Kuri uyu wa 29 Mata 2026, Pastor Christian Gisanura yakomeje inyigisho yo Kunesha ubwoba n’amaganya, ku munsi wa 3, yibanda ku kurekera Imana imitwaro yose.
Mu rugendo rwo kunesha ubwoba n’amaganya, Pastor Christian Gisanura yakomeje agaragaza ukuri gukomeye gushingiye ku Ijambo ry’Imana: ko umuntu atagomba kwikorera umutwaro wenyine, ahubwo ko agomba kuwushyira ku Mana.
Yifashishije Zaburi 55:23, agaragaza ko ari ubutumwa bw’ubutabazi bwatanzwe n’Umwami Dawidi, umuntu wanyuze mu bihe bikomeye ariko akamenya aho ashyira umutwaro we.
“Ikoreze Uwiteka umutwaro wawe na we azakuramira, Ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa.”
Yibukije ko Dawidi atari umuntu wabayeho mu buzima bworoshye. Yarwanye intambara nyinshi, yahuye n’inzitizi zikomeye, ndetse n’umwana we Abusalomo ashaka kumwica ngo amukure ku butegetsi. Ariko muri ibyo byose, yageze aho amenya ko igisubizo atari imbaraga ze, ko ahubwo ari Imana.
Pastor Gisanura abihuza n’ubuzima bwa none, abaza ati: “None wowe kuki uhangayika utekereza amadeni, amafaranga yo kwishyurira abana ishuri n’ibindi?” Aha agaragaza ko guhangayika gukabije bifite ingaruka mbi ku kwizera.
Yagize ati: “Iyo uhangayitse cyane, ukwizera kwawe kurashira. Guhangayika bimaraho ukwizera.”
Agaragaza ko ari yo mpamvu umwanzi akoresha amaganya nk’intwaro, kugira ngo umuntu yihebe, ave ku kwizera, atangire gushaka ibisubizo mu nzira mbi ziganisha ku byaha. Iyo umuntu acumuye, ajya kure y’Imana, maze ibibazo bikarushaho kwiyongera.
Mu gusubiza iki kibazo, atanga inzira yoroshye ariko ikomeye: kwegera Imana no kuyibwira ibibazo byose ufite. Ati: “Ibibazo nibikubana byinshi, ujye ubwira Imana uti Mfasha ndi umwana wawe.”
Aha yerekana Imana nk’ifite uburambe mu kurwana intambara z’abantu. Ni Imana yarwaniriye ab’igihe cyashize, igakemura ibibazo byabo byose birimo urwango, ubukene, inzara, n’ibindi. Bityo, umuntu akwiriye kuyiringira nk’umuntu umurwanirira we.
Yagize ati: “Wowe ufite uburambe mu kurwana, wahereye kera urwana na Satani… nange rero ndwanirira.”
Yanakomeje agaragaza ko hari abantu bafite ibintu byose, amafaranga, ubuzima bwiza, ariko bakiyahura kubera ko babuze aho bashyira umutwaro wabo. Ibi byerekana ko ikibazo atari ibyo umuntu afite, ahubwo ko ari aho umutima we uhurira n’igisubizo cy’ibibazo bye.
Aha ni ho yahereye agaragaza igisubizo Yesu atanga, yifashishije amagambo yo muri Matayo 11:28-30:
“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.” “Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu,” “kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.”
Yasobanuye ko iri jambo rireba abantu bose, nta kurobanura. Waba uri mu byaha, mu mibabaro, mu bukene, cyangwa mu burwayi, Yesu arabwira buri wese ati: “Nimuze munsange.” Ni ubutumire bufunguye ku bantu bose bafite imitwaro ibaremereye.
Pastor Gisanura yagarutse ku bihe by’ubuzima bigoye by’ubu, aho ibiciro bizamuka, ubuzima bugakomera, agaragaza ko hari ibintu umuntu atabasha kugenzura. Ati: “Muri ibi bihe ibiciro bigenda bizamuka, wowe nta cyo wabikoraho na kimwe… nuhangayika ku biciro byazamutse uyu munsi, ejo bizazamuka kurushaho.”
Aha agaragaza ko guhangayika bidatanga igisubizo, ahubwo ko igisubizo kiri mu kuyoboka uwo nguwo uzi gukemura ikibazo, Yesu Kristo. Yatanze urugero rugaragara neza ati: “Iyo ufite telefoni ya Samsung, iPhone… iyo bigize ikibazo ujya ku muntu usobanukiwe uko babikanika… Yesu na we ni we waremye isi. Ikibazo cyose wagira, ni we uzi uko gikemurwa.”
Yakomeje agaragaza ko rimwe na rimwe abantu bababaza Imana batayumvira, nyamara ibyo Imana ishaka byose bibagirira umumaro ubwabo. Aha yatanze urugero rw’umwana wiga, agaragaza ko amanota meza amugirira umumaro we ubwe, atari umubyeyi. Ati: “Uwiteka na we yifuza ko tumwumvira ngo twe tugirirwe umumaro.”
Yagarutse no ku mateka y’Abisirayeli, agaragaza ko urugendo rwo kuva muri Egiputa kugera i Kanani rwari rugufi (iminsi 11), ariko rukamara imyaka 40 kubera kutumvira kwabo. Ibi byerekana ko kutumvira bishobora gutinza umugambi w’Imana mu buzima bw’umuntu.
Yagize ati: “Imana izemera upfire mu bibazo byawe, ariko nuba utayumvira uzarimbuka.”
Yasoje asaba buri wese kwitekerezaho no gufata icyemezo cyo kurekera imitwaro ye ku Mana, aho kugerageza kuyikorera wenyine. “Wowe mwene data, wigirira impuhwe ubuzima bwawe… yihe umutwaro wawe, uyumvire.”
Mu gusoza, yashoje n’isengesho rigaragaza kwiyegurira Imana: “Data turagushima ko wadusabye kukuzanira imitwaro yacu.”
Iyi nyigisho yo ku munsi wa gatatu ishimangira ko kunesha ubwoba n’amaganya bidashingiye ku mbaraga z’umuntu, ahubwo ko ari ku guhitamo kurekera umutwaro wawe ku Mana, kuyiringira no kuyumvira. Iyo ubikoze, ntabwo uba ukiri wenyine, Imana ubwayo irakuramira.