Igitero cya Irani kuri Isiraheli ni ikimenyetso gikomeye gisohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya buboneka muri Ezekiyeli, nk’uko byatangajwe na Pasiteri Greg Laurie, mu nyigisho ye yo ku Cyumweru tariki ya 14 Mata 2024, ku muyoboro we wa YouTube.
Icyakora nubwo yifashishije Bibiliya, yirinze gufata umwanzuro w’uko ibyabaye muri Israel bishobora kuganisha ku kintu cyasobanuwe muri Ezekiyeli 38 ijana ku rindi, kikaba ari cyo cyerekezo cyo ugutsinda byimazeyo k’ubwoko bw’Imana, no kwemeza imbaraga n’ububasha bw’Imana mu mahanga.
Ibi Laurie yabivuze mu gihe amakimbirane yiyongereye mu burasirazuba bwo hagati, nyuma y’igitero gikomeye cyo mu kirere cyagabwe kuri Isirayeli gitewe na Irani, cyarimo no kohereza indege zitagira abapilote na misile.
Nk’uko ingabo za Isiraheli zibitangaza, ibi byagaragaje ko ibi bitero byo mu buryo bukabije bishobora gukurura amakimbirane yagutse. Abashinzwe kurinda impinduramatwara muri Irani bavuze ko ibyo bitero ari ukwihorera ku gitero cyagabwe i Damasiko mu ntangiriro za Mata.
Laurie yagize ati: "Irani ntabwo yigeze yibasira Isirayeli ku mugaragaro", yongeraho ko ubusanzwe Irani yagiye ibikora binyuze mu bahagarariye imitwe y’iterabwoba mka Hezbollah na Hamas.
Bibiliya ivuga ko Abayahudi bazateranirizwa mu gihugu cyabo mu bihe bya nyuma, nk’ibyabaye mu 1948, Laurie yabisobanuye, yongeraho ko Bibiliya ivuga ko Isirayeli yari kwigunga, ibyo bikaba bibaho muri iyi minsi yibasirwa n’ibitero.
“Bibiliya ivuga kandi ko kurwanya Abayahudi biziyongera mu bihe by’imperuka. Ibyo na byo biraba. Kandi Bibiliya ivuga ko ingabo nyinshi ziturutse mu majyaruguru ya Isirayeli zari kuyitera. Kandi izo mbaraga zizwi nka Magogi. Intiti nyinshi zemeza ko Magogi ari Uburusiya.”
Icyakora, yiseguye yihanangiriza agira ati: “Ntawe ushobora kubivuga nta gushidikanya, ariko bisa n’aho bishoboka.” Yabishimangiye agira ati: “Ariko tuzi ko umwe mu bafatanyabikorwa bajyana na Magogi kurwanya Isirayeli ari Ubuperesi. Ubuperesi ni Irani.”
Ariko, ibi "ntibisobanura ko ibi biri kubaho biganisha neza ku byo dusoma muri Ezekiyeli 38. Ntabwo ari ngombwa. Ariko rwose ni ukureba, tukitondera ibintu bizaza. Ni umukino wahindutse, kandi ni ikintu gikomeye (gishushanya ibizaba).”
Bibiliya itubwira gusengera amahoro muri Isirayeli, Laurie yavuze ko 99% bya misile zoherejwe na Irani muri Isirayeli zarashwe zikazimywa. Pasiteri yasomye n’ijwi rirenga mu Gutegeka 33:29 hagira hati: “Wa bwoko bw’Abisirayeli we, urahiriwe. Ni nde uhwanyije nawe kuba ubwoko bwakijijwe n’Uwiteka, Ari we ngabo igukingira ikagutabara, Ari we nkota igutera icyubahiro? Ababisha bawe uzabahindura bagushyeshye, Ukandagire mu mpnga z’imisozi yabo.”
Laurie yavuze ko iyo tubonye ibyo bintu biba, igikwiriye ari ukuba twemera ukuri kw’ubuhanuzi bwa Bibiliya, tukemera ko gucungurwa kwacu kwegereje, aho gucika intege agira ati: “Ubu ni cyo gihe cyo kwirinda cyane.”
Guterres yagize ati: “Igitero cya Irani cyarimo kohereza mu buryo buhanitse indege zitagira abapilote 300 na misile, ingabo za Isirayeli zasobanuye ko bishobora guteza amakimbirane akomeye.”
Nkuko Laurie yabivuze, ingabo za Isirayeli zashoboye gukumira 99% by’iterabwoba, byerekana imikorere ya sisitemu yo kwirinda misile ya Isirayeli. Ku butaka, ingaruka z’igitero, nubwo ahanini zagabanijwe n’ikoranabuhanga ryo kwirwanaho rya Isirayeli, ryakomeje gutuma hari ibyangirika byoroheje ndetse n’abantu bake bahitanwa na byo.
Biravugwa ko umukobwa w’imyaka 7 mu majyepfo ya Isirayeli yakomeretse kubera imyanda yavuye muri misile yarashwe ikazimywa. Ibi byatumye igihugu cyose gikomeza kuba maso, ari na ko haba inama zisaba abasivili gushaka aho bazahungira bitegura ko hashobora kwiyongera ibindi bitero.
Kuva i Teherani, abashinzwe umutekano w’impinduramatwara ya Irani bemeje iyo myigaragambyo, bavuga ko ari ukwihorera ku gitero cyo ku ya 1 Mata cyagabwe ku biro byabo i Damasiko, bikaviramo urupfu rw’abasirikare bakuru babiri.
Pastor Greg Laurie n’umunyamakuru we kuri YouTube