Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yatangaje inyoborabikorwa n’ingengabihe mu gihe u Rwanda n’Isi yose bizaba byibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994, igahitana inzirakarengana zirenga miliyoni.
Nk’uko Inyandiko ya MINUBUMWE ibivuga, insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Kwibuka Twiyubaka.” Kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024 ni bwo hatangijwe Icyumweru cy’Icyunamo.
Ku rwego rw’Igihugu, iki Cyumweru cyatangirijwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Gisozi.) Umuhango wo kwibuka urakomereza muri BK ARENA, ari na ho harabera Umugoroba wo Kwibuka.
Ku rwego rw’Akarere, Icyumweru cy’Icyunamo kiratangirizwa ku rwibutso rw’akarere cyangwa ku rundi rwibutso rwagenwe n’akarere. Mu midugudu yose igize Igihugu haraba igikorwa cyo kwibuka kirarangwa no gutanga ibiganiro, no gukurikira ubutumwa bw’umunsi.
MINUBUMWE ivuga ko kuri uyu munsi ibikorwa byose n’indi mirimo byemerewe gukomeza nyuma y’igikorwa cyo kwibuka. Ibindi bikorwa nk’iby’ubutabazi, farumasi ziri ku izamu, ibitaro n’amavuriro birakomeza guha serivisi ababigana. Hoteli zirakomeza guha serivisi abazicumbitsemo.
Ikomeza ivuga ko kuva uyu munsi ku ya 7 kugera ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mata 2024 ari igihe k’Icyumweru k’Icyunamo.
Muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku nzibutso za Jenoside zashyizwe mu murage w’Isi ari zo Bisesero, Gisozi, Murambi na Nyamata, buri mugoroba mu minsi irindwi, hazacanwa urumuri hifashishijwe amatara amurika yerekeje mu kirere ku buryo abonerwa kure.
Mu Cyumweru cy’Icyunamo, Ibendera ry’Igihugu rirurururutswa rikagezwa hagati.
Muri iki Cyumweru kandi hateganyijwe ibikorwa byo kwibuka ahantu hatandukanye mu Gihugu ku matariki yemeranyijweho n’inzego zitegura kwibuka.
Hazaba kandi ibiganiro bigenewe abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, ibihuza urubyiruko, n’ibindi byiciro.
Ibikorwa by’ubucuruzi, siporo z’abantu ku giti cyabo, imyitozo y’amakipe, indi mirimo itunze abantu n’ibyara inyungu, birakomeza gukorwa mu Cyumweru cy’Icyunamo.
MINUBUMWE ivuga ko mu gihe cy’Icyumweru cy’Icyunamo ku rwego rw’umudugudu, uretse ikiganiro kiratangwa ku itariki ya 7 Mata 2024, nta bindi biganiro biteganyijwe.
Ku ya 11 Mata 2024, mu Mugi wa Kigali, hateganyijwe urugendo rwo kwibuka mu Karere ka Kicukiro ruzatangirira kuri IPRC Kicukiro, n’umugoroba wo kwibuka uzabera i Nyanza ya Kicukiro.
Inyandiko ya MINUBUMWE ivuga ko ku ya 13 Mata 2024 hazasozwa Icyumweru cy’Icyunamo, Ku rwego rw’Igihugu, Icyumweru cy’Icyunamo kizasorezwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, ahazabera igikorwa cyo kunamira abanyapolitiki bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside.
Ku i Rebero hazabera n’ igikorwa cyo gushyira ku Rwibutso rwa Rebero amazina y’abandi banyapolitiki icyenda bazize kurwanya Jenoside.
MINUBUMWE ivuga ko igikorwa cyo kwibuka kitagomba kurenza amasaha ane, hagakorwa ibikorwa birimo kumenyesha gahunda, umunota wo kwibuka, Isengesho ry’umuntu umwe uhagarariye amadini ku babyifuza, Ijambo ry’ikaze, Ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Indirimbo yo kwibuka cyangwa umuvugo, Ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Indirimbo yo kwibuka cyangwa umuvugo;
Ubutumwa bw’uhagarariye abashyinguye (iyo igikorwa cyo kwibuka cyahujwe no gushyingura imibiri), Ubutumwa bw’umuryango IBUKA, Indirimbo yo kwibuka cyangwa umuvugo ndetse n’Ubutumwa bw’umushyitsi mukuru.
MINUBUMWE ivuga ko igikorwa cyo kwibuka mu bigo bya Leta, iby’igenga, iby’abikorera, na ambasade z’ibindi bihugu mu Rwanda bizakorwa ku munsi watoranyijwe, hagati ya tariki 8 Mata na 19 Kamena 2024.
Buri rwego ruzishakira utanga ikiganiro ubifitemo ubumenyi, yaba umukozi warwo cyangwa uturutse ahandi, akifashisha inyoborakiganiro ya MINUBUMWE.
Minisiteri yUbumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ivuga ko ibigo by’amashuri bizateganya umunsi wihariye wo kwibuka no guhabwa ikiganiro mu gihe abanyeshuri bazaba bavuye mu biruhuko.
Ikomeza ivuga ko Misa n’amateraniro bidashyirwa mu gikorwa cyo kwibuka, ariko mu gihe icyo gikorwa cyateguwe n’umuryango ushingiye ku myemerere, cyangwa ibigo bishamikiye kuri iyi miryango byemewe n’amategeko, hagamijwe kwibuka abayoboke cyangwa abanyamuryango babyo bishwe muri Jenoside, bikorwa hakurikijwe imyemerere yabyo.
Umugoroba wo kwibuka ubanziriza umunsi wo kwibuka cyangwa gushyingura imibiri y’abazize Jenoside, ugasozwa bitarenze saa Yine z’ijoro.
MINUBUMWE ivuga ko bitabangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, urugendo rwo kwibuka rushobora gukorwa mu gihe rwemejwe n’inzego zibifitiye ububasha.
Icyo gihe hirindwa gufunga imihanda, inzira n’ibindi bikorwa, kandi rugakorwa mu ituze, ko kandi mu rwego rwo gusigasira amateka, inzego zateguye igikorwa cyo kwibuka zigirwa inama yo gufata no kubika amajwi n’amashusho by’ubuhamya bwatanzwe.
Abaturarwanda muri rusange by’umwihariko urubyiruko bashishikarijwe kwitabira ibikorwa byo kwibuka no gukurikira ibiganiro bizatangwa ku maradiyo, televiziyo n’imbuga nkoranyambaga muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.