Imiturire y’akajagari iri mu bishyira mu kaga abaturage benshi mu bice bitandukanye by’Igihugu, ari na yo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda y’igihe kirekire igamije kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.
Kimwe mu byashyizwemo imbaraga ni ugukora igenamigambi rinonosoye ry’imikoreshereze y’ubutaka mu buryo bugezweho, buramba kandi bubasha kugendana n’umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yatangiye urugendo rwo kumenyereza Abanyarwanda umuco wo kubana, kugira ngo uko biyongera bajye batura mu nzu zigeretse hasigare ubutaka buhagije bukorerwaho ibikorwa by’iterambere ryabo.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane taliki ya 22 Kamena, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo kugeza ijambo ku bitabiriye Inama iteraniye i Kigali yiga uburyo imijyi y’u Rwanda yakomeza gutera imbere ariko yubaka n’ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.
Minisitiri Dr. Mujawamariya yagize ati: “Turimo turegeranya abantu, ku buryo abatura bashobora gukoresha ikirere kugira ngo tugabanye ikoreshwa ry’ubutaka bwinshi budafite igenamigambi, noneho Abanyarwanda bige no kubana begeranye inzu imwe hejuru y’indi bidufashe gukoresha ubutaka bukwiye. Kandi turi benshi ku buryo n’Umudugudu wose ushobora gutura mu nzu imwe, birashoboka kandi tuzabigeraho nk’Abanyarwanda.”
Iyi nama yahuje abahagarariye Guverinoma y’u Rwanda n’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ibidukikije, Umujyi wa Kigali, abayobozi b’Uturere twa Muhanga, Huye, Musanze, Rubavu na Nyagatare dufite imijyi yunganira uwa Kigali.
Ni inama yitabiriwe nanone n’abafatanyabikowa barimo abahagarariye Umushinga Mpuzamahanga “UrbanShift” uharanira iterambere ry’imijyi n’abayituye, binyuze mu buryo buramba, buhujwe kandi budaheza.
Minisitiri Dr. Mujawamariya yakomeje agira ati: “Iyo tuvuze kubaka ubudahangarwa ni uko tuzi ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku gihugu cyacu; ngira ngo muribuka ibyago twahuye na byo hagati y’italiki ya 2-3 Gicurasi, ubwo twaburaga abantu barenze 130 mu ijoro rimwe.”
Yavuze ko iterambere rigomba gukomeza ndetse n’abaturage bakiyongera ariko bikajyana no kubaka ubudahangarwa buramba, cyane ko “iyo utubatse ubudahangarwa ibyo wubatse bisenyuka.”
Muri ubwo budahangarwa ngo harimo kubaka ibikorwa remezo n’izindi nyubako zidahungabanywa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ndetse na zo zikubakwa ahajyanye n’icyo zagenewe gukorerwamo.
Iyi nama yitezweho gufasha abayobozi guhanahana amakuru y’ibyakorwa neza kurushaho, no kureba ibishya byakwiyongeraho hagamijwe guhuza amajyambere no kubana neza n’ibidukikije .
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, yavuze ko bakomeje gufatanya na Guverinoma n’abafatanyabikorwa banyuranye, kugira ngo ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere bibashe gukemurwa, yemeza ko hari ubushake n’ukwiyemeza.
Src: Imvaho Nshya