Burikantu na Buringuni bifashishije Borah Nickita na Jacky nyuma y’uburwayi bwe, bashyira hanze indirimbo nshya Amen yitezweho kugera ku mitima ya benshi.
Indirimbo “Amen” irimo ubutumwa buhumuriza kandi yubakiye ku gushimira Imana, ikaba irimo amagambo ameze nk’isengesho agira ati: “Mana urahambaye… ngushimye ngira nti Amen… nzajya nguhimbaza uri Umwami urabikwiye…”
Ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga birimo kubashimira cyane, bigaragaza uko bayakiriye, aho abenshi biganjemo abavuze ngo: “Indirimbo ni nziza cyane, amajwi y’abakobwa yatumye irushaho kuba nziza”;
“Abo Imana yarinze twese tuti Amen,” “Amen amen mugumemo mwa mfura mwe” n’ibindi byerekana ko indirimbo Amen iri kwinjira neza mu mitima ya benshi, yaba abo mu Rwanda no hanze yayo, bamwe bakaba bifuza ko bakabaye baririmbira Imana gusa.
Nubwo hari abahanzi bafite imyemerere itandukanye, ntibyababujije guhuriza hamwe ngo batange ubutumwa bukora ku mitima ya benshi.
Mwitende Abdoulkarim uzwi nka Burikantu, ni umuhanzi n’umunyarwenya ukora ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro birimo n’indirimbo, mu gihe mugenzi we Iradufasha Alain Marcelin uzwi nka Buringuni ari umufatanyabikorwa we, aho bombi ari abanyarwenya bazwi cyane kuri YouTube no ku zindi mbuga nkoranyambaga.
Ubwo baganiraga na Paradise bagize bati: “Imana ni yo yatugize ibyo turi byo ubungubu, rero turayubaha. N’amazina yacu arabihamya, kuko Burikantu yitwa Abdoulkarim, ni Umuyisilamu, Buringuni akaba Umugatolika.”
Nk’uko byatangajwe, Usanase Shalon, uzwi ku izina rya Jacky, yabatirijwe mu itorero rya Elayono Pentecoste Blessing Church ku Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025, mu gikorwa cyayobowe na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe.
Uyu mubatizo wabaye nyuma y’igihe yari amaze yiga ibijyanye n’ukwemera no kwitegura igikorwa cy’umubatizo, aho nyuma yaho yagize ati: “Muri njyewe ndabohotse… ndishimye cyane kuba mfite itorero nk’iri… Ariko, mu mutima wanjye nari mfitemo kirisito.” Uyu mubatizo wo mu mazi wari ikimenyetso cyo kwemera Yesu Kirisitu nk’Umwami n’Umukiza.
Mu mezi macye ashize yahanganye n’uburwayi bukomeye bwamugejeje kure, ariko Imana ikigaragaza ikamutabara.
Undi uri muri iyi ndirimbo ni uwitwa Borah Nickita, umwe mu nshuti z’akadasohoka zabo.
Indirimbo Amen ya Burikantu na Buringuni ft. Jacky & Borah Nickita ikomeje kwakirwa neza n’abayumva, kubera injyana yoroheje kandi inoze ndetse n’ubutumwa buhumuriza kandi bushimira buyirimo.
Burikantu mu myambaro ya Kiyisilamu
Buringuni
Jacky
Borah
Reba indirimbo Amen kuri YouTube