Korali Inkingi igiye gukora igitaramo gikomeye yatumiyemo abaramyi bakunzwe cyane aribo Prosper Nkomezi ndetse na Jado Sinza.
Ubwo Mose yageraga mu zabukuru, yahamagaye urubyiruko rw’abisirayeli ararwegeranya, aruha impanuro za gishumba kuko yaribwiraga ati ’ahari aba bana bashobora kuzatera umugongo Imana kuko batagize amahirwe yo kumenya amateka yacu n’Imana, aba bana batabashije kubona Imana idukirisha amaboko akomeye, ikatwambutsa inyanja itukura,ikadukiza farawo,ikaduha manu yo mu butayu’.
Nk’uko byanditswe muri Bibiliya, Mose ati "Ba sogokuruza bacu sibo Uwiteka yasezeranye nabo iryo sezerano (ryo kuri Horebu), ahubwo nitwe abari hano twese uyu munsi tukiriho". (Gutegekwa kwa kabiri 5:3)
Yasoje iki kiganiro abibutsa ati "Nuko mujye mwitondera ibyo Uwiteka Imana yanyu yabategetse, ntimugatambikire iburyo cyangwa ibumoso. Mujye mugenda mu nzira yose Uwiteka Imana yanyu ibayoboye, kugira ngo mubeho mubone ibyiza, muramire mu gihugu muzahinduura (Guteg 5:33).
Uku niko na Korali Inkingi nayo yateguye igiterane cyiswe "ARANDWANIRIRA Live Concert" kizatuma ibendera rya Yesu Kristo rirushaho kuzamurwa muri IPRC Kicukiro. Aya mateka ntazibagirane!.
Reka twinjire mu cyumweru cy’umugisha, abari baramanitse inanga, ni igihe cyiza cyo kuzimanura. Imvumba zari zumagaye zigiye kongera kuvomererwa, ni igihe cyo kuzuza amavuta mu mperezo, kuko Imana yatekereje ku mujyi wa Kigali.
Operation ni twende muri IPRC Kicukiro, mu giterane cy’umugisha cyateguwe na Korali Inkingi ikorera umurimo w’Imana muri IPRC Kicukiro. Iki gitaramo giteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 27/08/2023 kikazabera IPRC Kicukiro.
Ni igitaramo cyatumiwemo umuramyi Prosper Nkomezi umwe mu baramyi bakunzwe cyane by’umwihariko n’urubyiruko ndetse na Jado Sinza nawe ukunzwe nitewe no gususurutsa abakunzi ba Gospel.
Umunyamakuru wa Isango Star&Tv, umushyushyarugamba akaba n’umuvugabutumwa Issa Noel Karinijabo niwe uzayobora iki gitaramo aho azafatanya na Claire Umumararungu basanzwe bakorana ku Isango Star&TV.
Iki gitaramo kizatangira saa munani kugeza Saa kumi n’imwe. Korali Inkingi izafatanya na Exodus Choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Kagarama ndetse na YASSIPI Choir ibarizwa muri IPRC Kicukiro. Ni mu gihe Ev Nemeyemungu Eliel ariwe mwigisha mukuru w’ijambo ry’Imana.
Korali Inkingi yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 2009. Iyi korali ibarizwa mu muryango wa CEP (Communaute des Etudiants Pantecotistes). Ni korali yatangiye umurimo w’Imana igizwe n’abaririmbyi barindwi gusa.
Abaririmbyi bakomeje kwiyongera, kuri ubu iyi korali igizwe n’abaririmbyi bagera kuri 215 bakaba bakubiyemo abanyeshuri ndetse n’abasoje amasomo yabo (Post Cepiens) nk’uko Paradise.rw yabitangarijwe n’ubuyobozi bw’iyi korali.
Mu mpera z’iki cyumweru biraba bishyushye muri IPRC Kicukiro
Yoooooo hallelujah hallelujah halleluj cyane pe Imana nihimbazwe cyane kubwiyi choir tuzaba tuhabaye