Nk’uko tubicyesha Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, bamwe mu baturage b’Umujyi wa Kigali, batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga batangiye kwimuka.
Bamwe mu batuye umujyi wa Kigali mu bice bigaragara ko byashyira ubuzima bwabo mu kaga (Amanegeka) batangiye kwimuka nyuma yo kubona ko inzu bari batuyemo zatangiye kugaragaza ibimenyetso byo gusenyuka kubera imvura, ahandi hakaba hatangiye kumanuka itaka n’imicanga ku buryo bemeza ko igihe icyo aricyo cyose bishobora gutwikira inzu zabo.
Muri aba bari kwimuka harimo n’abakodeshaga. Hari abatangiye kugana inzego z’ibanze ngo zibafashe kubona uburyo bwo kwimuka. Nko mu Murenge wa Kimisagara habaruwe inzu 37 zubatse ahantu hakabije kuba habi ku buryo bene zo nabo basanga bari mu kaga.
Inzego z’ibanze mu Mirenge zirimo kwakira aba baturage bavuga ko bakeneye ubufasha bwo kwimuka cyane cyane abakodesha ngo kuko bagaragaza ko bari baramaze kwishyura ubukode. Kuri ubu bari gukorerwa ubuvugizi ngo harebwe ko bahabwa ibyo bakeneye.
Source: RBA