× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bibiliya yagufasha kubaho wishimye mu gihe cy’ibibazo byinshi

Category: Bible  »  December 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Bibiliya yagufasha kubaho wishimye mu gihe cy'ibibazo byinshi

Muri iyi minsi abantu babona ko guseka ari igikorwa gikorwa n’abameze neza kandi bishimye. Gusa, guseka bifite akamaro kagaragara kandi na Bibiliya isaba Abakristo kugira ibyishimo bagaseka nubwo baba bababaye.

Yobu ni we muntu wabashije gukora ibinyuranye n’ibyo abantu benshi bo mu bihe bitandukanye byagiye bisimburana ku isi bakoze. Guseka kandi ababaye, agaseka abikuye ku mutima.

Si ibyo Abanyarwanda bavuga ngo ni ugusekana imbereka cyangwa guseka ubabaye, bashaka kuvuga umuntu ugaragaza ko yishimye kandi mu mutima ari gushira, mbese agashinjagira (agatambuka neza) ashira. Ugaseka byo kwiyererutsa kandi mu mutima uri kurira cyangwa urakaye.

Ni ukugira ibyishimo byo mu mutima, ibyo Bibiliya yita kugira amahoro yo mu mutima, ukumva utuje, ukamwenyura kandi ufite ibibazo uruhuri.

“Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu (Abafilipi 4:7).”

Uburyo bumwe abantu bagaragazamo ko bishimye ni uguseka bikagaragarira bose. Ni iki wakora ugaseka kandi ubabaye?

Ese koko guseka bifite akamaro? Ese hari igihe umuntu yigeze kugusekera bigatuma wumva uruhutse kandi uguwe neza? Waba se warahuye n’umuntu warakaye bigatuma nawe wumva utishimye cyangwa ukagira ubwoba?

Ni ukuri, guseka bigira akamaro. Bigirira akamaro useka n’uwo asekera. Yobu uvugwa muri Bibiliya yavuze ku banzi be agira ati: “N’iyo twahuzaga urugwiro na bo nseka, Ntibakundaga kubyemera, Kandi ntabwo bahinduraga umucyo wo mu maso hanjye (Yobu 29:24).”

Kuba Yobu yarabaga akeye mu maso bishobora kuba byaragaragazaga ko yishimye cyangwa ko aguwe neza.

Abantu bose bazi neza inkuru y’uko Yobu yahuye n’ibibazo, agapfusha abantu be n’amatungo kandi akarwara. Byose yabirengagaho agaseka.

Icyamufashaga ni ukwizera Imana. Yari azi ko Imana ishobora kumuvana muri ibyo bibazo cyangwa se byanamuhitana ikazamuzura mu bapfuye. Gutekereza ku byiringiro by’ahazaza byatumaga atita ku biri kumubaho ako kanya ahubwo akareba imbere.

“Umuntu napfa azongera abeho? Naba nihanganiye iminsi y’intambara yanjye yose, Ntegereje igihe cyanjye cyo kurekurwa. 15 Wampamagara nakwitaba, Washatse kubona umurimo w’amaboko yawe (Yobu 14:14, 15).”

Yobu yari azi ko ibyo yacagamo byose Imana ibizi.
Yesu Kristo ni we watanze urugero rwuzuye rwo kuba yari ababaye ariko akagira ibyishimo byuzuye.

Ibyo yakoze ni byo natwe dukwiriye gukora. Yesu ntiyitaye ku nkoni cyangwa indi mibabaro yahuye na yo, ahubwo we yitaye ku cyo azunguka abikesha kwihangana.

“dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana (Abaheburayo 12:2).”

Kimwe na Yesu, hari imigisha myinshi Imana yagusezeranyije mu gihe kiri imbere irimo n’ubugingo buhoraho (Yohana 17:3).

Mu gihe ufite ibikubabaje ujye utekereza kuri iyo migisha, bizatuma mu maso hacya nk’aha Yobu kandi bizaba bivuye ku mutima..Nuseka uzabaho wishimye kandi utume n’abakuri iruhande bishima.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.