× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Maranatha yongeye gushimisha abakunzi bayo ibinjiza mu kwezi k’Umuganura-VIDEO

Category: Choirs  »  August 2024 »  Alice Uwiduhaye

Korali Maranatha yongeye gushimisha abakunzi bayo ibinjiza mu kwezi k'Umuganura-VIDEO

Korali Maranatha ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR ku itorero rya Rukiri ya mbere (1), Paruwasi ya Remera,mu rurembo rwa Kigali.

Mu kanya gato gashize ni bwo hasakaye inkuru ku mbuga nkoranyamabaga y’indirimbo ya korali Maranatha bise "Twibutse imirimo". Ni indirimbo nziza cyane yagiye hanze ku wa 31 Nyakanga 2024.

Iyi ndirimbo yafatiwe mu rugendo rw’ivigabutumwa iyi korali yagiriye kuri ADEPR Gasiza aho yari yatumiwe na Korali Amahoro yo kuri iryo torero. Ije nyuma yi’ndirimbo baherutse gushyira hanze bise "Yaratuzuye".

Korali Maranatha yatangiye mu mwaka wa 1996, itangira ari itsinda ry’abantu batarenze 10 baririmba mu materaniro y’umudugudu mushya nawo wari umaze igihe gito uvutse. Uko iminsi yagiye ishira iyi korali yagiye yaguka kuko ubu ifite abaririmbyi barenga 80 bitabira gahunda zose za korali.

Korali Maranatha yaririmbyemo abantu benshi batandukanye ndetse harimo n’abafite amazina akomeye muri ADEPR aho twavugamo Aurelie DAF wa ADEPR. Abandi bazwi baririmbye muri iyi korali ni Umuvugabutumwa Fred Kalisa n’abandi.

Bamwe mu baririmbye muri iyi korali bari kubarizwa hirya no hino ku isi nk’i Burayi no mu bindi bihugu bikikije u Rwanda, hari kandi abo Imana yahaye inkoni y’ubushumba bayoboye amatorero akomeye mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Iyi korali yakoze album ya mbere y’amajwi muri 2009, ikora iya 2 muri 2014 Nteziryayo Simeon, Perezida w’iyi korali yatangaje bateganya ko mu mpera za 2019 bizaba bashyize ahagaragara album yabo ya mbere y’amashusho.

Kuri 13 Ukwakira mu mwaka wa 2019, ni bwo iyi korali yakoze album ya 3 aho cyari igitaramo cyafatirwagamo amashusho y’indirimbo ziri kuri iyo album ya 3.

Korali
Maranatha yinjije abanyarwanda mu kwezi k’umuganura mu gihangano bise" Twibutse imirimo".

Imwe mu ndirimbo iyi korali iherutse gushyira hanze

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.