Muri Bibiliya, mu gitabo cy’Itangiriro, havugwamo umugabo witwa Loti wasabwe n’Uwiteka guhungana n’umuryango we, umugore we n’abakobwa be babiri, bakava mu mugi wa Sodomu wari ugiye kurimburwa. Mu nzira bagenda, umugore yarebye inyuma, ahinduka inkingi y’umunyu. Uku kureba inuma gusobanuye iki?
Ubusanzwe, Loti n’umuryango we babanaga na Aburahamu (icyo gihe yitwaga Aburamu) mu gihugu cya Kanaani. Umunsi umwe, abashumba ba Aburamu n’aba Loti baratonganye bapfa ko aho kuragira imikumbi hababanye hato, bityo Aburamu na Loti biyemeza gutandukana, kugira ngo badakomeza gushwana ku bw’imitungo myinshi.
Loti yitegereje igihugu, abona akarere keza cyane kabagamo amazi n’ubwatsi bwiza bw’amatungo ye. Aho hari mu Ntara ya Yorodani. Nuko Loti yimurirayo umuryango we n’amatungo ye. Nyuma, Loti n’umuryango we baje gutura mu mugi wa Sodomu.
Bibiliya ivuga ko abantu b’i Sodomu (Abisodomu) bari babi cyane. Ibyo byababazaga Loti kuko yari umuntu mwiza. Ibyo kandi byanababazaga Imana. Amaherezo, Imana yaje kohereza abamarayika babiri kujya kuburira Loti, bamumenyesha ko yari igiye kurimbura Sodomu hamwe n’umugi wa Gomora wari hafi aho, bitewe n’ububi bwaho.
Abo bamarayika basabye Loti gufata umugore we n’abakobwa be bombi, maze bakawuvamo vuba!’ Kubera ko Loti n’umuryango we bazariraga, abamarayika babafashe ukuboko babavana mu mugi. Nuko umwe muri ba bamarayika aravuga ati ‘Hunga udapfa! Nturebe inyuma. Hungira ku misozi, utarimbuka!’-Itangiriro 19:17.
Loti ntiyahise awuvamo. Yakomeje kuzarira. Abasesengura Bibiliya, urugero nko muri Encyclopedia, bavuga ko yarebaga ibyo agiye gusiga, bigatuma azarira, atinda gufata umwanzuro wo guhunga. Ni yo mpamvu abo bamarayika bamufashe ukuboko bakamusohorana n’umugore we n’abakobwa be babiri, bakabashyira hanze y’umugi, bakabasaba guhunga ubutareba inyuma.
Bageze mu mugi witwaga Sowari, Uwiteka yagushije kuri Sodomu na Gomora imvura y’amazuku n’umuriro. Iyo migi yombi yararimbutse. Igihe umugore wa Loti yasuzuguraga Uwiteka agahindukira akareba inyuma, yahindutse inkingi y’umunyu! None se, uko kureba inyuma gusobanura iki?
Kuki umugore wa Loti yarebye inyuma igihe bavaga i Sodomu? Bibiliya nta cyo ibivugaho, ariko hari ubushakashatsi bwagenekereje kumva neza icyo kureba inyuma bisobanura, kuko kureba inyuma kuvugwa muri Bibiliya iyo kuba uguhindukira gusanzwe, abamarayika ntibari kubasaba kutareba inyuma kandi umugore wa Loti ntiyari kubihanirwa.
Ibi bivuze ko basabwaga kutongera gutekereza ku bintu basize, ari na ko hari ibitekerezo bibi umugore wa Loti yari afite byatumye areba inyuma, bikamuviramo urupfu. Guhinduka inkingi y’umunyu ni urupfu, kuko ntiyakomeje kubaho.
Reka duhuze ibivugwa muri Luka17:31- 32 n’ibivugwa muri iyi nkuru ya Loti igaragara cyane mu Itangiriro, igice cya 13 n’icya 19.
Muri Luka 17:31-32 hagira hati: “Uwo munsi uzaba hejuru y’inzu, ibintu bye bikaba biri mu nzu, ye kuzamanuka kubikuramo, n’uri mu murima ni uko ntazasubira inyuma. Mwibuke muka Loti.”
Yesu yaburiye abigishwa be kuzahunga mbere yuko yerusalemu irimburwa, abasaba kutazasubira (kutazareba) inyuma, ngo bage kureba ibyo mu mazu yabo, arenzaho abibutsa muka Loti, kuko na we yifuje ibyari mu nzu.
Ibi bigaragaza ko ashobora kuba yarifuje ibintu yasize inyuma. Kureba inyuma kuvugwa, birashoboka ko atanahagaze ngo arebe inyuma nk’uko wabyumva uko, ahubwo yatekereje ku nyubako zabo, umugi mwiza babagamo (nubwo warimo abanyabyaha, mu iterambere wari mwiza), agatekereza ko ahombye. Yasubije amaso inyuma mu buryo bwo gutekereza ibyo asize, kandi Uwiteka yifuzaga ko babyibagirwa, bagatekereza ku neza abagiriye yo kubarokora.
Umugore wa Loti birumvikana ko atumvaga ko kurimbura i Sodomu, umugi bari batuyemo, byari bikwiriye. Muri we harimo ugukunda ubutunzi no gushyigikira ikibi, ni ukuvuga kwifuza ubuzima bwo mu mugi w’abanyabyaha. Yagize uruhare mu gutuma batinda kuwuvamo, kuko yumvaga bidakwiriye guhita bagenda, basize ibyabo. Bibiliya ivuga ko abamarayika babafashe ukuboko (bakabakurura ku ngufu) ngo bawuvemo.
Gutinda kwemera kuwuvamo, ni ikimenyetso cy’uko bari bagiye gusiga byinshi. Ni yo mpamvu Uwiteka yabasabye kutareba inyuma (kudatekereza ku byo basize), ariko umugore we ntabyumve, mu nzira akagenda ababajwe n’ibyo asize.
Harimo isomo ryo kutagurana agakiza n’ubutunzi bw’si. Yesu yavuze ko tudashobora “gukorera Imana n’Ubutunzi” (Mt 6:24).
Sodomu yararimbutse
Muka Loti yarebye inyuma (yatekereje ku byo asize, arababara) ahinduka inkingi y’umunyu
Loti yarokokanye n’abakobwa be babiri banze gukunda ubutunzi ngo barebe inyuma