× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Byinshi ku Bushakashatsi bwa Sendicat ya SYTRIECI Rwanda bugamije kuzamura Ijwi ry’Abagore

Category: Development  »  yesterday »  Jean d’Amour Habiyakare

Byinshi ku Bushakashatsi bwa Sendicat ya SYTRIECI Rwanda bugamije kuzamura Ijwi ry'Abagore

Sendicat ya SYTRIECI Rwanda ku bufatanye na Global Fairness Initiatives (GFI), yakiriye ibirori byari bigamije kwerekana ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku bakora imirimo isanzwe.

Nyiramasengesho Jeannette, Umunyamabanga Mukuru w’Abakozi Bakora Imirimo Itanditse muri iyi Sendicat (Sendicat ni Umuryango) imaze imyaka icumi ikora kuva mu wa 2014 ikaza kubona ubuzima gatozi mu mwaka wa 2017, yavuze byinshi kuri ubu bushakashatsi.

Yatangaje ko Sendicat yabo ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 8, ikaba ikorera mu Gihugu hose, ikaba igizwe n’abakozi bakora ubucuruzi buciriritse, butanditse, abakora imirimo yo mu ngo, abatwara ibishingwe, abakora amasuku batandukanye, abadozi n’abandi bari mu byiciro bitandukanye bafite.

Mu by’ukuri ubushakashatsi bwakozwe, n’Umuryango witwa Global Fairness Initiatives bukorerwa mu bihugu 6 harimo u Rwanda, binyuze muri Sendicat yabo, muri Ivory Cost (Kote Divuwari), Ghana, Liberia, Afurika y’Epho na Tuniziya.

Jeannette ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagize ati: “Icyo ubushakashatsi bwagaragaje ni uruhare rw’abagore mu buyobozi, by’umwihariko ijwi rye no mu kuzamura no kubungabunga no gushyira hamwe abandi bakozi batandukanye biganjemo abagore.

Ubushakashatsi bwakozwe umwaka ushize, uyu munsi tukaba twabumurikaga, dutekereza ko buzagira akamaro kubera ko ibyo bwibanzeho cyane ni ibibazo bikigaragara mu buyobozi mu bagore.”

Yasobanuye aho basanze hari icyuho mu kuba abagore baba abayobozi mu bintu bitandukanye kandi bagafata ibyemezo mu byo bakora n’ibyo bifuza agira ati: “Icyuho kigaragara cyane cyane mu gufata ibyemezo.

Iyo tuvuze umugore mu buyobozi duhera mu rugo, ariko ho biva mu kuganira, icyemezo gifashwe umugore akaba yakigizemo uruhare. Abagore nta bwo bagira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo, haba mu rwego rw’umuryango, no mu buyobozi bundi ubwo ari bwo bwose, ibimina n’ahandi.”

Yavuze ko usanga ibyemezo bifatwa n’abagabo kandi n’abagore ntibabe bifitiye icyizere, kuko ngo baba bumva ko nyine ubwo bushobozi bufitwe n’abagabo, aho hakaba ari ho hari icyuho, ndetse na mbere y’ubushakashatsi bari baratangiye kubikoraho kugira ngo abagore na bo bagire ijambo mu bandi, bagire ubuyobozi.

Gusa yagaragaje ko kuri ubu abagore benshi bayoboye kandi neza, ariko ngo haracyarimo icyuho cyo kwitinya, abagabo batabaha umwanya uhagije ku buryo bumva ko na bo bayobora, mbese umugore ngo afatwa nk’umuntu udashoboye kandi ashoboye, biturutse ku kudahabwa agaciro n’ijambo.

Yagize ati: “Nubwo mu Rwanda ho bigaragara ko bahaye agaciro abagore, iyo urebye mu nzego zo hejuru, mu nteko ishinga amategeko ubasangamo, gusa mu nzego zo hasi usanga ari bake, haracyari icyuho kigaragara.”

Dore uko yasubije iki kibazo kigira kiti ‘Kuki usanga mu bigo by’abikorera abagabo ari bo bafata ibyemezo ugereranyije n’abagore kandi se hakorwa iki ngo n’abagore bage bafata ibyemezo kandi bigenderweho nubwo nta gitekerezo cy’umugabo cyaba kirimo?

Mu magambo ye yasubije ati: “Akenshi na bo mu bibitera harimo kuba batitabira ku bwinshi ngo bumve ko na bo baba abayobozi, bigatuma bafatirwa imyanzuro kuko baba batahabonetse, bakikundira ya myanya yoroheje, bityo ifata (imyanya) ibyemezo ugasanga bayitinya cyane cyane mu bigo by’abikorera.”

Yakomeje avuga ko n’abatanga akazi babigiramo uruhare agira ati: “Hari igihe abatanga akazi bavuga bati ‘uyu nitumuha akazi akajya mu kigo cyange, ejo akabyara akajya muri konji y’amezi atatu, ni nde uzaba uyobora muri icyo gihe?’ Kutabaha umwanya rero bituma bizana n’imbogamizi akaburirwa icyizere atanawugezemo.”

Jeannette avuga ko ibyo byose bidafite ishingiro, kuko ngo umugore ashobora gukora atwite kandi yabyara na bwo agakora, kandi hari n’inshingano nyinshi aba ari gukora na sosiyete ikeneye.

