Ijambo ry’Imana ni umurage utazanyagwa: Umunsi wa 2. "Umwuka w’Imana ubwe ahamanya n’umwuka wacu y’uko turi abana b’Imana, kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwa na Kristo niba tubabarana na we ngo duhanwe ubwiza na we". (Abaroma 8:16;17).
Ni nde muntu wakuze afite ibimenyetso simusiga ko abitwa ababyeyi be ari bo bamubyaye by’ukuri? Uyu munsi hadutse icyo bita gutwitira undi, abandi bakarererwa ahandi kuko ababyeyi babataye cyangwa babaye imfubyi bakiri impinja.
Igihari ni iki, baba barakubyaye cyangwa barakureze gusa kuko uturuka ahandi, icy’ingenzi ni uko babanje kutwakira mu mitima yabo nk’umwana, bagutoza kuba umwana mu rugo, imitima yabo yemeza iyacu y’uko turi abana babo.
Ni na ko bimeze, ntawagiye gupimisha ADN [gupima isano muzi hagati y’abantu], gusa twarabizeye uko kandi tubigenderaho kugeza iteka ryose bazakomeza kuba ababyeyi bacu bariho cyangwa batariho.
No ku Imana ni uko bimeze. Nyuma yo guha Yesu ubugingo bwacu, twapfanye nawe, tuzukana nawe, duhinduka ibyaremwe bishya. Tuvuka mu nzu y’Imana, tubyawe nawe nka barumuna ba Yesu.
Tuza muri iyi si, twabyawe n’ababyeyi bacu b’umubiri, ariko twinjira mu bwami bw’ijuru, twabyawe n’Imana. Tubisanga muri Yohana 1:13: "Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana".
Nk’uko twemereye ababyeyi bacu kuba abana mu ngo zabo, ni na ko dusabwa kwemerera Imana kuyibera abana mu muryango wayo. Ni cyo bita kwizera.
Bibiliya ivuga ko kwizera kudafite imirimo kuba gupfuye, ni na ko umwana utitwara nkawe aba atazi ko ari we, afite umutwe utumvira cyangwa yanze kuba we. Rero uwo mwanya twahawe n’Imana wo kuba abana, uduhesha umurage dusangiye na Yesu, imfura kwa Data.
Uwo murage urimo ibice bibiri. Icya mbere ni ugusangira na Yesu icyubahiro cy’iteka ryose. Icya kabiri ni kubabarana nawe. Benshi bishakira icya mbere, bagahunga icya kabiri. Gusa ubona icya mbere waciye mu cya kabiri.
Ni na ko bigenda mu miryango yacu. Tunezerwa hamwe, tukanababara hamwe. Tuzahore twibuka gusangira na Yesu umunezero n’agahinda tugira kuko turi famille [umuryango].
Nabona uwo mutima nawe azasangira natwe agahinda n’icyubahiro cye. Uburyo bwiza bwo kumukomeza mu gahinda aterwa n’iyi si, ni ukumwereka ko hacyariho abamwubaha kandi bamwumvira.
Niwemerera Imana Data kuyibera umwana, kandi ukitwara uko, uzayibona ibihe byose mu buzima bwawe kuko yavuze muri Yeremiya 29:13 "muzanshaka mumbone..."
Gira umwete wo kuba umuragwa hamwe na Yesu.
Shalom, Pastor Christian Gisanura
Tugomba kwizera ababyeyi bacu kko nibo twahawe nkabarinzi buwiteka tukabizereramo ukiri ikiza maze tukazasabanira hamwe na data WA twese tukora icyo adutegeka cyose mu bwami bwo mu ijuru Amen 🙏
Igihari nuko twizera tudashidikanya ko abo tubona aribo byabyeyi bacu kd nabo bakatwakira mumitima yabo
Tugomba kwizera ababyeyi bacu kko nibo twahawe nkabarinzi buwiteka tukabizereramo ukiri ikiza maze tukazasabanira hamwe na data WA twese tukora icyo adutegeka cyose mu bwami bwo mu ijuru Amen 🙏