Korali Urukundo ikorera mu Majyaruguru y’igihugu cyacu muri ADEPR, ururembo rwa Muhoza; Paroisse ya Muhoza, mu mujyi wa Musanze, irakataje mu ivugabutumwa.
Ni nyuma y’uko iyi korali ivuye i Rubavu mu kwezi gushize, ikahandika amateka akomeye. Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya bise "Aririmo Yesu". Ni nyuma y’iminsi mike cyane bari bamaze basohoye indirimbo yitwa "Shimwa Urera".
"Aririmo Yesu" ni indirimbo yishimiwe cyane mu mwanya imaze hanze, irimo ubutumwa bugenewe umuntu wese kandi ikumbuza abera kuzaba muri gakondo ndetse ko ntaho satani yahaguruka ntacyo uwizera wese yaba kuko arinzwe.
Korali Urukundo ifite ibikorwa mu byiciro bitandukanye aribyo Ivugabutumwa, kuririmba, Gusenga ndetse no kuganira ku ijambo ry’Imana.
Umuyobozi wa korali Urukundo, Sifa Dorcas, yabwiye Paradise ko "korali Urukundo nk’uko izina ryacu ribivuga turasurana, tugafashanya nk’uko ijambo ry’lmana rivuga rigira riti: ’Udakunda ntazi lmana kuko lmana ari Urukundo ".
Zimwe mu ntego nyamukuru z’iyi korali ni ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bakamuramya kandi bakamwamamaza hose no muri byose. Usibye no kuba iyi korali igenda ikora ivugabutumwa hirya no hino inyuza n’ibihangano byayo ku muyoboro wa YouTube ndetse na Facebook.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "ARIRIMO YESU" YA KORALI URUKUNDO