Korali Jehovah Jireh iri mu myiteguro y’igiterane yise “Imana Iratsinze Live Concert", yashyize hanze indirimbo yise ‘Twizeye Imana’ irimo uduce tw’amashusho twakuwe mu ndirimbo zafatiwe amashusho mu giterane ‘Imana Iratsinze’ cyabereye i Musanze mu wa 2023.
Iki giterane ngarukamwaka cya Jehovah Jireh Choir, mu mwaka ushize wa 2023 cyabaye ku nshuro ya mbere ku wa 19 Kanama, kibera mu Karere ka Musanze muri Stade Ubworoherane.
Aho bahafatiye amashusho y’indirimbo yitiriwe iki giterane yitwa Imana Iratsinze iri hafi kuzuza umubare miriyoni y’abayirebye bifashishije YouTube. Amwe mu mashusho ari muri iyi nshyashya Twizeye Imana ni ho yafatiwe.
Muri iki giterane kigiye no kuba muri uyu mwaka wa 2024, kuva 20-22 Nzeri, kizagaragaramo ibikorwa bindi bitandukanye birimo nko gufata amashusho y’indirimbo mu buryo bugezweho bizwi nka ’Live Recording’ mu ndimi z’amahanga nk’uko byakozwe mu mwaka ushize.
"Imana Iratsinze Live Concert Season II" irabura iminsi mbarwa ikaba, ikaba ari yo mpamvu myiteguro igeze kure. By’umwihariko igiterane cy’uyu mwaka kizabera ku Gisozi mu Mugi wa Kigali kuri Stade ya ULK.
Intego z’iki giterane ni izi: "Ivugabutumwa rifasha abantu kuva mu byaha no kubasengera; Ivugabutumwa rinyuze mu bitaramo by’indirimbo zisingiza Imana; Ubukangurambaga bujyanye no kurwanya guta amashuri kw’abakiri bato; Gukumira ubwiyongere bw’ubwandu bwa SIDA harwanywa ubusambanyi;
Gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge no gukumira inda ziterwa abangavu; Ubukangurambaga bujyanye no kurwanya amakimbirane mu miryango ndetse no Gukangurira Abana n’Urubyiruko gukudisha Imana Impano yabahaye".
Ni igiterane barimo gutegura ku bufatanye n’Itorero rya ADEPR ndetse n’Umugi wa Kigali, hamwe n’abaririmbyi bo muri ADEPR ari bo Hoziyana Choir ya ADEPR Nyarugenge, Ntora Worship Team n’abandi.
Uretse iyi ndirimbo Twizeye Imana ishyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024 habura iminsi 9 ngo igitaramo gitangire, Jehovah Jireh Choir Post CEPIEN ULK isanganywe indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo Imana Ikwiye Amashimwe, Nibwo Bumana, Yesu Ariho n’izindi zarebwe inshuro zibarirwa muri miriyoni.