Korali Narada ikorera umurimo w’lmana ADEPR Paruwasi ya Muganza, itorero rya Karama mu Rurembo rwa Kigali yashyize hanze indirimbo nshya "lmparakazi"
Korali Narada ifite amateka atangira ku wa 5 Nyakanga 2009 aho yatangiye umurimo w’ivugabutumwa wo kuririmba, kuva icyo gihe itangira ari korali y’abanyeshuri ndetse igakora mu gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri ari uko batashye (Vacancy).
Byaje kugera igihe ihindurirwa izina ariryo "Narada" ndetse ubu ni umuryango mugari w’abaririmbyi barenga 80. Korali Narada uko bucyeye n’uko bwije igenda irushaho gutera imbere ndetse no kwaguka haba mu buryo bw’umuka ndetse n’imiririmbire.
Ku bw’uwo murava wose n’ishyaka ryo gukunda umurimo w’lmana, kuwa 23 Ugushyingo 2024 ni bwo iyi korali yashyize hanze andi mashusho mashya y’indirimbo "lmparakazi". Ni indirimbo yafatiwe muri Concert baherutse gukora mu kwezi kw’Ukwakira 2024.
lyi ndirmbo ibumbatiyemo amagambo aboneka muri Bibiliya Yera mu gitabo cya Zaburi 42:2 agira ati:"Nk’uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi ni ko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana".
Uretse Imparakazi, iyi korali ubu ifite indirimbo zirenga 500, esheshatu (6) murizo zakozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho zakozwe nka "Live Performance".
Uretse umurimo w’ivugabutumwa no guhindurira abantu kuri Kristo, aba baririmbyi bagira ibikorwa bitandukanye by’urukundo haba hagati muri korali ndetse no hanze ya korali.
Mu kiganiro na Paradise, umuyobozi wa Korali Narada, Ndayishimiye Jean d’Amour, yagize ati: "Nka korali Narada dufite intego yo gukomeza kuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana ndetse no gukomeza kwaguka muri byose(mu mwuka no mu mubiri)"
Yakomeje agora ati "Abakunzi bacu turabakunda kandi bakomeza kudushyigikira mu buryo bwose bushoboka, gukomeza kudusengera, gukomeza gukurikirana ivugabutumwa ryacu ndetse no gusakaza ivugabutumwa ryacu aho tutagera".
Ryoherwa n’indirimbo "Imparakazi" ya Korali Narada ikataje mu kwampamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo
Korali Narada yashyize hanze indirimbo nshya "lmparakazi"