Kuba Satani akiriho kandi agira uruhare mu kuyobya abantu Imana yaremye, byatumye benshi bibaza iki kibazo "Niba Imana ari Nyir’ububasha bwose kandi ari Inyangamugayo, kuki itamurimbura igahita ikuraho ikibi burundu?"
Iki kibazo cyasubijwe mu buryo bunyuranye n’abahanga mu bya Tewolojiya, ndetse n’abatekereza ku buryo Imana ikora mu gihe cy’ukuri.
Ubwisanzure mu Muryango w’Imana n’Imiterere y’Urukundo
Imwe mu nyigisho zikomeye ni uko Imana yaremye abantu n’abamarayika bafite ubwisanzure bwo guhitamo neza cyangwa nabi. Urukundo rw’ukuri rugomba kuba urwo umuntu atanze ku bushake. Iyo ubwisanzure buhagarikwa, urukundo ntiruba rugifite agaciro.
Satani (Lucifer mbere yo kugwa) yigeze kuba umumarayika ukomeye ariko ahitamo kwigomeka ku Imana (Yesaya 14:12–15).
"Wa nyenyeri yo mu ruturuturu we, mwana w’umuseke ko uvuye mu ijuru, ukagwa! Uwaneshaga amahanga ko baguciye bakakugeza ku butaka! Waribwiraga uti ‘Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y’ubwami isumbe inyenyeri z’Imana’, kandi uti ‘Nzicara ku musozi w’iteraniro mu ruhande rw’impera y’ikasikazi, nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk’Isumbabyose.’"
Imana ntiyahise imurimbura, ahubwo yamwemereye gukomeza kubaho, kuko icyo gihe yari kubangamira ubwisanzure yihaye kurema.
Gutegeka kwa Kabiri 30:19 — "Uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, n’umugisha n’umuvumo. Nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho wowe n’urubyaro rwawe".
C.S. Lewis, mu gitabo The Problem of Pain, yaranditse ati: “Imana yaremye ibiremwa bishobora kuyikunda ku bushake. Ariko iyo ubwisanzure butariho, urukundo rw’ukuri ntirubaho.”
Imana Ikoresha Satani nk’Igikoresho cyo Guteza Imbere Intego Yayo
Nubwo Satani ari umwanzi, Imana ifite ubushobozi bwo gukoresha n’ikibi ku nyungu z’icyiza. Si ukvuga ko Imana itera ikibi, ahubwo yemera ko gikorwaho kugira ngo igaragaze imico yayo n’ukuri kwayo.
Irenaeus w’i Lyons (mu kinyejana cya 2) yigishaga ko abantu baremwe badafite ubugingo butunganye ariko ko bagomba gukura mu mico kugeza ku rwego rwo gusa n’Imana. Satani n’ibigeragezo akurura, biri mu nzira y’Imana yo gukuramo abantu bafite ukwizera gukomeye.
Abaroma 5:3–4 — “Ibigeragezo biduha kwihangana; kwihangana kuduha ubunyangamugayo; ubunyangamugayo bukadushyikiriza ibyiringiro.”
Umwe mu bahanga muri tewolojiya, John Hick, yaragize ati: “Isi itarimo ibigeragezo n’ishyari, yaba ari iy’abantu batagira ukwizera cyangwa ubutwari.”
Satani agumaho kugira ngo Imana igaragaze neza imico yayo nk’ubutabera, impuhwe n’ubwiza bwayo. Iyo abantu babonye icyiza n’ikibi ku buryo buhishuwe, barushaho gusobanukirwa neza agakiza. Urupfu rwa Yesu ku musaraba rugaragaza intsinzi y’Imana kuri Satani — kandi yagaragajwe nk’uwatsinzwe.
Abakolosayi 2:15 — “Yambuye abami n’abatware ubushobozi, abereka ku mugaragaro nk’abatsinzwe, abatsindira ku musaraba.”
John Piper, umuvugabutumwa ukomeye yaragize ati: “Imana yemera ko Satani abaho kugira ngo Yesu Kristo agaragazwe nk’utsinda urwango n’ubugome biciye mu mbabazi z’Imana.”
Imana Izarimbura Satani — Ariko mu gihe cyayo
Bibiliya yigisha neza ko Satani azagerwaho n’urubanza rwa nyuma. Ntabwo ari uko Imana itabishoboye, ahubwo ni uko ifite igihe yabigeneye mu mugambi wayo.
