× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imana ihindura amateka - Hari abavutse mu miryango itazwi ubu babaye ibirangirire: Bishop Dr Masengo

Category: Bible  »  August 2023 »  Sarah Umutoni

Imana ihindura amateka - Hari abavutse mu miryango itazwi ubu babaye ibirangirire: Bishop Dr Masengo

Itangiriro 12: 2 Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha Umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha.

Ntabwo abo tubona mu bwoko bukomeye cyangwa mu miryango ifite izina rikomeye bose ariko bavutse bimeze iwabo. Hari abavutse mu miryango itazwi ubu babaye ibirangirire, ababyawe n’inkandagirabitabo ubu baminuje, ababyawe n’abakene ubu babarirwa mu baherwe. Ingero z’abo Imana yahinduriye amateka ni ninshi!.

Kubera Iyo mpamvu, hari Ibyiringiro ko nawe Ejo wabyuka ubarirwa mu bwoko bukomeye, mu miryango yubahwa, ko Izina ryawe ryakwamamara, abana bawe bataterwa ipfunwe yo kukwitirirwa nk’uko wowe ugira iryo kwitirirwa aho uvuka!

Dore nkwibire ibanga: Bariya bose bakomeye nabo bavukiye Ku mezi icyenda kimwe na we! So, biracyashoboka rero!

Ku bizera Imana ya Isiraheli, ibyo kwandikwa mu muryango w’abakomeye mbatuyeho ndetse n’ibyo kwitwa izina rikomeye, biremwe nonaha. Ntabwo ari ibya Kera!

Mugire umunsi mwiza !

©️📩Devotion posted-by Dr. Fidèle MASENGO, The CityLight Center/ Foursquare Gospel Church

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.