× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korari Penuel: Imyaka 27 mu murimo wo kuririmba, nta ndirimbo n’imwe irajya hanze

Category: Choirs  »  2 months ago »  Judith Nyiransabimana

Korari Penuel: Imyaka 27 mu murimo wo kuririmba, nta ndirimbo n'imwe irajya hanze

Korari Penuel yo ku kirwa cya Gihaya, muri Paruwase ya ADEPR Nkombo, imaze imyaka 27 mu murimo wo kuririmba, nta ndirimbo n’imwe irajya hanze

Mu gihe indi miryango ya gikirisitu n’amakorali atandukanye agenda ashyira hanze indirimbo zifasha abatuye isi hose kumva ubutumwa bwiza, hari n’abandi bagikomeje umurimo batihuta, batikoreye impagarara zo kwigaragaza mu ruhando rwa muzika.

Ni cyo cyagaragaye mu kiganiro cyihariye twagiranye na Korari Penuel yo ku kirwa cya Gihaya, muri Paruwase ya ADEPR Nkombo, Akarere ka Rusizi, ubwo twasuraga ibikorwa byabo.

Izina Penuel ryaturutse muri Bibiliya

Izina Penuel rifite inkomoko mu Itangiriro 32:30, aho Yakobo yari amaze kurwana n’umumarayika akavuga ati: “Nabonye Imana imbonankubone, kandi nkomeza kubaho.” Iryo zina ryahiswemo nk’isano n’urugendo rufatika korari ifite mu gutangaza Ijambo ry’Imana binyuze mu ndirimbo.

Itangizwa ryayo mu 1997
Korari Penuel yashinzwe mu mwaka wa 1997, mu gihe igihugu cyari kikivua mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abayishinze bayishingiye ku cyizere gishya cyo gukiza ibikomere no kugarura icyizere binyuze mu ndirimbo zubaka imitima.

Abayigize n’aho igeze

Ubuyobozi bw’iyi korari butangaza ko yatangiranye n’abaririmbyi bake, ariko nyuma iza kwaguka igera ku barenga 48, nubwo nyuma bamwe bimukiye hirya no hino bigatuma hasigara abarenga 25 ari bo bagikora umurimo kugeza ubu.

Sibomana Placide, umutoza w’indirimbo muri Korari Penuel, yagize ati:
"Twavutse mu 1997 turi bake, ariko Imana yaraduhaye. Ubu tumaze imyaka 27 dukora umurimo, nubwo bamwe bimuka, abasigaye turi inkingi zikomeye."

Yongeyeho ko bafite indirimbo nyinshi ziri mu bikaye, zanditswe neza kandi zifite amagambo akomeye, ariko ntibigeze babona ubushobozi bwo kujya muri studio ngo bazitunganye. "Turasaba abafite umutima w’urukundo ku muziki wacu kudufasha kubona uburyo bwo gukora izi ndirimbo, tukazishyira kuri YouTube no ku mateleviziyo."

Ubuyobozi bwa Korari na gahunda ifatika
Perezida wa Korari, Pastor Bizimungu Théogène, yagarutse ku nkomoko yayo, avuga ko yatangijwe nk’igisubizo cy’ibikomere by’igihe cya Jenoside, igamije gutanga ibyiringiro mu bantu.

"Twari turi mu bihe bikomeye, nta cyizere cyari gihari. Tubona ko indirimbo ari igikoresho cyiza cyo kwigisha no guhumuriza, dutangira Korari Penuel, turi bake cyane, ariko twari dufite isezerano."

Pastor Bizimungu yashimye aho bageze, avuga ko kugeza ubu bashobora kuva ku Gihaya bakajya kubwiriza ubutumwa ahandi, kubera ko bafite icyizere n’ubushobozi bwo guhuza ijwi n’inkuru nziza.

Yibukije ko umwe mu batangije korari ari Pastor Mbarushimana Aloys, na we wagize uruhare rukomeye mu gushinga umurimo.

Indirimbo zikora ku mutima mu ndimi eshatu

Korari Penuel izwiho kuririmba mu ndimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Igihaavu (cyitwa amashyi) n’Igiswayile, bikabafasha kugeza ubutumwa ku bantu benshi bo mu bice bitandukanye by’u Rwanda, cyane cyane mu burengerazuba bw’Igihugu no mu birwa bya Kivu.

Bakora imyitozo yabo inshuro ebyiri mu cyumweru: ku wa Gatatu no ku wa Gatandatu, aho bahurira ku rusengero bakiga indirimbo nshya, cyangwa bagasubiramo izimaze gukorwa.

Korari Penuel ni urugero rufatika rw’ukuntu umurimo w’Imana ushobora gukorwa no mu ibanga, nta kwamamara kujemo. Nubwo imyaka 27 ishize batari basohora indirimbo n’imwe, ubuhamya bwabo, intego yabo n’umurava wabo bitanga icyizere cy’uko igihe nikigera, indirimbo zabo zizagera kure.

Korali Penuel

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.