× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mukoresha, irinde kubwira abakozi bawe aya magambo 10 y’urucantege - Dore ingaruka ku musaruro

Category: Development  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Mukoresha, irinde kubwira abakozi bawe aya magambo 10 y'urucantege - Dore ingaruka ku musaruro

Niba uri umukoresha haranira ko abakozi uyoboye bakorera mu kirere cyumutse, ni ukuvuga gukorera mu mwuka mwiza w’ubwumvikane, ubwubahane, ubwuzuzanye n’urukundo. Menya ko ari wowe uzagira uruhare rukomeye mu guha urugero rwiza abo uyoboye.

Mu kigo runaka gifite abakozi benshi ntabwo iteka umuhanda utambika. Uko ukoresha abakozi batandukanye bavuye ahantu hatandukanye, bize mu buryo butandukanye ndetse barererwa ahantu hatandukanye, uko niko buri wese afite uko yitwara.

Iyi myitwarire yabo igira ingaruka nziza cyangwa mbi ku musaruro bitewe n’uburyo umukoresha abasha kuyobora abakozi be ndetse n’ikigo muri rusange.

Mu myitwarire y’abakozi uzasangamo n’amakosa atandukanye. Niba umukozi akoze amakosa irinde kumufata nk’umunyamakosa ahubwo mukosore mu buryo bumwubaka kugira ngo adacika intege. Irinde kumubwira amagambo amusesereza kugirango atiheba.

Dore amagambo 10 y’urucantege umukoresha akwiye kwirinda kubwira abakozi be, hamwe n’ingaruka zayo ku musaruro w’akazi:

1. “Ibi ni ibintu byoroshye, kuki utabishoboye?”
Ingaruka: Bitera umukozi kwibona nk’udashoboye, bikamuca intege aho kumufasha gukura no kwiga.

2. “Ndagusimbuza undi ubizi neza.”
Ingaruka: Biteza ubwoba bwo gutakaza akazi, bikagabanya icyizere n’umwete wo gukora neza.

3. “Ubu se ibyo ni byo wize?”
Ingaruka: Bigaragara nko gusebya ubumenyi bw’umukozi, bikamutesha icyizere mu bushobozi bwe.

4. “Ntacyo wakora gitunganye.”
Ingaruka: Bimuca intege burundu, akumva nta gaciro afite muri sosiyete, bikagira ingaruka mbi ku musaruro.

5. “Ntugomba kumbaza byinshi, kora icyo nkubwiye.”
Ingaruka: Bituma umukozi adakora ibintu abyumva, biganisha ku makosa no ku musaruro muke.

6. “Ndi boss, sinshaka impaka.”

Ingaruka: Bituma abakozi batinya kuvuga ibitekerezo bishya, bikabangamira ubuvumbuzi n’iterambere.

7. “Ibi ni ukubera amakosa yawe buri gihe .”

Ingaruka: Bishyira umukozi mu kigare cy’ipfunwe no kwigunga, bigatuma atabasha gutanga umusaruro mwiza.

8.“Ushobora gusimburwa igihe icyo ari cyo cyose.”

Ingaruka: Bitera umukozi gukorera mu bwoba aho gukorera mu rukundo n’ubwitange.

9. “Nta gihe cyo kukumva mfite.”
Ingaruka: Bituma umukozi yumva ko nta gaciro afite, bikamubuza gutanga ibitekerezo bifite umumaro.

10. “Ntabwo uhwitse kugira icyo ubaza cyangwa uvuga

Ingaruka: Bigabanya icyizere no kwitanga, bikadindiza imikoranire n’imihigo rusange y’ikigo.

Icyo abahanga bavuze ku ngaruka ziterwa no kubwira abakozi amagambo y’urucantege, n’ibyo bavuze:

1. Daniel Goleman – Umuhanga mu buhanga bw’amarangamutima (Emotional Intelligence)
"Amagambo atesha agaciro abakozi yangiza icyizere cyabo, agatesha agaciro ubushobozi bwo gutekereza neza no gufata ibyemezo."

Goleman asobanura ko amagambo y’urucantege atangiza imitekerereze y’umukozi, bigatuma adatekereza neza, agatakaza icyizere no kwitandukanya n’akazi. Ibi bigabanya cyane umusaruro n’uruhare rwe mu itsinda.

2. Simon Sinek – Umusesenguzi w’imiyoborere n’uwanditse “Leaders Eat Last” "Abakozi ntibava mu kazi, bava ku bayobozi babaca intege."

Simon Sinek yerekana ko amagambo mabi atangwa n’umuyobozi asenya umubano wizewe hagati ye n’abakozi. Ibi bituma abakozi bahitamo kwitandukanya n’akazi cyangwa bagakora batabikunze, bigabanya imikorere rusange n’ubudahemuka ku kigo.

Ubuyobozi bugomba gushimangira icyizere, guha agaciro no gutega amatwi abo bayobora. Umuyobozi ukoresha amagambo meza atuma mu kazi hahora umwuka mwiza bigatuma abakozi bakora neza kandi barushaho gutanga umusaruro.

Ku rundi ruhande, amagambo mabi y’urucantege ashobora kwangiza icyizere, umwete, umubano n’umusaruro w’abakozi. Umukoresha mwiza akwiye gukoresha amagambo yubaka, agatanga inyunganizi aho kunenga, kandi agashyiraho ubuyobozi bwubakiye ku buhumekero bwiza,ibi bitanga umusaruro urambye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.