“Ntutinye kuko ndi kumwe nawe”, ni amagambo Pastor Christian Gisanura yagarutseho cyane kuri uyu wa 30 Mata 2026, ku munsi wa kane w’inyigisho yahaye umutwe mukuru yise “Kunesha Ubwoba n’Amaganya”
“Umwami wacu Yesu akomeze guhabwa icyubahiro ibihe byose.” Ayo ni amagambo Pastor Christian Gisanura yatangiriyeho ku munsi wa kane w’inyigisho zerekeye kunesha ubwoba n’amaganya, agaragaza ko igisubizo cy’ibibazo byose umuntu ahura na byo kiri mu kwizera Imana ko iri kumwe na we.
Yifashishije ijambo ryo muri Yesaya 41:10, agaragaza isezerano rikomeye Imana iha abayizera: “Ntutinye kuko ndi kumwe nawe. Ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara. Kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwange!”
Yasobanuye ko iri jambo ririmo amasezerano menshi aryoshye, ndetse rikaba rikomeza no mu mirongo ikurikira, aho Imana isezeranya gutsinda abanzi no kurinda abayiringira:
“Dore abakurakariye bose bazakorwa n’isoni bamware…” (Yesaya 41:11)
“Abakugisha impaka uzabashaka ubabure…” (Yesaya 41:12)
“Kuko njyewe Uwiteka Imana yawe, nzagufata ukuboko kw’iburyo…” (Yesaya 41:13)
“Witinya Yakobo… ni njye uzagutabara…” (Yesaya 41:14)
Ibi byose, nk’uko yabigaragaje, bishimangira igitekerezo kimwe rukumbi: kudatinya kuko Imana iri kumwe natwe.
Pastor Gisanura yavuze ko iri jambo “ntutinye” risaba ikintu kimwe gusa, kwizera. Yatanze urugero rw’umwana muto wariraga nyina atari hafi, ariko akaza gutuza akimubona. Ati: “Ako kana karatuza, kuko kari kizeye ko kuba ahari nta cyo kaba, kandi ko icyo gakeneye karakibona.”
Aha yahamagariye Abakristo kuba nk’abana bato, bakizera Imana nta gushidikanya, bakamenya ko iri kumwe na bo mu bihe byose.
Yagize ati: “Natwe tube nk’abana batoya, twizere ko umubyeyi ahari. Tureke kugira impungenge, agahinda n’amarira….”
Yakomeje ashimangira ko Imana itari kure, ahubwo ko iri hafi cyane, ndetse iri imbere mu muntu wese ufite Kristo, ati: “Ndaje nkubwire ngo Imana yawe irahari, iri imbere muri wowe niba ufite Kristo.”
Ibi bivuze ko ikibazo atari ukubura Imana, ahubwo ko ari ukutizera ko ihari kandi ko ifite imbaraga zo gukora. Yaburiye abantu kudaha umwanya impungenge n’ubwoba, kuko byica ukwizera: “Niwíheba uzaba wihakanye Imana mu mutima no mu bitekerezo.”
Yongeyeho ko kwizera Imana ari byo biyemerera gukora mu buzima bw’umuntu, kuko: “Imana ishaka gukora ibyo twizera kuri yo. Iyo uri gusenga utabyizeye, Imana ntigusubiza.”
Aha ni ho yahereye atanga urugero rw’umutekinisiye ufite “tool box” yuzuye ibikoresho. Nk’uko umukanishi aba yizeye ibikoresho bye, ni ko umukristo akwiriye kwizera Imana: “Imana ni nka tool box… ifite ibisubizo byose.”
Ibi bisobanura ko nta kibazo umuntu agira kitagira igisubizo mu Mana. Ariko igisubizo kigaragara gusa iyo hari ukwizera.
Yongeye gushimangira isezerano rikomeye ryo muri Yesaya: “Nzajya ngukomeza… ni koko nzajya ngutabara.”
Yasobanuye ko nubwo hari igihe umuntu ashobora kumva ari wenyine, Imana itamutererana: “Hari igihe Imana izakureka uri wenyine, ariko yiteguye kugutabara.”
Ibi bigaragaza ko n’igihe umuntu atumva ubufasha bw’Imana ako kanya, iba ihari kandi yiteguye gutabara mu gihe gikwiye.
Yakomeje agaragaza ko Imana itanga imbaraga zo kunesha ibibazo byose, nk’uko yabikoze ku bantu bo muri Bibiliya: “Aburahamu, Isaka, Yakobo, bose bahuye n’ibibazo… Imana yarabakomeje kuko bari bayizeye.”
Mu gusoza, Pastor Gisanura yahamagariye abantu gukunda Imana no kuyimenyekanisha, kuko ari cyo Yesu yapfiriye: “Niba warayimenye, uyimenyekanishe.”
Yasoje n’isengesho ryo gushimira Imana no gusaba ko yakomeza abantu, ibaneshereza ubwoba n’amaganya: “Data turagushima ku bwo kudukomeza, ukatuneshereza ubwoba, amaganya n’imigambi y’abanzi…”
Ubutumwa bwo ku munsi wa kane bushimangira ko kunesha ubwoba n’amaganya bidashoboka hatari ukwizera ko Imana iri kumwe natwe. Iyo umuntu yemeye iri jambo, akaryakira mu mutima, amenya ko atari wenyine, ko ahubwo ari kumwe n’Imana ifite imbaraga zose.
Ntutinye. Imana iri kumwe nawe. Shalom!