× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Ebenezer ifite umwihariko wo gufashanya hagati yabo igiye kwerekeza muri Paruwasi ya Matyazo

Category: Choirs  »  4 months ago »  Alice Uwiduhaye

Korali Ebenezer ifite umwihariko wo gufashanya hagati yabo igiye kwerekeza muri Paruwasi ya Matyazo

Korali Ebenezer ikorera umurimo w’lmana w’ivugabutumwa ku itorero rya Tumba Paruwasi ya Cyarwa aha ni mu rurembo rwa Huye, itegerejwe muri Paruwasi ya Matyazo.

Korali Ebenezer igenda yaguka uko bwije n’uko bucyeye, ikaba iri gukora cyane kandi ifite ingamba nziza zo guhindurira benshi ku Mukiza. Iherutse gushyira hanze indirimbo nziza bise "lmana ni nziza" yabanjirijwe n’iyitwa "Wadukoreye ibikomeye".

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 25 Gashyantare 2024 Korali Ebenezer igiye kwerekeza ku itorero rya ADEPR Kibingo, paruwasi ya Matyazo ururembo ni urwa Huye. Korali Ebenezer igiye kwekera kuri ririya torero nyuma yo kuva kuri ADEPR Taba mu giterane bari batumiwemo, cyateguwe n’abagabo.

Yari igiterane gifite intego iboneka muri Zaburi 66:5’6 aho yagiraga iti "Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye ubwoba ku byo igirira abantu. Yahinduye inyanja ubutaka, Kandi bambukishije uruzi ibirenge, Aho ni ho twayishimiriye. Habereye ibihe byiza kuko baririmbyi imitima y’abantu irahembuka".

Usibye kuririmba, korali Ebenezer ifite umwihariko udasanzwe wo gufashanya hagati yabo gusurana ndetse no kwita ku bo hanze ya korali yabo. Si ibyo gusa kandi Ebenezer ifite gahunda yo gufasha abakene bari muri gereza.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Paradise, umuyobozi wa Ebenezer choir Bwana Vincent Nkundimana yabigarutseho ati: "Twamenye amakuru ko hari benedata batagira icyo kwambara mu bihe baba bakeneye kwambara imyenda itari (uniforme) ariko twapanze ko buri wese uko ashoboye azashaka umwenda azatanga nk’imfashanyo noneho inzego zibishinzwe zivugishwe abababaye kurusha abandi bafashwe".

Ebenezer Choir itegerejwe muri Paruwasi ya Matyazo mu rugendo rw’ivugabutumwa

RYOHERWA N’INDIRIMBO "IMANA NI NZIZA" YA EBENEZER CHOIR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nifuza ko yazajya kuvuga ubutumwa mwigororero rya karubanda

Cyanditswe na: Bertin  »   Kuwa 22/02/2024 14:10

Imana ibahe umugisha Paradise.rw, Umwami akomeze abaguure cyane.

Cyanditswe na: Nkundimana   »   Kuwa 22/02/2024 14:08