Inkingi Choir ni korari ikorera umurimo w’Imana mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Kigali mu muryango witwa CEP (Communaute des Etudiants Pentecotistes).
Inkingi Choir yatangiye umurimo w’Imana aribake bageraga kuri 7 mu mwaka wa 2009. Icyo gihe CEP yari igizwe n’abantu 9 hanyuma 7 bahita baba Inkingi choir hasigara abantu babiri batari muri chorale.
Ariko uko umwaka wagendaga uza niko Imana yagendaga ihamagara abaririmbyi bakaguka kuko muri 2012 baje kwiyongera bagera kuri 38 naho mu mwaka wa 2015 bariyongera bagera muri 90.
Kuri ubu abaririmbyi ba Inkingi choir bakiri mu ishuri ni 58. Igiteranyo cya bose abasoje n’abakiri kwiga ni 215.
Korari Inkingi kandi yatangiye umurimo w’Imana iririmba indirimbo zo mu gitabo hamwe n’izandi makorari, ariko igihe cyaje kugera Imana igaba impano zitandukanye mu baririmbyi ba korari Inkingi.
Muri zo harimo niyo kwandika indirimbo batangira kwiga indirimbo zabo bwite nubwo aba baririmbyi bakoraga umurimo w’Imana ntibyababuzaga gutsinda kuko n’ubundi icyatumaga baza muri iri shuri ari ukwiga rero nta na kimwe cyabangamiraga ikindi.
Korari Inkingi yaje gukomera nk’uko izina ryayo riri Inkingi. Korali Inkingi bafata Imana nk’Inkingi yabo, hanyuma Korari Inkingi nayo ikaba Inkingi mu murimo w’Imana.
Muri 2014 ni bwo Inkingi Choir yatangiye gusohora indirimbo z’amajwi zidafite amashusho (Audio) Imana yakomeje kwagura umurimo w’Imana muri Choir Inkingi mu buryo bwose kuko muri 2015 basohoye amashusho y’indirimbo.
Kuri ubu Inkingi Choir ifite shene (Channel) ya Youtube ishyiraho indirimbo zabo mu buryo bwo kwamamaza Ubutumwa bwiza ku isi yose.
Mu by’ukuri Choir nubwo ari abanyeshuri, ntibibabuza gukora umurimo w’Imana uko bashoboje kuri ubu hari bamwe basoje bakora imirimo itandukanye bakirimo kwiga bagiye bakora imirimo itandukanye yo gufasha.
Urugero, bagiye bubakira abatishoboye mu buryo bashoboye amazu yo kubamo mubihe bari bafite byo kwiga hari iminsi babaga badafiteho amasomo.
Muri icyo gihe bafataga inzira bakajya mu gace bavuganagaho bagombaga kubakamo inzu, bagatangira umurimo kuva mu bitekerezo kugeza umuturage bafashije atashye inzu ye cyane ko muri bo habaga harimo abiga amashami atandukanye abiga ubwubatsi, amashanyarazi,….
Bose bashyiraga hamwe ibikorwa bikivugira, urugero twatanga mu gake kamwe mu two bubatsemo inzu mu buryo bwo kuremera umuturage utari ufite aho kuba twavuga muri Rusheshe i Masaka.
Ibi bikorwa babikoraga babikunze bafatanyije na CEP (Communaute des Etudiants Pentecotistes) kandi ku bikorwa Korari Inkingi yakoraga by’Urukundo si ukubakira abatishoboye amazu gusa, bakundaga no kujya gusura abarwayi kwa muganga ndetse no Gusura no guhumuriza ababaye.
Nk’uko Inkingi choir yabitangarije Paradise.rw, iyi mirimo rero ntabwo yahagaze uko imyaka yagendaga ikurikirana yakomezaga gukorwa kuko ari umurage mwiza ubereye umuryango,itorero n’igihugu.
Kuri ubu Choir Inkingi yabateguriye igitaramo yise ”ARANDWANIRIRA” kizaba taliki ya 27/8/2023. Iki giterane izabera muri IPRC Kigali. Ni igiterane Korari Inkingi izavugiramo Imirimo y’Imana ihambaye izavuga uburyo Imana irwanirira abantu bayo intambara bazi n’izo batazi.
Iki gitaramo kandi kizaba kirimo abakozi b’Imana batandukanye barimo Prosper Nkomezi, Korali Exodus ADEPR Kagarama na Ev Eliel, Ev. Issa N. Karinijabo na Claire Umumararungu. Kizayoborwa na Ev. Issa N. Karinijabo afatanyije na Claire Umumararungu.
Korari Inkingi bati "Tunejejwe no gutumira abanyarwanda n’abanyarwanda kazi bose inshuti za Korari inkingi zose yaba izo mu Rwanda cyangwa izo mu mahanga muzaze dutarame dusangire k’umunezero wo mu gakiza k’Imana. Kuza kwanyu bizatunezeza".
Inkingi choir igutumiye mu gitaramo "Arandwanirira Live Concert"