye uwa kabiri mu karere ka Kamonyi.

Frodouard yahise yoherezwa kwiga ku ishuri rya G.S Saint Joseph Kabgayi aho yize icyiciro rusange ndetse n’ishami ry’ubumenyamuntu. Yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu icungamutungo muri kaminuza ya SFB.

Yakoze muri ONG yitwa Good Neighbors Rwanda mu mwaka wa 2012. Mu mwaka wa 2014-2019 yari umwalimu mu mashuri yisumbuye mu kigo cya Kageyo TVET School giherereye mu karere ka Gicumbi aho yigishaga ibijyanye n’Icungamutungo.

Mu mwaka wa 2020 yakoze muri Clinic yitwa Primo aho yari Umucungamutungo (Manager). Kuva mu mwaka wa 2021 kugeza uyu munsi ni umubitsi (Computable) w’ikigo cy’amashuri cya G.S Nyarurama, ibivuze ko ari umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Uburezi.

Mu mupira w’amaguru

Kuva mu bwana bwe yakundaga gukina umupira w’amaguru by’umwihariko ubwo yigaga mu cyiciro rusange ku kigo cya G.S saint Joseph Kabgayi. Gusa inzozi zo mu bwana yari afite zo kuzakinira Rayon Sport Fc zaje kuyoyoka bitewe n’uburozi yamaranye imyaka 13.

Umupira w’amaguru wakomeje kuba mu maraso ye, ntiyacika intege kubera ko gukinira Rayon Sports byari bimaze kwanga kubera ubuhemu bw’abantu, ahubwo urukundo afitiye ruhago rwaje kumujyana mu butoza, biranamuhira dore ko yagejeje ikipe ye kuri Final ku rwego rw’Akarere.

Afite impano yo gutoza

Ubwo yasozaga amashuri yisumbuye, Ev. Frodouard yashinze ikipe y’umupira w’amaguru yari igizwe n’abana bavuka mu Kagari akomokamo, irakomera itangira kujya itsinda amakipe yo mu murenge wa Runda.

Kuva 2015-2019 yari umutoza w’ikigo cya Kageyo TVET School aho yibuka ko yigeze kukigeza kuri Final mu karere ka Gicumbi (Interscolaire).

Ikintu atazibagirwa ni ugutsinda ikigo cyitwaga Muhondo cyarimo abakinnyi bakinira Gicumbi Fc barimo uwitwaga Mfitumukiza Nzungu wanakiniye Kiyovu Sport, bakarira.

Ni umutoza wungirije muri GS Nyarurama, iki kigo kikaba kikiri no mu marushanwa ya U-16 Kagame Cup aho kigeze muri 1/2 mu karere ka Gasabo.

Kuri ubu kandi ni umutoza wungirije w’ikipe yitwa Royal Sport Fan Fc (igizwe n’abakunzi ba Radio yitwa Royal) inakinamo umunyamakuru Guss.

Frodouard mu muziki wa Gospel

Muri Gospel ni umwe mu baririmbyi bazwiho kwandika indirimbo zifite amagambo y’umwimerere, izakunzwe cyane ni "Umurage" ndetse na "Indunduro y’ijambo", akaba amaze gushyira kuri channel ye yitwa ’Umurage Community TV’ indirimbo icumi.

Kuwa 09/06/2019 yateguye igiterane gikomeye cyabereye ku ivuko i Runda na Gihara hihana abantu barenga 80. Ni ibintu ashimira Imana yamushoboje.

Mu itangazamakuru, yakoze ku muyoboro wa YouTube Channel ye bwite yitwa ’Umurage Community Tv’. Kuva 2020-2021 yari umwanditsi w’ikinyamakuru kitwa Shengenews.rw

Kuva mu 2022 kugeza ubu ni umwanditsi w’ikinyamakuru cya mbere cya Gikristo mu Rwanda, cyitwa Paradise.rw, ndetse akaba umusesenguzi muri Gospel ku mateleviziyo atandukanye.

Yadutangarije ko mu minsi mikeya yinjira mu bahagarariye inyungu z’abahanzi (Management) aho yashinze inzu (Label) izajya ifasha abahanzi batandukanye bafite impano.

Frodouard Uwifashije yanaririmbye mu makorali atandukanye arimo The Voice of Angels ndetse akaba kuri ubu ari umuririmbyi wa Korali Horeb (CEP CBE yahoze yitwa SFB).

