× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali La Source iyoboye mu Ntara y’Iburengerazuba igarukanye igihangano gishya bise "Ibihe" - VIDEO

Category: Choirs  »  November 2023 »  Alice Uwiduhaye

Korali La Source iyoboye mu Ntara y'Iburengerazuba igarukanye igihangano gishya bise "Ibihe" - VIDEO

Korali La Source ikorera umurimo w’lmana kuri ADEPR Paruwasi ya Gisenyi itorero rya Mbugangari, mu karere ka Rubavu, ikomeje kuhagararira neza Intara y’Iburengerazuba.

Nyuma y’uko iyi korali yari iherutse gushyira hanze indirimbo yitwa "Mbona Malayika" ndetse ikaba yari yakurikiye iyitwa "Ntacyantandukanya" ndetse igakundwa n’abatari bake, kuri ubu aba baririmbyi bongeye gushyira hanze indirimbo bise "Ibihe".

Korali La Source ihagaze bwuma kandi ifite abaririmbyi b’abahanga cyane ndetse mu mboni za Paradise nta gushindikanya ko ariyo iza ku isonga mu Ntara y’Iburengerezuba mu makorali ari gukorana imbaraga nyinshi kandi ibihangano byabo bikakirwa neza.

Indirimbo nshya "Ibihe" bashyize hanze yasamiwe hejuru ikimara kujya hanze. Ni indirimbo ifite amagambo agira ati: "Mukomere mu mitima ahaa. Mukomeze ibyo kwiringirwa ahaa. Dore Umwami wacu ageze bugufi, ageze ku irembo"

"Mwambare intwaro zose z’lmana, ljambo rigwire murimwee ehee
Nibwo muzabasha kunesha ibibacogoza". Inyikirizo irimo aya magambo "lbi bihee, ibihe. lbi bihee ntibyoroshye".

Korali La Source yashinzwe mu mwaka wa 1999 muri Paroise ya Gisenyi. Iyi paruwasi niyo yaje kubyara Paroise ya Mbugangari, ariho uyu mutwe w’abaririmbyi ukorera ivugabutumwa .

Korali La Source ni korali iri gukora cyane ku buryo bugaragarira buri wese ndetse ntiyigeze inacogora muri Covid-19. Ni korali imaze kwigarurira imitima ya benshi.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHY "IBIHE" BYA LA SOURCE CHOIR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nukuri koko Choral la source iyobowe n’umwuka w’imana knd igira ibihangano by’umwuka nkunda cyane
Bakomere kuko ingororano zirahari

Cyanditswe na: Jacques byiringiro   »   Kuwa 17/11/2023 04:37

Nukuri koko Choral la source iyobowe n’umwuka w’imana knd igira ibihangano by’umwuka nkunda cyane
Bakomere kuko ingororano zirahari

Cyanditswe na: Jacques byiringiro   »   Kuwa 17/11/2023 04:36

Imana ikomeze kubana nabo

Cyanditswe na: jane  »   Kuwa 17/11/2023 01:46

Dukomeje gufashwa

Cyanditswe na: Robert NDABIKUNZE   »   Kuwa 17/11/2023 01:45