Mu gitabo cy’Ibyahishuwe, Imana ivuga ko Satani azajugunywa mu nyanja y’umuriro — akaba ari ho azarangirira burundu. Ibyahishuwe 20:10 — “Nuko Satani... ajugunywa mu nyanja yaka umuriro n’amazuku, aho bazamubabariza iteka ryose.”
2 Petero 3:9 — “Imana ntiyatinze nk’uko bamwe babyibwira. Ahubwo irihangana... kuko idashaka ko hagira n’umwe urimbuka.” Augustin w’i Hippo yaragize ati: “Imana yahisemo kwemera ko habaho ikibi kugira ngo izane icyiza kurushaho kivuye muri cyo.”
Imana ntiyahisemo guhita yica Satani ako kanya kubera ko: Yubaha ubwisanzure bwo guhitamo yahaye ibiremwa, Ishaka ko abantu bakura mu mico binyuze mu bigeragezo, Igaragaza ubwiza bwayo, imbabazi n’ubutabera;
Iteganya gucungura abantu mu mateka y’igihe, kandi igaha abantu umwanya wo kwihana. Satani afite imbaraga gusa mu gihe gito. Ibyahishuwe biratubwira ko igihe cye kirarangiye. Imana idusaba kuyiringira, kurwanya ikibi no gukomeza mu kwizera.
Yakobo 4:7 — "Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga." Abaroma 16:20 — "Imana nyir’amahoro izamenagurira Satani munsi y’ibirenge byanyu bidatinze."
Hari igihe Imana izashyira iherezo kuri Satani. Reka kwibeshya: ntabwo Imana yirengagije ibikorwa bye. Itegereje igihe gikwiriye kugira ngo ishyire mu bikorwa umuco w’ubutabera bwayo.
Ku bibaza impamvu satani yazanywe ku Isi aho kwicwa nyuma yo kwigomeka ku Mana, ahubwo akazanwa ku isi nk’ikigeragezo ku bantu Imana yaremye, umuhanga muri tewolojiya C.S. Lewis yabigarutseho. Ati: “Imana yatanze ubushobozi bwo guhitamo, ariko nubwo bwari impano y’agaciro, byari byitezwe ko bamwe bazahitamo nabi.”
Imana ntiyashakaga kurema “robots” zikora gusa ibyo zibwiwe. Yashakaga kurema abantu bashobora gukunda ku bushake bwabo, bagahitamo kuyumvira cyangwa kutayumvira. Kugira ngo urwo rukundo rube nyarwo, hagomba kubaho amahitamo: gukunda cyangwa kudakunda, kumvira cyangwa kwigomeka.
Kugira ngo urukundo rube urw’ukuri, hagomba kuba hari n’ikibazo cyo kuruvaho. Satani ni igice cy’iyo “option” y’ikinyuranyo, ni ukuvuga ikigaragaza uko kutumvira Imana kugaragara.
Abantu benshi batekereza ko Satani afite imbaraga zingana n’iz’Imana, ariko si byo. Satani afite imbogamizi, kandi Imana ntiyigeze imwemerera gukora byose ashaka. Nubwo Satani agerageza abantu, Imana ni yo imuha imbibi.
Yobu 1:12 — "Uwiteka asubiza Satani ati “Dore ibyo atunze byose biri mu maboko yawe, keretse we ubwe we kumuramburaho ukuboko kwawe.” Satani ntiyagira icyo akora atabiherewe uburenganzira.
Ibi byerekana ko Satani akoreshwa n’Imana ku nyungu nyinshi zirimo kwigisha abantu, kubagerageza no gukomeza ukwizera kwabo. Imana irashaka abantu bayikunda no mu gihe gikomeye, bitari gusa igihe cy’ineza.
Uko Satani aturwanya, niko tubona Imana kurushaho
Iyo habaho ikigeragezo, ni bwo abantu bamenya neza imbaraga, imbabazi n’uburinzi by’Imana. Imana ikuyeho Satani ako kanya, abantu ntibabona ubuhamya bw’ukuri bw’ukuntu Imana idukiza kandi idukomereza.
Abakolosayi 2:15 — Yesu yabambwe ku musaraba atsinda Satani, amuhindura igisuzuguriro ku mugaragaro. Satani rero adufasha kubona ukuntu Imana ari intwari, kandi idukiza bitangaje.