× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kuki bitavugwa? Hari abahanzi bavugisha itangazamakuru basohoye indirimbo cyangwa bategura igitaramo

Category: Artists  »  January 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kuki bitavugwa? Hari abahanzi bavugisha itangazamakuru basohoye indirimbo cyangwa bategura igitaramo

Bikwiye guhinduka. Hari abahanzi bavugisha itangazamakuru ari uko basohoye indirimbo cyangwa bategura igitaramo.

Reka nisegure kuri Nyakarambi ka Mpumbya, mwene Karambizi ka Sekarongoro, umwe mu bakunzi ba Paradise.rw wirinze kuvuga neza ku bw’Impamvu ze bwite, nk’uko Molidekayi utari wa wundi wo muri yanzu, yabujije Esther kuvuga inkomoko ye.

Uwo ni umwe mu bo duherutse guhurira ahantu nsanga arimo kwihanagura amarira ku bwo kwibwa amabanga yo muri camera ubwo yageragezaga kurikocora akavuga ibya ya mfizi yiswe bihogo bya birahiduka. Ibi ariko yabitewe n’ishavu n’agahinda yatewe no kubona hari abo yatereye insina, zamara kwera imineke bakayirya bonyine ndetse bakamutera ibishishwa aka wa mununi. Bikwiye guhinduka.

Bene byo babyumvise, gusa sinavuga umukino ubera mu kibuga ntakiniramo, hatagira n’unteranya i bukuri. Sindi mu bo umwami yahaye amata bakamwima amatwi. Ahubwo reka twiganirire. Ese umurimo w’umuhanzi ni uguhanga gusa agahereza abanyamakuru ibindi bikaba umuhango? Ibi ko njye mbifata nko guhangana?

Reka mvuge uko nabibonye n’uko mbibona.

Hambere nkirebera Gospel mu bafana, ndavuga ku bwa bakuru banjye nka Nyakwigendera Kanyamibwa Patrick, igihe ba Steven Karasira batangiraga gufata indangururamajwi, ubwo abitwa ba Gedeon babwirwaga bwa mbere ko ari abanyembaraga, murabyumva ko abitwa ba Nyirindekwe bo bari mu bihe byabo byiza byo kurangururira abatuye mu mpande zose z’igihugu Ibikorwa byiza bya Gospel byari burimbanyije icyo gihe.

Ab’ubu mubyumve neza, ni ha handi umuramyi yabaga afite igitaramo maze akageza umushinga mwiza ku banyamakuru kabone n’ubwo bari bakeya bitandukanye n’ubu, abanyamakuru nabo icyo bakoraga baherezaga Uwiteka icyubahiro ubundi bakageza umushinga mwiza ku banyarwanda hifashishijwe ikaramu n’indangururamajwi.

Ibi byakorwaga mu rukundo no mu bwubahane, kabone n’ubwo ifeza n’izahabu zari nkeya mu ruganda rwa Gospel, ari nabyo byatumaga abatabasha kwihangana barayobokaga inzira ibageza kuri Guma guma yaririmo akavagari k’amafaranga icyo gihe.

Aha twatanga urugero rw’igitaramo cyateguwe na Patient Bizimana. Iki gutaramo cyiswe "Poetic Evening of Praise and Worship"..Ni igitaramo cyabaye mu mwaka wa 2012 nyuma y’amezi 5 gusa uyu muramyi ageze i Kigali.

Muri iki gitaramo abahanzi nka Liliane Kabaganza, Simon Kabera wari ugifite ipeti rya Captain, Aime Uwimana, Dominic Ashimwe, Gaby Irene Kamanzi na Nelson Mucyo bayobowe na Patient Bizimana bataramiye abakunzi b’indirimbo z’Imana ku cyumweru tariki ya 30/09/2012, kuva saa kumi z’umugoroba kuri Sport View Hotel.

Ni igitaramo cyateguwe ndetse kigenda neza, aho byagaragariye buri wese wakurikiranye imitegurire yacyo ndetse n’imigendekere myiza ko uyu muhanzi yakoranye neza n’itangazamakuru ndetse na bagenzi be nk’uko benshi mu bazi uyu muramyi baganiriye na Paradise.rw babishimangiye.

