× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Horeb ihagurukijwe n’Imana muri iki Kinyejana ikomeje kugundira inanga n’inzabya z’izahabu zuzuye imibavu

Category: Choirs  »  March 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Korali Horeb ihagurukijwe n'Imana muri iki Kinyejana ikomeje kugundira inanga n'inzabya z'izahabu zuzuye imibavu

Korali Horeb ni imwe muri korali zigize Itorero rya ADEPR SGEEM ariko ikaba ibarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Gikondo muri CEP UR Gikondo.

Kuri ubu iyi korali ikomeje Ibikorwa bitandukanye bigamije kwagura ubwami bw’Imana. Nyuma y’amezi makeya hatowe Komite iyobowe na Bwana Aron Muragijimana, iyi Komite ikomeje gukorera mungata Komite yacyuye igihe yari iyobowe na Bwana Micomyiza Sylvain.

Amatora ya Komite isimbura iyari iyobowe na Bwana Micomyiza Sylvain yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ukuboza 2023. Aya matora yitabiriwe n’abaririmbyi bagera kuri 40 yabereye mu nyubako nshya y’urusengero rwa ADEPR Sgeem.

Ntakuruhuka iyi Komite yabonye doreko nyuma y’amezi atatu gusa iyi Komite imaze gukoreshwa n’uwiteka iby’ubutwali.

Kimwe mu bikorwa birangaje imbere Ubuyobozi bwa korali Horeb ni ukongera ibihe byo gusenga doreko kuri ubu himakajwe amasengesho ngarukakwezi aho ku ikubitiro yitabiriwe n’abaririmbyi barenga 70.

Nyuma yo kwihererana n’Imana,umuvuno wakomereje mu giterane cy’amasengesho y’iminsi 10 yateguwe n’itorero rya ADEPR Sgeem rifatwa nk’umubyeyi wa CEP UR Gikondo campus.

Iki giterane cyatangiye kuwa 22/02/2024 kugeza tariki 3/03/2024. Cyari gifite intego yo kumenya gukorera Imana hakaba harifashishijwe ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa 9:31-41.

Ni igiterane korali Horeb ifatwa nka wa Mushyitsi-Musangwa, yasangiye uruhimbi na korali zisangiye ibere arizo Impanda choir, Gosheni Choir, Hormone, Naioth, Betifage na Maendeleyo. Hari hanatumiwe korali y’ababyeyi ya ADEPR Muhima.

Uretse kugabura ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, abemeye kwitabira uyu murariko mutagatifu bamanyaguriwe umutsima mutagatifu utera Imbaraga binyuze mu bigisha barimo Past David, Ev Damascene, Past Claude Rudasingwa na Pastor Iyakabumbye Sitefano.

Korali Horeb iherutse gushimirwa n’itorero rya ADEPR SGEEM ku bw’umusanzu ugera kuri miriyoni zirenga umunani imaze gutanga ku nyubako y’urusengero rushya ruri kubakwa n’iri torero Ikaba yaragenewe icyemezo cy’ishimwe na Past Bwate David uyobora iri torero.

Aganira na Paradise, Bwana Aroon Muragijimana uyoboye iyi korali kuva kuwa 26 Ukuboza 2023 yagarutse ku mishinga migari y’iyi korali n’ibikorwa biteganyijwe.

Yagize ati: "Kuri ubu turangajwe imbere no gukomeza guhuza abaririmbyi bacu bari hirya no hino mu gihugu no hanze yarwo hagamije gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza".

Yavuze ko iyi korali ifite umukoro wo guhindurira abantu ku mwami Yesu Kristo nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga riti"abahinduriye benshi ku gukiranuka bazaka nk’inyenyeri.

Akomoje kuri Manda yatorewe, yavuze ko iyi korali iteganya kuvuga ubutumwa bwa Kristo Yesu mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Uyu muyobozi yasabye abahoze baririmba muri iyi korali batakiboneka ku bw’Impamvu z’uburyo bwose kugaruka ku murimo w’Imana bagafatanya n’abandi kugabana imigisha y’Imana no gusohora kw’amasezerano yayo.

Horeb Choir kuri ubu igizwe n’abaririmbyi 118 iteganya gukora mu rurembo rwa Ngoma, ADEPR Rwamagana itorero rya Karumuna kuwa 31/03 rikaba ivuganutumwa rigamije kuvuga imirimo y’Imana.

Ubwo bashyikirizwaga icyemezo cy’ishimwe n’umushumba mukuru w’itorero rya ADEPR Sgeem Rev Pastor David Bwate

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.