× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

U Rwanda rukoresha Miliyari 1 Frw ku kwezi mu gukodesha ibiro, hari gukorwa iki mu kugabanya icyo kiguzi?

Category: Development  »  October 2022 »  Editor

U Rwanda rukoresha Miliyari 1 Frw ku kwezi mu gukodesha ibiro, hari gukorwa iki mu kugabanya icyo kiguzi?

Mu myaka itanu ishize, Leta y’u Rwanda yakoreshaga amafaranga arenga gato miliyari 3 Frw ku mwaka ku bukode bw’inyubako zikorerwamo n’inzego zitandukanye, gusa mu gihe gito ayo mafaranga yarazamutse, agera kuri miliyari 12 Frw ni ukuvuga hafi miliyari 1 Frw buri kwezi.

Ni izamuka ryatewe n’impamvu zitandukanye zirimo gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage no gufungurira amarembo ibigo bitandukanye bikorera mu gihugu ariko bigafashwa kubona aho bikorera.

Iki kibazo ni kimwe mu bibangamiye leta ari nayo mpamvu yafashe ingamba zo kugabanya ingano y’amafaranga yatangaga ku bukode, bigakorwa hubakwa inzu nshya cyangwa se hagurwa izari zisanzwe.

Urugero rw’iyaguzwe ni inyubako iherereye ku Gishushu iruhande rwa RDB. Ni inzu ifite imiturirwa 12 n’amagorofa ane yo munsi ashobora kwifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo parikingi cyangwa se aho gukorera imyitozo ngororamubiri. Ifite metero kare ibihumbi 42. Biteganyijwe ko izakoreramo ibigo bitanu.

Yaguzwe na leta nyuma y’igihe bivugwa ko idafite ubuziranenge bukwiriye. Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire, kivuga ko cyabanje kuyikorera ubugororangingo, kireba niba nta kibazo ifite.

Isesengura ryasanze ifite ibibazo ‘bidakanganye’, hafatwa ingamba zo gukosora amakosa yari mu myubakire yayo, arimo ayaturutse ku buryo yari yarashushanyijwe n’andi yo mu myubakire.

Muri ibyo bigo bizayimukiramo harimo RDB; Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka; Ikigo gishinzwe iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, RMB; igishinzwe ibidukikikije, REMA ndetse n’igishinzwe imiturire, RHA.

Magingo aya inzu yamaze kuzura, hari gukorwa imirimo ijyanye no gukatamo ibyumba bijyanye n’aho abakozi bazakorera bitewe n’ibigo bakorera. Byitezwe ko mu mpera za Ugushyingo no mu ntangiriro za Ukuboza 2022 kwimuka bizaba byarangiye.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire, Noel Nsanzineza, yasobanuye intego ari uko guverinoma igira inzu zayo bwite, hakagabanywa ikiguzi gukodesha byatwaraga.

Ati “Icyo turi kugerageza ni ukugabanya gukodesha kuko ubona ko byari biri ku kiguzi cyo hejuru, tukabigabanya tugira inzu zacu nka Guverinoma, yaba ari izo twiyubakiye cyangwa se izo tuguze. Gukodesha ubwabyo ntabwo ari ikibazo, ahubwo biba ikibazo iyo bikabije.”

Inzu RDB isanzwe ikorerwamo, biteganyijwe ko hari inzego zizayimukiramo zirimo Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo hamwe n’izindi bisangiye serivisi.

Magingo aya, leta ikodesha ubuso bungana na metero kare zigera ku bihumbi 82 zitangwaho miliyari 12 Frw ku mwaka. Bivuze ko ugereranyije ku kwezi, leta itanga miliyari imwe yo gukodesha inzu zikoreramo ibigo byayo.

Nsanzineza ati “ Tukavuga ngo ibyo birakabije. Ubona ko mu gihe kitarenze imyaka itanu byavuye kuri miliyari 3 Frw ku mwaka bigera kuri miliyari 12 Frw.”

Ni izamuka ryatewe na gahunda nyinshi Guverinoma y’u Rwanda yagiye ishyiraho, zijyanye no kwegereza abaturage serivisi n’ibindi bigo mpuzamahanga bisigaye bikorera mu Rwanda.

Urugero rw’ibigo mpuzamahanga bisigaye bikorera mu Rwanda byafashijwe na leta kubona aho bikorera harimo nk’Icyicaro cya FIFA, icy’Ikigega kigamije Iterambere ry’Ubucuruzi bwohereza ibintu mu Mahanga muri Afurika, FEDA n’ibindi.

Nsanzineza akomeza avuga ko hari n’izindi mpinduka zigenda zituma amafaranga y’ubukode yatangwaga na leta yiyongera.

Ati “Buriya niba tugiye kuvugurura Stade Amahoro, hari ibigo byakoreragamo, hari Minisiteri ya siporo, hari federasiyo za siporo n’ibindi bigo byari hafi hariya nka Centre de Santé, biba bigomba kwimuka. Ni ibintu bituma gukodesha bizamuka.”

Muri iyi nyubako iherereye ku Gishushu, igorofa ya mbere izakoreramo REMA, iya kabiri ikoreremo Ikigo cy’Ubutaka, iya gatatu ikoreremo RMB, iya kane ikoreremo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire. Kuva ku igorofa ya gatanu kugera ku ya 11, hazakoreramo RDB n’ibindi bigo bikorana nayo.

Usibye iyi nyubako, hari izindi leta iteganya kugura ndetse n’izindi zayo iri kubaka zirimo nk’inzu iri kubakwa mu Kiyovu izwi nk’iya RURA. Ifite ubuso bwa metero kare zigera ku bihumbi 18.

Hari n’indi mishinga irimo iy’inyubako RSSB igiye kubaka ahahoze Centre Culturel Franco-Rwandaise, ndetse na Kigali Financial Square izajya ikoreramo ibigo by’imari bya leta.

Gahunda ni uko mu myaka itatu, inzu leta yakodeshaga zizagabanuka hagasigara nibura 40% nazo hakajyaho gahunda yo kureba niba ari ngombwa ko zikomeza gukodeshwa.

Usibye muri Kigali, leta ifite inzu ikodesha mu tundi turere. Urugero, Intara y’Iburasirazuba n’Amajyaruguru ni zo zifite inzu zazo zikoreramo, izindi zose zirakodesha. Ni kimwe n’izindi nzego ziri hirya no hino mu turere gusa umubare w’inzu zikodeshwa na leta si nyinshi ugereranyije n’uko bimeze mu Mujyi wa Kigali.

Iyi nyubako iherereye ku Gishushu, igiye gukoreramo ibigo bya leta bitanu ku buryo gahunda yo gukodesha ihagarara

Inyubako izwi nk’iya RURA iherereye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Kiyovu nayo iri hafi kuzura

Src: IGIHE.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.