Kimwe mu bintu byo kwishimira uyu mwaka, avuga ko ari uburyo Imana yamwaguye, "ikampera umugisha muri All Gospel Today, ikagura impano y’Itangazamakuru, ikampera umugisha kuri Paradise.rw".

Sanze Eleda yavuze ko Obededomu agira umurava mu kazi ke

Issa Noel yifurije uyu munyamakuru kurushaho gutera imbere

Jado Sinza ni umwe mu bashima uyu munyamakuru

Danny Mutabazi yifatanyije na Frodouard ku isabukuru ye

Tman nawe yagaragaje ko yemera Frodouard

Divine yashimye umusanzu yahawe na Frodouard

David Kega yatangariye cyane inkuru yakozweho na Frodouard

Umuvugabutumwa Frodouard yigeze gukora igiterane hihana abantu 80

Frodouard hamwe n’umufasha we bafianye abana batatu

Frodouard ubwo yari kumwe na Eddy Kamoso na Theo Makombe bagiye mu ivugaburumwa

Frodouard ari kumwe n’umunyamakuru Guss wa Royal FM FC

Frodouard yari Kapiteni w’ikipe ya Royal Sport Fans Fc (nk’uko bigaragara) nyuma aza kuba umutoza wayo wungirije

Frodouard na Ruhago bafitanye amateka akomeye

Frodouard wa Paradise ubwo yahataga ibibazo Asaph Music International ba Zion Temple Gatenga

Tumwifurije kurambira muri Kristo Yesu, kugira ngo abere urumuri Isi n’abayituye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ahakomeye niho hava amakoma koko! Uyu mutipe ndamwibuka yiga saint Joseph I Kabgayi,Baramuroze twirirwa tumuseka kubera ukuntu yagendaga,ntacyizere yigiriraga.Yagendaga akoze mumifuka kugirango tutamuseka kumbi Imana yari imufiteho umugambi ungana gutya! Muziko mubantu twiganye,ukuyeho Dione na Luckmana ariwe wahindutse icyamamare? Gusa icyo muziho ntajya acika intege icyo yiyemeje akigeraho! Sinzi niba hari undi muntu wapfa kugira isabukuru ibinyamakuru bikandika n’abantu b’ibyamamare bangana gutya bakamwifuriza birthday.Njye byumwihariko kubera ukuntu namusekaga musabye imbabazi ndetse n’Imana imbabarire nzanabimwibwirira.Kandi nabandi mwamusetse mice bugufi bitweretse ko ntaho Imana itakura umuntu ndetse ntaho itamugeza.

Cyanditswe na: G.M J  »   Kuwa 14/05/2023 22:14

Ahakomeye niho hava amakoma koko! Uyu mutipe ndamwibuka yiga saint Joseph I Kabgayi,Baramuroze twirirwa tumuseka kubera ukuntu yagendaga,ntacyizere yigiriraga.Yagendaga akoze mumifuka kugirango tutamuseka kumbi Imana yari imufiteho umugambi ungana gutya! Muziko mubantu twiganye,ukuyeho Dione na Luckmana ariwe wahindutse icyamamare? Gusa icyo muziho ntajya acika intege icyo yiyemeje akigeraho! Sinzi niba hari undi muntu wapfa kugira isabukuru ibinyamakuru bikandika n’abantu b’ibyamamare bangana gutya bakamwifuriza birthday.Njye byumwihariko kubera ukuntu namusekaga musabye imbabazi ndetse n’Imana imbabarire nzanabimwibwirira.Kandi nabandi mwamusetse mice bugufi bitweretse ko ntaho Imana itakura umuntu ndetse ntaho itamugeza.

Cyanditswe na: G.M J  »   Kuwa 14/05/2023 22:09

Isabukuru nziza kuri Ev. Obededom

Imana ikomeze imunezeze !

Cyanditswe na: Gustave   »   Kuwa 11/05/2023 16:36

Mutugezaho amakuru meza kdi murabanditsi beza ndetse Obedidomu ni imfura tuziranye komeza utere imbere muri byose kdi Imana izaguhire ejo heza uzaba umunyamakuru ukomeze kugeza kuri Netflix na za BBC

Cyanditswe na: Manirakiza Innocent Delano   »   Kuwa 11/05/2023 12:45