Korali Sion ikorera umurimo w’lmana muri ADEPR ku itorero rya Nyabubare, Paruwase ya Murehe mu rurembo rwa Ngoma, mu karere ka Rwamagana, igiye gukora igiterane gikomeye.
Ku wa 24 Kanama 2024 korali Sion ifite igiterane gifite intego igira iti: "Imirimo Myiza". Ni intego iboneka muri Nehemiya 2:18 B (Baravuga bati “Nimuhaguruke twubake.” Nuko biyungamo bagira imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza).
lki giterane kizabera ku itorero rya Nyabubare aho iyi korali isanzwe ikorera guhera saa tatu za mugitondo kugeza saa kumi nebyiri z’ umugoroba (09:00 AM -18:00PM).
Ni igiterane cyatumiwemo n’umwe mu bahanzi buzuye amavuta yo kuramya lmana, uwo akaba Alex Dusabe ndetse n’Abashumba batandukanye by’umwihariko umubwirizabutumwa bwiza w’igiterane yitwa Rusangiza Jean De Dieu uzwi ku izina rya "KAJEGEREZO".
Muri iki giterane kandi hazafatirwamo amashusho ya zimwe mu ndirimbo za korali Sion no kongera ubushobozi bw’ ibyuma.
Korali Sion yatangiye umurimo w Imana mu mwaka 1976 ivukira ku itorero ry’icyahoze ari Paruwase ya Nyabubare ku kicaro cyayo mu cyahoze ari ururembo rwa Kigali ngari, gusa ubu hakaba harahindutse muri Paruwase ya Murehe.
lyi korali yatangijwe n’abaririmbyi batanu umwe aracyayiririmbamo, ni korali yagiye yaguka uko imyaka yarushagaho guhita ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi 96 bahoraho n abandi 12 baboneka gake bafite izindi nshingano kure, abo benshi bakunze kwita (Diaspora).
Kugeza ubu korali Sion ifite album 3. Alubumu yambere yakozwe mu mwaka wa 2012 yiswe "Itorero rya Kristo", yaje gukurikirwa nindi yakozwe muri 2015 yitwa "Ineza Yanyu Imenyewe na Bose", iya 3 bayisohoye mu 2018 yitwa "Umukiranutsi w’Imana".
Mu kiganiro na Paradise, Umuyobozi wa Sion Choir, Kazungu Jean Marie Vianney, yagize ati: "Nka korali Sion intego yacu ni ukwamamaza ubutumwa bwiza buhindura abantu bakareka ibyaha bakizera Yesu".
Yakomeje agira ati "Uretse kuririmba korali tujya tugira ibindi bikorwa byo gufasha abandi cyane cyane abafite ibibazo by’ubuzima bitandukanye. Kandi tunagira ibikorwa byo kwiteza imbere mu buryo bw’ubuzima bwa Korali mu mishinga itandukanye (iy’ubucuruzi n’iy’ubuhinzi)".
Korali Sion ifite indirimbo nyinshi nziza zagiye zikundwa na benshi nka "Karuvali" na "lneza yanyu"
Iyi Chorale Sioni rwose turayikunda. Indirimbo zayo zidukora ku mutima, zirimo Ubuhanga kdi zishingiye kuri Bibiliya.
Iki giterane cyo ku wa 25 Kanama 2024, rwose kutakitabiira ni ukunyagwa zigahera.
Murakoze kuduha aya makuru.