× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kigali: Abaturage ’batuye mu manegeka’ batangiye kwimuka kuko inzu zabo zishobora gusenywa n’imvura

Category: Development  »  May 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kigali: Abaturage 'batuye mu manegeka' batangiye kwimuka kuko inzu zabo zishobora gusenywa n'imvura

Nk’uko tubicyesha Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, bamwe mu baturage b’Umujyi wa Kigali, batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga batangiye kwimuka.

Bamwe mu batuye umujyi wa Kigali mu bice bigaragara ko byashyira ubuzima bwabo mu kaga (Amanegeka) batangiye kwimuka nyuma yo kubona ko inzu bari batuyemo zatangiye kugaragaza ibimenyetso byo gusenyuka kubera imvura, ahandi hakaba hatangiye kumanuka itaka n’imicanga ku buryo bemeza ko igihe icyo aricyo cyose bishobora gutwikira inzu zabo.

Muri aba bari kwimuka harimo n’abakodeshaga. Hari abatangiye kugana inzego z’ibanze ngo zibafashe kubona uburyo bwo kwimuka. Nko mu Murenge wa Kimisagara habaruwe inzu 37 zubatse ahantu hakabije kuba habi ku buryo bene zo nabo basanga bari mu kaga.

Inzego z’ibanze mu Mirenge zirimo kwakira aba baturage bavuga ko bakeneye ubufasha bwo kwimuka cyane cyane abakodesha ngo kuko bagaragaza ko bari baramaze kwishyura ubukode. Kuri ubu bari gukorerwa ubuvugizi ngo harebwe ko bahabwa ibyo bakeneye.

Source: RBA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.