× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ku isabukuru y’amavuko, Tonzi yahaye "Igikuta" abakunzi be anakomoza kuri Album ya 9 - VIDEO

Category: Artists  »  September 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ku isabukuru y'amavuko, Tonzi yahaye "Igikuta" abakunzi be anakomoza kuri Album ya 9 - VIDEO

Nyuma y’amasaha make ashyize hanze integuza y’indirimbo "Igikuta", umuramyi Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi yahaye abakunzi be iyi ndirimbo yari itegerejwe cyane ahita anifurizwa isabukuru nziza y’amavuko.

Ni Tonzi ukomeje gushimwa n’abandi baririmbyi ndetse n’itangazamakuru ku bwo gukorana umurava no kumvira Mwuka Wera agakoresha umuhamagaro we neza ndetse no gufasha abandi baririmbyi by’umwihariko abakizamuka.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Tonzi yagize ati: "Ubutumwa nashakaga gutanga ni ukongera kugaragaza imbaraga z’ Imana mu buzima bwacu bwa buri munsi ndetse n’uburyo Imana igenda ituneshereza ikadukuriraho ibikuta cyangwa inzitizi z’umwanzi ziba zishaka kudutsikamira;

Tukinjira mu masezerano y’abana b’Imana. Ikindi ni uko Kristo yaje kumaraho imirimo ya satani, nta bwoba dukwiye kugira ahubwo turi abaragwa b’ibyiza tubiheshejwe n’imbaraga z’Imana zikorera muri twe, iyo tubyizeye".

Yashimangiye neza imvo n’imvano agira ati: "Ubutumwa burabisobanura neza ko Imana yakuyeho ibikuta bigiye bitandukanye mu buzima bwacu bwa buri munsi tukanesha".

Abajijwe umwihariko iyi ndirimbo ifite yagize ati: "Umwihariko uri muri iyi ndirimbo ni inkuru nziza yongera kudutera imbaraga mu rugendo ko turi abatsinzi ndetse no kurushaho;

Ntidukwiye guterwa ubwoba n’umwanzi ariwe satani ngo atubuze kuba mu masezerano twahawe nk’abana b’Imana kuko Kristo yaje kumaraho imirimo yose ya satani nkuko tubibona muri 1 Yohana 3:8 Dukwiye kubaho nk’ abaragwa".

Ku bijyanye n’ibyo ateganya nyuma y’iyi ndirimbo, yagize ati: "Nyuma ndi guteganya gusohora Album yanjye ya 9 n’ibindi bikorwa bitandukanye binyubaka mu buzima busanzwe kandi binubaka ikiremwa muntu binyuze mu ivugabutumwa nkora cyane cyane iryo kuririmba".

Iyi ndirimbo "Igikuta" igaragaramo umudiho uryoshye mu njyana ya Tekino, ije ikurikira iyo yise "Azaza kugufasha" nayo yakurikiye iyitwa "Nahisemo".

Tonzi yamamaye cyane mu ndirimbo "Humura"

Tonzi yashyize hanze indirimbo nshya "Igikuta" ku isabukuru ye

Tonzi arateganya kumurika Album ya 9

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "IGIKUTA" YA TONZI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.