Turi ku munsi wa cumi kuva umuramyi Emmy Tuyisabe ashyize hanze indirimbo "Niyo yo Kubahwa", benshi bemeza ko ari indirimbo wakwiyumvira muri izi mpera z’umwaka.
Emmy Tuyisabe yabwiye Paradise.rw ko abantu batandukanye bishimiye iyi ndirimbo. Yagize ati "Ikimara kujya hanze, nakiriye ama message menshi bambwira ko bishimiye iyi ndirimbo. Ubutumwa burimo busobanura neza uburyo Imana ari yo yakoze biriya izakora n’ibisigaye".
Muri iyi ndirimbo avuga ko kuryama no gukanguka ari igihamya gikomeye cy’urukundo. Akomeza avuga ko inyenyeri z’ijoro iyo zimuritse abona imbaraga z’Imana.
Umuramyi Emmy ahamya ko imyandikire ndetse n’imitunganyirize y’iyi ndirimbo byaranzwe n’akazi gakomeye kandi agasezeranya ko na Video mu gihe cya vuba iraba yamaze kugera ku bakunzi be.
Yagize ati "Guhera ku myandikire, studio na brand y’iyi ndirimbo twari twagerageje gukora kandi turabishimira Imana ko yadushoboje. Gusa na Video iri mu nzira kuko vuba tutarasoza umwaka izaba yageze ku bakunzi bacu ."
Emmy afite indirimbo nyinshi yakoze na mbere y’iyi, kandi mu gihe kitarambiranye zizaba zageze kuri Youtube channel ye.
"Niyo yo kubahwa" indirimbo nshya ya Emmy Tuyisabe
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NIYO YO KUBAHWA" YA EMMY TUYISABE
Courrage rwose imana ikomeze ibigenze neza kdi dukorane imbaraga channel yacu nayo ituzamure