Icyo babonye mu bushakashatsi gikenewe ku mugore wo mu Rwanda ni iki: “Ttwebwe nka Sendicat no mu bushakashatsi twakoze twabonye ko umugore akeneye kwigishwa, ariko ntihigishwe umugore gusa ahubwo n’umugabo akigishwa, akumva ko agomba guha umugore uburenganzira, akumva ko umudamu ashoboye, umudamu na we akumva ko ashooboye akagaragaza impano ye, akajya mu nzego, akitabira ibikorwa bitandukanye, ku buryo na we atajya ahora afatirwa ibyemezo, ahubwo na we akajya abifata kandi arabishoboye.”

Ku ruhande rwa Leta rw’u Rwanda agereranyije n’ibindi bihugu babonye ko hari ibyo kwishimira: “Mu bushakashatsi byaragaragaye ko umugore afite agaciro urebeye k’uko amategeko yagiye ahinduka mu buryo butandukanye, agenda cyane cyane arengera, azamura ubushobozi bw’umugore, amuha urubuga rwo gutuma yisanzura, twe twabibonye nk’ikintu gikomeye. Nubwo hakirimo icyuho, ariko dushimira Leta ku bwo kuba igerageza igashyiraho ingamba zikiziba, Igihugu gishaka ko umugore yongera kugira agaciro, akagira ijambo nk’iry’abagabo.”

Yongeyeho ati: “U Rwanda twishimira ko bashyizeho amategeko amurengera, inyigisho zitambuka ahantu hatandukanye n’ibindi byose bikorwa mu rwego rwo kubahugura, no mu mashuri agahabwa uburenganzira bwo kwiga, akiyamamariza kujya mu nzego za Leta, bigaragaza ko ubu umugore wo mu Rwanda, uretse izo mbogamizi nkeye zikeneye kuganirwaho, ariko agaciro imuha ni ako kwishimirwa.”

Kuri ubu abagore batinya gufata inguzanyo mu bigo by’imari baragera kuri 40%, uruhare rwabo mu kubakangurira kuzamura igitekerezo cyo gufata inguzanyo ni ukwigisha, batanga amahugurwa atandukanye, kugira ngo wa mubyeyi nubwo akora imirimo iciriritse itanditswe na we yitinyuke asabe inguzanyo yiteze imbere yubake Igihugu. Bari kubahugura banahugura abagabo kuko usanga abagabo bababuza gufata inguzanyo rimwe na rimwe cyangwa bakayisaba babanje kubabaza.- Byavuzwe na Jeannette.

Ibigo by’Imari na byo bizareba uko bibagabanyiriza cyangwa bibahe umwanya wo kugira ngo babone inguzanyo ku nyungu itari hejuru cyane. Nka Sendicat bazabyitaho uko bashoboye kandi urugendo rurakomeje.

Uyu munyamabanga Mukuru wa SYTRIECI, Jeannette, yavuze intego ubushakashatsi bwakorewe ayishimangira ati: “Gukora ubu bushakashatsi bwari uburyo bw’ingenzi kuko 80% by’abanyamuryango bacu ari abagore.

Twagiye tubashishikariza kugira uruhare mu buyobozi no gufata ibyemezo mu gihe kimwe tunarwanya imyumvire yerekana ko iyo mirimo ari iy’abagabo gusa. Ubushakashatsi bwerekanye icyuho gikomeye ku kwinjiza abagore mu bikorwa byo gufata ibyemezo cyane cyane mu ngo zabo, kandi ibyo bigira ingaruka cyane ku kwigirira icyizere no ku mikorere yabo muri rusange.”

Abafatanyabikorwa ba SYTRIECI, abanyamuryango, hamwe n’amashyirahamwe y’abakozi mu bukungu butemewe bahagarariwe muri ibyo birori, aho bahurije hamwe bakakira ikiganiro kigufi cy’ibyavuye mu bushakashatsi cyatanzwe na Bwana Quinet Obed Niyikiza, Umushakashatsi Mukuru akaba n’Umubarurishamibare.

Mu bindi byinshi yerekanye byavuye mu bushakashatsi ni uko urwego rw’abagore binjira mu bikorwa byo gufata ibyemezo bakiri hasi cyane mu bikorwa bisanzwe, mu mirimo iciriritse itari iya Leta, nubwo Guverinoma y’u Rwanda yashyizemo ingufu mu gushyira abagore mu nzego zifata ibyemezo nka sena.

Bwana Quinet yanavuze ko u Rwanda rwashimangiye kandi rworoshya uburyo bwo kubona inguzanyo ziciriritse bigatuma u Rwanda ruza ku isonga mu kubona inguzanyo ziciriritse mu bihugu 6 byakoze ubushakashatsi bumwe.

Umunyamabanga mukuru wa SYTRIECI Rwanda ari we Jeannette, yashimiye abashakashatsi ndetse anizeza abanyamuryango ko uyu muryango uzakora ibishoboka byose kugira ngo ufashe mu gukemura ibibazo byagaragaye ko bibangamira iterambere ry’abagore ndetse n’akazi kabo.

Abagize Sendicat ya SYTRIECI Rwanda bari bahuriye hamwe mu birori byo kumurika ubushakashatsi bakoze

Jeannette Nyiramasengesho, Umunyamabanga Mukuru w’iyi Sendicat (Umuryango)

Mr. Niyikiza Obed Quinet asobanura icyo ubushakashatsi bwagezeho

Bamwe mu bitabiriye imurikwa ry’ubushakashatsi bwa Sendicat ya SYTRIECI Rwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.