Korali Ihumure ikorera umurimo w’lmana mu itorero rya ADEPR Karenge Ville, Paruwasi ya Murehe aha ni mu karere ka Rwamagana, yateguye igiterane gikomeye "Nterankunga" cyatumiwemo umuvugabutumwa uzwi ku izina rya "Kajegerezo".
Korali Ihumure ni umuryango w’abaririmbyi wagutse ugizwe n’abaririmbyi 120 bose hamwe ababoneka ni 90 kuko abandi bagiye mu mpande zitandukanye abo benshi bakunze kwita (Abadiasipora ba korali).
lyi korali ifite igiterane cy’iminsi ibiri cyo gutera inkunga abenshi bakunze kwita "fundraising". Ni igikorwa gitegura agaseke iyi korali ihishiye abakunzi bayo.
Ni igiterane kizaba kirimo umuvugabutumwa wasizwe amavuta n’lmana Rusangiza Jean de Dieu uzwi ku izina rya "Kajegerezo". Si uyu gusa kandi hazaba hari n’umuhanzikazi Mushimiyimana Goreth ndetse by’umwihariko na Korali Goshen yo kuri iri torero rya Karenge Ville.
Korali lhumure yatangiye umurimo w’ivugabutumwa ryo kuririmba ku wa 06 Gicurasi 2007, batangira ari abaririmbyi 12 kuko ni nabwo iri torero rya karenge ville ryashinzwe batangirana naryo.
Mu kiganiro na Paradise, umuyobozi wa korali lhumure yagize ati "Hanyuma dukora uwo murimo mu buryo butugoye kuko nta byuma bya muzika twagiraga nta n’urusengero twagiraga, twasengeraga mu mashitingi ariko umurimo ukomeza kwaguka kuko twari dufite amakuru ko tuzagirirwa neza".
Yakomeje agira ati: "Dufite indirimbo zikoze 3 z’amajwi (Audio lyrics), Dufite YouTube channel yitwa Ihumure Choir official. Hanyuma igiterane dufite kuri 17 na 18 Gashyantare 2024 ni igiterane nterankunga kuko turifuza ko mu wa 4 twakora Live Recording".
Korali Ihumure yagiye ikora ivugabutumwa ahantu henshi hatandukanye ndetse lmana ikabana na bo. Si ukuririmba gusa kuko igira n’ibikorwa byinshi bitandukanye nko gufashanya hagati yabo ndetse n’abo hanze ya korali.
Baritegura gukora igiterane gikomeye nterankunga
Iki giterane cyatumiwemo Rusangiza Jean de Dieu uzwi ku izina rya "Kajegerezo"
Choir Ihumure Turabakunda cyane
lmana lrahari bizagenda neza