× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Ijwi ry’Impanda yavugije akarumeri mu ndirimbo yabo ya mbere "Dupfukamye" - VIDEO

Category: Choirs  »  5 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Korali Ijwi ry'Impanda yavugije akarumeri mu ndirimbo yabo ya mbere "Dupfukamye" - VIDEO

Korali Ijwi ry’Impanda ibarizwa mu itorero rya ADEPR Nduba muri Paroisse ya Kinyinya mu mujyi wa Kigali, yashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise "Dupfukamye".

Korali Ijwi ry’Impanda ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR, yifurije abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana umwaka mushya muhire wa 2024 mu ndirimbo yabo ya mbere bise "Dupfukamye" ikoze mu buryo bwa "Live Recording".

Mu ndirimbo "Dupfukamye", Ijwi ry’Impanda choir iterura igira iti: "Dupfukamye imbere yawe Mana, turagusabye utwongere imbaraga, ntitwashobora kurangiza uru rugendo, udushoboze kururangiza neza".

Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gusabira umurimo w’Imana ku bw’abantu batandukanye batangiye urugendo rujya mu ijuru, ariko bakaza kumera nka za mbuto zatewe n’umubibyi zikagwa mu nzira inyoni zikaziyoragura.

Izindi zikagwa ku kāra kadafite ubutaka bwinshi, uwo mwanya zikamera kuko ubutaka atari burebure,ariko izuba ryava zikaraba kuko zitari zifite imizi.Hatirengagijwe n’ababaye nk’izindi zaguye mu mahwa, amahwa ararāruka araziniga, ntizera imbuto.(Soma Mariko 4:6-8).

Mu kiganiro na inyaRwanda ducyesha iyi nkuru, Umuyobozi Mukuru wa Korali Ijwi ry’Impanda, Munyemana Eric, abajijwe imvo n’imvano y’iyi ndirimbo "Dupfukamye" yuje impanuro, yagize ati: "Igitecyerezo cyo guhimba iyi ndirimbo cyashibutse ku bihe bitoroshye twarimo ryari isenyesho twarimo".

Yakomeje ati: "Twari mu bihe bigoye, abaririmbyi bacye hamwe twabonaga gukora uyu murimo wo kuririmba harimo imbogamizi". Arashima Imana ko nyuma y’icyorezo cya Covid-19 Imana yakoze umurimo ukomeye korali ikabona abandi baririmbyi benshi bashya.

Yavuze kandi ko n’abari baragize imbogamizi zitandukanye bagarutse. Imana yabahaye abaririmbyi bafite amajwi meza inasohoza isezerano yari yarabasezeranyije ryo kwamamaza ubutumwa bwiza mu Rwanda ndetse no mu Mahanga.

Kuri ubu indirimbo zabo zatangiye kugera kuri YouTube, ku maradio n’ama television bikaba bitangiriye kuri iyi ndirimbo yabo ya mbere bise "Dupfukamye".

Yavuze ko nyuma yo gusohora indirimbo "Dupfukamye" bafite gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwa by’ivugabutumwa birimo gutanga ibiganiro kuri Radiyo na Telviziyo bakanasohora izindi ndirimbo nziza zikoze mu buryo bwa live recording.

Barangamiye kandi gukora ingendo z’ivugabutumwa mu ntara no mu mujyi wa Kigali.Avuga ko bifuza ko uyu mwaka wa 2024 wazarangira nibura iyi korali ifite abaririmbyi barenze ijana.

Korali Ijwi ry’Impanda yatangiye mu mwaka 2006.Icyo gihe yari igizwe n’abariribyi 7 barimoAbagabo babiri n’abagore batanu.Gusa Imana yakomeje kuyagura doreko kuri ubu igizwe n’abaririmbyi mirongo itandatu b’ibyiciro byose;

Ni ukuvuga abubatse ndetse n’urubyiruko rurimo abanyeshuli ndetse n’abasoje amashuri yisumbuye ndetse hakabamo n’abasoje kaminuza.

Korali Ijwi ry’Impanda itangiranye imbaraga umwaka wa 2024

RTOHERWA N’INDIRIMBO YABO YA MBERE BISE "DUPFUKAMYE"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.