× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Narada igarutse mu ndirimbo nziza bise "lmparakazi" nyuma ya "Azakubundikiza Amoya" yakunzwe cyane

Category: Choirs  »  3 weeks ago »  Alice Uwiduhaye

Korali Narada igarutse mu ndirimbo nziza bise "lmparakazi" nyuma ya "Azakubundikiza Amoya" yakunzwe cyane

Korali Narada yashyize hanze indirimbo nziza bise "Imparakazi"

Korali Narada ni korali ikorera umurimo w’lmana ADEPR Paruwasi ya Muganza, itorero rya Karama, kuri ubu bashyize hanze igihangano bise "lmparakazi".

Nyuma y’iminsi mike korali Narada ishyize indirimbo nziza bise "Azakubundikiza Amoya", bagarutse mu gihangano kiza cyane bise "lmparakazi".

Ni indirimbo yagiye hanze kuri uyu 30 Gicurasi 2024, amashusho yayo akaba yarafatiwe mu gitaramo baherutse gukora cyo guhimbaza lmana.

Ni indirimbo ikubiyemo amagambo aboneka muri Zaburi 42:2 (Nk’uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi ni ko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana".

lyi ndirimbo ibaye iya kabiri igiye hanze mu ndirimbo zafatiwe mu gitaramo.

lyi korali Kandi uretse umurimo w’ivugabutumwa no guhindurira abantu kuri Kristo, bagira ibikorwa by’urukundo haba hagati muri korali ndetse no hanze ya korali.

Mu kiganiro giherutse ubwo Paradise yaganiraga n’umuyobozi wa Korali Narada, Ndayishimiye Jean d’Amour, yatangaje agira ati: "Nka korali Narada dufite intego yo gukomeza kuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana ndetse no gukomeza kwaguka muri byose(mu mwuka no mu mubiri)"

Ati "Kandi abakunzi bacu turabakunda kandi bakomeza kudushyigikira mu buryo bwose bushoboka, gukomeza kudusengera, gukomeza gukurikirana ivugabutumwa ryacu ndetse no gusakaza ivugabutumwa ryacu aho tutagera".

Korali Narada ifite amateka atangira kuwa 5 Nyakanga 2009 aho yatangiye umurimo w’ivugabutumwa ryo kuririmba kuva icyo gihe, itangira ari korali y’abanyeshuri. Icyo gihe yakoraga mu biruhuko by’abanyeshuri ari uko batashye (Vacancy).

Byaje kugera igihe ihindurirwa izina ariryo "Narada" ndetse ubu ni umuryango mugari w’abaririmbyi 81. Korali Narada uko bucyeye n’uko bwije igenda irushaho gutera imbere ubu ifite indirimbo zirenga 500, eshanu (5) murizo zakozwe mu buryo bw’amajwi.

Si izo gusa kuko Korali Narada ifite indirimbo 6 z’amajwi n’amashusho zakozwe nka "live performance".

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "IMPARAKAZI" YA KORALI NARADA

Korali Narada iri mu makorali ari gukora cyane muri iyi minsi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.