Bahamije ko iyi Turufu yo gukorana neza n’itangazamakuru uyu muramyi yayirishije igihe kirekirn’ndetse n’uyu munsi akaba ayikoresha. Ibi byagiye biba intandaro y’ubwitabire bwo mu rwego rwo hejuru mu bitaramo bikomeye yagiye ategura kugeza ubwo yahinduye icyerekezo cy’ubuzima dore ko kuri abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Undi muramyi wakoranye n’itangazamakuru neza ni kizigenza Aime Uwimana. Uyu mubyeyi ubura amezi 4 ngo yuzuze imyaka 47 ni indi ndororwamo yo kwireberamo dore ko afatwa nk’icyitegerezo cy’imirimo myiza.

Kuva atangiye kuririmba mu 1994 yaba ku giti cye ndetse no mu matsinda atandukanye amaze kwandika indirimbo nyinshi cyane. Indirimbo yanditse zageze hanze zirenga 100.

Mu myaka hafi 28 amaze mu muziki, ni umwe mu bantu bakoranye neza n’itangazamakuru. Ntiyigeze yikanyiza cyangwa ngo yishyire hejuru ku bw’aho yageze, nyamara yari afite icyo kwiratana ariko ahitamo kwirata gusa Umusaraba wa Kristo.

Ibi aba bombi babisangiye na Diana Kamugisha. Pastor Diana Kamugisha wamenyekanye cyane mu itsinda rya itsinda rya The Voice ryari umurunga ukomeye ubohanyije abahanzikazi bakomeye mu muziki wa Gospek nka ; Tonzi, Aline, Phanny Wibabara, Rachel Rwibasira, Assumpta Muganwa, Uwera Karen, Pastor Rose Ngabo na Pastor Jackie Mugabo.

Uyu mubyeyi nawe akaba azwiho kwicisha bugufi muri byose no kubana na buri wese amahoro. Aba baririmbyi bakaba basangiye uyu muco mwiza n’abandi bahanzi bo hambere n’ubwo bajya bavuga ngo nta byera ngo de...Icyabagaho, iyo umuhanzi yabaga afite igikorwa yegeraga bagenzi be ndetse n’itangazamakuru bakamuha amaboko mu gutegura cya gukorwa. Gusa iyo cyarangiraga, yakomezaga gusigasira bwa bucuti bwabo.

Muri iyi minsi rero hakomeje kuvugwa ko bamwe mu bahanzi begera itangazamakuru igihe bafite igikorwa runaka. Gusa ariko igitangaje n’uko nyuma yo gusohora indirimbo cyangwa gukora igitaramo, bamwe mu bahanzi bahinduka abandi wabareba ukagirango baraguhinduriye.

Amakuru Paradise.rw ikesha bamwe mu banyamakuru avuga ko bamwe bakomeje kwinubira kuba hari abahanzi babegera bafite ibikorwa runaka nyamara byarangira bakambara umwambaro w’urubwa wo "kurya abanyamakuru seen", ha handi umunyamakuru amwandikira amusaba amakuru akayamwima nkana. Bikwiriye guhinduka.

Gusa ariko ibi ntibivuze ko ari bose, kuko uramutse uvuze bose wakwisanga mu mutego wo kubeshyera amwe mu mazina mashya arimo Jado Sinza, Bosco Nshuti, Josh Ishimwe n’abandi.

Nonese niba koko ukeneye itangazamakuru, kuki wumva ko ryaba igikoresho kigufasha kugera ku ndoto zawe, nyamara wasoza icyakugenzaga ukaritera umugongo?

Kubwajye numvaga kugirana ubucuti burambye n’itangazamakuru ari umuti mwiza kandi urambye watuma Gospel irushaho gutera imbere kuko ingingo zitandukanye zirema urugingo.

Nabazaga..murakoze ni ah’ubutaha.

NB: Ifoto twakoresheje ku nkuru, abayiriho si bo turi kuvuga ahubwo twabahisemo nk’abahagarariye ibyiciro by’abahanzi (Abahanzi bashya, abakora umuziki nka couple, abarambye mu muziki ndetse n’abafite ibendera uyu munsi).

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.