× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kuba mu makimbirane n’Imana n’ibihe bisharira byashibutsemo indirimbo - Louis Monday

Category: Artists  »  December 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kuba mu makimbirane n'Imana n'ibihe bisharira byashibutsemo indirimbo - Louis Monday

Hari ibintu bitubaho tukagira ngo ni impanuka! Umuramyi Louis Monday wanyuze mu bihe bisharira kurusha umubirizi byashibutsemo indirimbo ihebuje yise "Arankunda".

Iri ni izina riremereye mu gihugu cy’u Burundi aho akomoka. Ni umwe mu baririmbyi bafite impano ihambaye mu gihugu cy’u Burundi dore ko indirimbo ze zagwatiriye imitima y’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Louis Monday yatangaje ko imvano y’indirimbo "Arankunda" ikomeje gukura benshi mu gahinda gakabije dore ko ibibutsa urukundo rwa Kristo.

Yagize ati: "Muri iyi ndirimbo igira iti ’Arankunda ndabizi neza", yashibutse ku bibazo byinshi n’ibihe bishaririye nanyuzemo". Yemeje ko yigeze kugirana amakimbirane n’Imana ariko Imana ntimujye kure ahubwo ikamuba hafi bityo akabibyazamo indirimbo ashimira Imana uburyo Imukunda.

Louis Monday Yagize ati: "Indirimbo ’Arankunda’ yaje mu gihe nari mu bihe bigoye, numvaga meze nk’uko umuhanuzi Elia yari ameze ubwo yicaraga munsi y’igiti cy’umurotemu akisabura gupfa, ubwo yahungaga Yezebeli nyuma yo kwica abahanzi bose ba Baali.

Yunzemo ati: "Nakoreraga Imana uko nshoboye kose ariko nkaguma ndi mu bibazo, kubura ibyo gufasha umuryango, sinabonaga ayo kwishyura inzu ndetse inzara nayo ntiyari itworoheye, nibindi byinshi".

Yahise avuga ukuntu yazengurutse ibihugu byinshi ashaka imibereho ariko bikanga, ati: "Nisanze ndi mu bihe mba mu makimbirane n’Imana nibwira ko ndi umunyamukoshi n’Imana itanyitayeho, ariko naho ibyo byose byabaye Imana yarabindindiyemwo ntacyo byangize!

Natahuye ko Imana inkunda, nibazaga ko itanzi, nkibaza ko ntari umunyamugisha bivanye n’ibyo narimo ndanyuramwo ariko Imana ntiyigeze indeka nubwo nibazaga ko itankunda ntibyaribyo! ndahamya ko Yesu ankunda."

Louis Monday yaboneyeho guhumuriza abantu bari mu makuba n’agahinda, ahumuriza abanyamibabaro n’abantu bashakaga kwiyahura. Ati: "Ntuye iyi ndirimbo abantu bose bari mu bibazo bibagoye ndetse babona nta nzira kuba bakwegera Imana ndetse bakayizera bakazirikana urukundo rwayo."

Iyi si indirimbo ya mbere kuri uyu muramyi dore ko aherutse gusohora indi yise "Fight my battle" igafata bugwate ibice bitandukanye by’u Burundi aho by’umwihariko abanyeshuli b’i Bujumbura bayigize nk’ikorasi ya buri munsi. Uyu muramyi kandi yasohoye iyitwa "Ni wewe gusa" n’iyitwa "Uri Yahwey".

ibihe bisharira kurusha umubirizi Louis Monday yanyuzemo byashibutsemo indirimbo ihebuje yise "Arankunda".

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "ARANKUNDA" YA LOUIS MONDAY

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.