Umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana ukunzwe n’abatari bake, Emeline Penzi, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Tobora”, yahuriyemo n’umuhanzikazi ukizamuka, Ingabire Siana.
Iyi ndirimbo yamuritswe ku wa 23 Nyakanga 2025 kuri YouTube, aho yahise itangira gukundwa no gusangizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Indirimbo “Tobora” igaragaza Umukristo ufite umutima ushimira Imana ku bw’imirimo yayo, kandi akarangwa n’ubutwari bwo kuyihamiriza hose. Ubutumwa bw’ingenzi buyirimo ni ubwo gukangurira abantu kudaterwa isoni no guhamya ibyo Imana yakoze mu buzima bwabo.
Mu gice cya mbere cy’indirimbo, Penzi aririmba agira ati:"Amaraso yaturutse mu rubavu rwiwe, ishavu yagize ku bw’ibicumuro byanjye ni byo byanzahuye binyomora inguma, bimpa kwizera..."
Mu yandi magambo, indirimbo yibutsa abantu aho Imana yabakuye, ndetse igasaba umutima wa buri wese gutobora, ni ukuvuga gufunguka, ukavuga ibyiza by’Imana.
Indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Popieeh, na ho amashusho afatwa na Brilliance, afatanyije n’abafotozi nka Chrispen na John Joel. Abandi bafatanyije mu ikorwa ry’iyi ndirimbo barimo:
• Backup vocals: Alva Samuel
• Guitars: Bolingo
• Bass: Ishimwe Bass
• Keyboard: Popieeh na Danny
Hari n’abandi bashimiwe barimo Marc Nshizirungu, Rocky Kimomo, Prince Shumbusho n’abandi.
Indirimbo Tobora yerekanye urwego rushya Emeline Penzi agezeho mu muziki, aho agira ubushishozi mu guhitamo abahanzi b’abahanga bo gukorana na we, kuko Siana yatumye amajwi yabo arushaho kuryohera amatwi y’abakomeje kuyumva.
Siana ni umuhanzi uri kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Kugeza ubu, ku muyoboro we wa YouTube hariho indirimbo ebyiri yasubiyeho (cover), ari zo “Buri Munsi” na “Uri Uw’igitangaza Yesu”
Emeline Penzi ni umuhanzikazi ufite urubuga rwa YouTube rukurikirwa n’abasaga 14,000. Azwi mu ndirimbo nka “Irabikoze,” “Mpindura,” na “Jireh” yakoranye na Peace Hozy.
Yatangiye gusangiza abantu ibihangano bye binyuze mu ndirimbo zifite amagambo akora ku mitima, kandi ashingiye kuri Bibiliya, ahagana mu mwaka wa 2021, ubwo yatangiraga gukorana na Rocky Kimomo wamurebereraga mu nyungu z’umuziki, ariko ubu bakaba batagikorana (ari mu bo yashimiye, nka gihamya ko akimufasha nubwo atamureberera inyungu ze mu muziki nka manager).
Indirimbo Tobora ushobora kuyireba ku rubuga rwa YouTube rwa Emeline Penzi:
Emeline Penzi
Ingabire Siana