Zion Temple Celebration Centre Kabuga yasubukuye amarushanwa ngarukamwaka agamije kuvumbura zahabu zahishwe mu butaka (Impano muri Gospel) nyuma y’uko iki gikorwa cyari cyarasubitswe bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Iri rushanwa ryatangiye bwa mbere mu 2012, igamije kuvumbura impano mu rubyiruko ndetse no kubahuriza hamwe hagamijwe gusesa izi mpano ngo zake nk’uko Pawulo yabisabye Timoteyo.
2 Timoteyo 1:6 "Ni cyo gituma nkwibutsa gusesa impano y’Imana ikurimo ngo yake, iyo waheshejwe no kurambikwaho ibiganza byanjye".
Iri rushanwa ryasubukuwe uyu mwaka kuri iki cyumweru, tariki ya 10 Ukuboza, aho kuri iyi nshuro ya karindwi rizamara ibyumweru 3. Ni irushanwa ryibanda mu bisata bine, aribyo kuririmba, ivugabutumwa, imivugo ndetse na siporo.
Kuri ubu harabarurwa abantu bageze kuri 80 bitabiriye iri rushanwa rya "Gospel Talent Competition’, bakaba biganjemo urubyiruko rwaturutse mu madini n’amatorero atandukanye mu gihugu.
Kuva yatangira, hatanzwe ibihembo 42 hakaba harahembwe n’amakipe 6 y’umupira wamaguru. By’umwihariko, impano z’ubusizi, ivugabutumwa no kuririmba zikaba zaragiye zishyigikirwa ku rwego rwo hejuru.
Aganira na Paradise.rw, Pasiteri Eric Murara wo muri Zion Temple Kabuga yasobanuye ko iri rushanwa ryateguwe nyuma y’uko iri torero ashumbye rihishuriwe ko hari urubyiruko rwinshi rufite impano zidafite urubuga ruzihuza kugira ngo rusese izo mpano zake zimurikire rubanda.
Yagize ati: "Urubyiruko rwacu rufite impano, ariko usanga bamwe batigirira icyizere cyo kwerekana ubushobozi bwabo".
Yongeyeho ko ariyo mpamvu hakenewe andi maboko agamije kubashishikariza no kubashyigikira mu buryo bwose. Yunzemo ko iyo hamuritswe impano, haba hasigaye kuyuhira no kuyirera igatozwa kugira ngo igirire akamaro nyirayo nyirayo na sosiyete muri rusange.
Yongeyeho ko gushyigikira impano ari umusingi wo guhanga zihutisha guhanga udushya mu rubyiruko ndetse no kugira uruhare mu iterambere ry’itorero ndetse n’igihugu.
Itorero rya Zion Temple ishami rya Kabuga ryatangiye mu mwaka wa 2005 kandi ni rimwe muri paruwasi zishamikiye kuri Authentic Word Ministries hamwe na Zion Temple Celebration Centre yashinzwe kandi iyobowe n’intumwa Dr. Paul Gitwaza.
Itorero rya Zion Temple rikaba rishikamiye ku nkingi zirindwi arizo umuryango, uburezi, ubucuruzi, ubuyobozi, itorero n’itangazamakuru ndetse buri mwizera ashishikarizwa kugira uruhare muri izi nkingi.
Zion Temple Kabuga yasubukuye irushanwa ryo kuvumbura impano muri Gospel