Korali Havilah yo ku mudugudu wa ADEPR Kumukenke, ikomeje kwandika amateka mu murimo w’Imana, igiye gukora igitaramo cyayo cya mbere cyateguwe ku rwego ruhanitse, giteganyijwe kuba ku wa 22 Ugushyingo 2025 guhera Saa Munani (14:00) kuri Dove Hotel – Gisozi.
Iki gitaramo cyiswe “Imigambi y’Uwiteka Live Concert”, gishingiye ku ijambo ry’Imana riboneka muri Yeremiya 29:11, rigira riti: “Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira ni amahoro si ibi bi, kugira ngo mbarememo umutima wibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.”
Amateka ya Korali Havilah, kuva ku baririmbyi 7 kugera ku rwego rukomeye igezeho
Mu kiganiro Paradise yagiranye na Habineza Augustin, umuyobozi ushinzwe amasengesho muri Korali Havilah kandi wabaye Perezida wayo ubwo yatangiraga muri 2000, yasobanuye urugendo rutoroshye korali yanyuzemo:
Yagize ati: “Twatangiye turi abaririmbyi barindwi (7), nta byuma byo gucuranga tugira, tuvuza ingoma y’uruhu. Twatangiriye ku mudugudu mushya icyo gihe hari na Choir Siloam. Twari dufite ubukene cyane, abagabo bo kuririmba twarababuze, ku buryo kubabona twabifatiye amasengesho yihariye. Icyo dushimira Imana ni uko yatubwiraga ko tuzaguka, kandi koko twaragutse nubwo twanyuze mu bizazo byinshi.”
Kugeza ubu Korali Havilah iyobowe na Mujyambere Etienne, umaze igihe ayobora uyu muryango w’abaririmbyi mu mbaraga zidasanzwe, aharanira ko korali ikomeza kwaguka no gushyira imbere umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu rwego rwisumbuye. Abagize korali bavuga ko imbaraga, icyerekezo n’ubwitange bwe biri mu byatumye korali igera ku rwego iriho muri iki gihe.
Yavuze kandi ko korali yahinduye imyirondoro, ikava ku izina Herumoni ikitwa Havilah, mu bihe bitoroshye, Imana yakomeje kwigaragaza binyuze mu mbaraga zayo n’umurimo w’abaririmbyi bihambiriye ku isezerano.
Korali Havilah yahaye Siloam icyubahiro cyihariye
Mu gusobanura impamvu Siloam Choir yatoranyijwe mu bazafatanya muri iki gitaramo, Habineza Augustin yagize ati: “Korali Siloam twavutse ireba, kandi turaziranye cyane. Yigeze gukora igiterane muri Dove Hotel natwe iduha umwanya wo gukorana na yo, ku buryo muri iki gitaramo, twahakoreye indirimbo zacu enye (4).
Ibyo byadukoze ku mutima cyane, ni yo mpamvu twumvise ko mu giterane cyacu natwe tugomba kubana na bo nka bakuru bacu. Tubanye neza kandi dukorera umurimo ku itorero rimwe."
Muri iki gitaramo, hazigisha Rev. Pastor Valentin Rurangwa, umwe mu bakozi b’Imana bakomeye, Imana iri gukoresha ibikomeye kandi yahagurukije mu gihe gikwiriye.
Habineza Augustin avuga ku bijyanye n’uko biyumva ku kuba bagiye gukora iki gitaramo yagize ati: “Kuba tugiye gukora igitaramo cyacu cya mbere, bivuze imbaraga zikomeye z’Imana n’amateka Imana yongeye guhindura kuri twebwe. Byongeyeho kandi Dove Hotel twayisengeyemo cyane none tuyikoreyemo n’indirimbo zacu bwa mbere.”
Ni igitaramo cyitezweho kwerekana imbaraga z’Imana ndetse n’aho yakuye Havilah Choir kugeza ubu.
Igitaramo kizafasha abazacyitabira kwegera Imana kurushaho
Korali Havilah yo ku mudugudu wa ADEPR Kumukenke ikomeje kwandika amateka mu murimo w’Imana