× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Horeb yo muri UR Nyagatare ipfunyikiye byinshi abakunzi bayo

Category: Choirs  »  December 2023 »  Alice Uwiduhaye

Korali Horeb yo muri UR Nyagatare ipfunyikiye byinshi abakunzi bayo

Korali Horeb ikorera umurimo w’lmana muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare mu muryango wa RASA.

Kuri ubu Iyi korali yashyize hanze igihangano igihangano gishyashya bise "Mushake Uwiteka". Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 07 Ukuboza 2023. Ni indirimbo yuzuye ubuhanuzi ndetse n’amagambo y’ibyiringiro ku bagenzi bajya mu ijuru.

Korali Horeb ni umuryango w’abaririmbyi 60, yatangiye muri Gicurasi 2010 itagijwe n’uwitwa Penina. Bahise batora committe, korali itangira gukora, icyo gihe yari iyobowe na Ananias Karamuka.

Iyi korali ikimara gushingwa yakomeje gukora, ni bwo mu mwaka wa 2016 bashyize hanze indirimbo 3 z’amashusho "lsaha y’lmana ","Mwihangane"," Mbega byiza". Ndetse no mu mwaka wa 2019 bashyize hanze indirimbo z’amajwi "Unyigishe "Mukiza".

Korali Horeb ifitiye impano abakunzi bayo aho yifuza kubaha igihangano bise
"Afite ijambo" mu minsi mikuru ya Noheli

Mu kiganiro na Paradise, Tuyizere Ernest umuyobozi wa korali Horeb yagize ati :"lntego ni ukuririmba imitima y’abantu ikanezerwa ndetse no kubohora imitima y’abantu.

Ndetse nka korali Horeb turifuza kugera ku rwego rwo gukora live recording mu biterane birenze birimo abakomeye. Dufite intego yo kuririmba mu ndimi zose zikoreshwa hano mu Rwanda; lkinyarwanda, Igiswayire, Icyongereza ndetse n’Igifaransa".

Tubibutse ko iyi korali ifite alubumu zimaze kujya hanze iya mbere ni "Isaha y’lmana". Si ibyo gusa kandi mu mwaka utaha ifite Launch ya album yabo ya kabiri "Hamagara lmana " ku wa 14 Mutarama 2024.

Korali Horeb ni umuryango w’abaririmbyi 60, ikaba yaratangiye muri Gicurasi 2010 itagijwe na Penina

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA HOREB CHOIR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Hallelujah Imana ibahe umugisha bomora imitima yabenshi

Cyanditswe na: niyomugabo jean Pierre   »   Kuwa 11/12/2023 22:50

Mukomeze gutera intambwe muharanira gukora icyo umwami abashakaho. Iyabahamagaye n’iyo kwizerwa.

Cyanditswe na: Frank  »   Kuwa 11/12/2023 16:20

Nibyo Koko iyi korali iterwa ishema no kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo. Yahamagawe mu ruzabibu kugira ngo irukorere, irusasire yesu naza azasangemo imbuto. Iyi korali yiteguye kumurika ahari umwijima ndetse no kurwana ahari amahoro.

Agakiza, urukundo n’umurimo biva ju Mwami Yesu nibyo bibabashisha gukora uko Yesu ashaka ko bakora.

Uwiteka abahe umugisha

Cyanditswe na: Frank  »   Kuwa 11/12/2023 16:18

Nukuri twishimiye gukomeza gukurikirana ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo binyuze muri mwe nka korali Horeb .

Cyanditswe na: Olivier UKWISHAKA   »   Kuwa 11/12/2023 15:41

Choir horebu izi ndirimbo muzumve kuko imbere ni heza Kandi twitegure kubaha byiza byinshi

Cyanditswe na: Tuyizere ernest   »   Kuwa 11/12/2023 15:40