Umunyamerika Mark Creech wo kuri The Christian, yagize ati: "Umugabo wa Mariya, Yozefu, ntakunda kugarukwaho n’Abakirtso mu gihe cyo kwibuka ivuka rya Yesu riba buri wa 25 Ukuboza, kandi yaragize uruhare rukomeye cyane mu buzima bwa Yesu".
Mu gihe kidasanzwe cya Noheri, abantu benshi bibanda kuri Mariya, abamalayika, intama n’abahanga bamusuye.
Ariko hari umuntu uhora mu ruhande iyo bagaragaje Yesu mu kirugu, umugabo w’icyubahiro, umugabo w’umunyabwenge kandi w’icyitegererezo mu buzima bwa Yesu, witaye kuri nyina, akamushakira imibereho, akamuhungana, akamwigisha gukora ububaji, ariko byagera muri Noheri ntavugwe.
Nubwo atavuze ijambo na rimwe ngo ryandikwe mu Byanditswe, ibikorwa bye byagaragaje ubutwari n’ukwizera gukomeye, kandi inkuru y’ivuka rya Kristo ntayasobanuka neza atayirimo, nubwo bamwe bamuca ku ruhande.
Yosefu yari asanzwe ari “umugabo uzi gukiranuka” (Matayo 1:19). Yakiranukaga atari uko ari itegeko, ahubwo byari ku mutima. Akimenya ko Mariya atwite umwana utari uwe, ntiyashakaga kumubabaza cyangwa kumusebya, ahubwo yifuje ko batandukana mu ibanga.
Yozefu yakurikizaga amabwiriza y’Imana igihe cyose, urugero nko mu nzozi zimubwira iby’ivuka rya Yesu, ko akwiriye kwemera kubana na Mariya.
Yarabyemeye, ahitamo kumurinda, amujyana i Yerusalemu mu gihe cyo kwibaruza, kandi ibise bimufashe amuba hafi, amujyana ahantu heza ho kubyarira, mu kirugu. Si ibyo gusa, ubwo marayika yamuburiraga amusaba guhungisha umwana Yesu wari ufite imyaka 2, ntiyazuyaje. (Matayo 1:20; 2:13; 2:19).
Yozefu yafashe Mariya, bahungishiriza umwana Yesu muri Egiputa igihe Herode yashakaga kumwica, ndetse asubira mu gihugu mu gihe habonekaga agahenge (Matayo 1:24; 2:14, 2:21).
Yozefu yari afite inshingano yo kurinda Mariya n’umwana Yesu. Yabaye umurinzi wabo mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka, ku buryo imigambi y’Imana yabashije kugerwaho.
Nta jambo na rimwe rya Joseph ryanditse mu Byanditswe. Ariko ibikorwa bye byari ibimenyetso by’ukwizera kwe: yakurikiraga Imana mu buryo bwuzuye kandi bwihuse. Ibikorwa bye byaruse amagambo.
Yozefu ntiyakoze ibitangaza cyangwa ngo agire igihe cyo kuvuga ijambo ry’inyigisho, ariko yakoze iby’ingenzi mu buzima bwa Yesu: kumurera, kumwigisha umwuga, kumujyana i Betelehemu, kumushyira mu Rusengero, no kumujyana muri Pasika buri mwaka. Ibyo byose byari ibikorwa byo gukiranuka mu bintu bito ariko by’ingenzi cyane.
Yozefu yari umusirikari utazwi, utari umuyobozi, ariko Imana yahaye inshingano idasanzwe yo kurinda Umwana wayo umwe wenyine.
Muri Noheri, nubona ifoto ya Yozefu ahagaze mu ruhande rwa Yesu, uzafate akanya umwiteho, umutekerezeho, uzamukuraho isomo. Inkuru ye itwigisha ko kwizera no kubaha Imana mu buzima busanzwe bishobora kugira ingaruka z’igitangaza, kandi ko abantu b’inyamibwa bashobora kuba ibikoresho by’ingenzi mu migambi y’Imana ku isi. Nubwo ibyo bavuze bitakwibukwa, ibikorwa byabo bihoraho.
Ese Yozefu si intwari ya Noheri?