× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Ukuboko kw’iburyo basozanije umwaka n’abakunzi bayo bagira bati "Ndi lmana" - VIDEO

Category: Choirs  »  December 2023 »  Alice Uwiduhaye

Korali Ukuboko kw'iburyo basozanije umwaka n'abakunzi bayo bagira bati "Ndi lmana" - VIDEO

Korali Ukuboko kw’Iburyo imwe mu makorali akunzwe cyane mu Rwanda, ikaba ibarizwa kuri ADEPR Gatenga, isozanije umwaka n’abakunzi bayo igira bati "Ndi lmana".

Ukuboko kw’iburyo yamenyekanye cyane ku ndirimbo yabo bise "Ikidendezi" aho banayishyize mu rurimi rw’igiswayire. Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane bidasubirwaho.

Iyi korali yashyize hanze indirimbo isoza umwaka yitwa "Ndi lmana". Ni indirimbo ituje irimo amagambo meza y’ubwenge kandi yuzuye ihumure ku muntu wese wayumva. Ni indirimbo yuzuyemo ubuhanuzi kandi ihanganye ubuhanga buhanitse.

Ukuboko kw’iburyo ni imwe mu ma Korali makuru dufite muri iki gihugu cyacu cy’u Rwanda kandi ikaba iri no mu makorali akunzwe cyane yo mu Itorero ADEPR mu Rwanda.

Iyi korali yatangiye mu mwaka wa 1989. Ni korali ifite ibikorwa byinshi kuko yagiye ikora ivugabutumwa ahantu henshi hatandukanye haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Si ibyo gusa kuko yagiye igaragara mu bitaramo byinshi bitandukanye kandi bikomeye. Ni korali kandi ifite abaririmbyi b’abahanga kandi n’ibihangano byayo birahimbitse.

Izindi ndirimbo iyi Korali izwiho twavuga nka IKIDENDEZI, IMIRIMO, URUKUMBUZI, URIHARIYE, IMITIMA, KURO, KUVA KERA, NAFURAHIYA, IBYIRINGIRO BY’UBUZIMA, n’izindi nyinshi zigaruriye imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki uhimbaza Imana.

Ukuboko kw’Iburyo choir bakwifurije Noheli nziza

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NDI IMANA" YA KORALI UKUBOKO KW’IBURYO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Murakoze cyane paradise.rw

Cyanditswe na: Olivier  »   Kuwa 25/12/2023 19:51