Korali La Trompette ikorera umurimo w’ivugabutumwa ku itorero rya Ruvumera Paroisse ya Gahogo, Ururembo rwa Nyabisindu mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.
Iyi korali yaje gushyira hanze indirimbo ya Noheli bise "Yesu Urumuri". Ni indirimbo yuje amagambo meza ndetse yibanda ku kuba itorero ryarabonye umwami Yesu Kristo. Yagiye hanze kuri uyu wa 24 Ukuboza 2023.
lnyikirizo yayo iragira iti "Yesu rumuri rutazima murika murika mu mutima yacu duhishurirwe urukundo rukuzuye umucyo uri muri twe umurikire benshi".
La trompette imaze imyaka 23 ndetse ukaba iri no kurangira batangira uwa 24 kuko yatangiye umurimo mu 2000. Yatangiye ari abanyeshuli gusa gusa nyuma yaje guhabwa izina mu mwaka wa 2012 "La trompette" ari naryo zina ifite kugeza ubu.
Kiri ubu iyi korali igizwe n’urubyiruko ndetse n’abagabo n’abagore, kandi
imaze gukora album indirimbo y’amajwi (Audio) yabo ya mbere yagiye hanze mu mwaka 2012 yitwa "Ntutinye".
Iyi korali kandi ifite umwihariko kuko irimo ibyiciro bibiri by’abaririmbyi; Abateranira kuri iri torero rya Ruvumera 80 ndetse n’abo abenshi dukunze kwita Diaspora 46, bose hamwe bagizwe n’abaririmbyi 126.
La Trompette ikaba ifite alubumu 2 z’amajwi ndetse n’imwe ya videwo(Audio Album (Ntutinye 2012&Urashoboye 2015, Video Album: Ntutinye 2012).
Paradise iherutse kuganira n’umwe mu baririmbyi babarizwa muri iyi korali, Yumvabe Shadrach, wagize ati "Dufite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza hafi na kure tubabwira inkuru nziza ya Yesu Kiristo ko ari byose ku muntu wese umufite ".
La Trompette yahaye Noheli abakunzi bayo
RYOHERWA N’INDIRIMBO "YESU URUMURI" YA LA TROMPETTE