Kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Mutarama 2025, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul, yatanze igisubizo ku kibazo cy’ifungwa ry’insengero kimaze amezi arenga atandatu gishakirwa umuti uhamye.
Mu ifungwa ry’insengero hafunzwe zimwe, izindi zirasenywa, mu rwego rwo kugabanya akajagari, nk’uko Perezida Kagame Paul yagiye abigarukaho inshuro nyinshi. Muri iki kiganiro cya mbere agiranye n’abanyamakuru muri uyu mwaka wa 2025, yatanze igisubizo cyari gitegerejwe na benshi mu bafite aho bahuriye n’insengero, n’Abanyarwanda bose muri rusange.
Mu mwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye, Umunyamakuru wa Televiziyo BTN, Ibarushimpuhwe Bihoyiki Kevin Christian, iki ni cyo kibazo yabajije Perezida Kagame Paul ku bijyanye n’ifungwa ry’insengero:
“Ukwezi kwa Karindwi mu mwaka ushize [Nyakanga 2024], habayeho gahunda yo gufunga insengero zitari zujuje ibisabwa, izo bitakundaga zirasenywa. Ariko, hari izindi zasabwe kugira ibyo zuzuza, ubu hashize amezi atandatu. Bavuga yuko hari ibyo basabwe kuzuza, none bagize bati ‘Mutubwirire Umubyeyi yongere atume za ntumwa zize zirebe ko ibyo twasabwe kuzuza ko twabikoze, twongere tube twafungurirwa.’”
Si iki kibazo gusa yabajije, kuko yanagarutse ku kibazo cy’ubukene gituma bamwe badashinga imiryango, asaba Perezida Kagame ko agira inama abafite izo mbogamizi. Mu kumusubiza, yahereye ku kibazo cy’insengero, ndetse agaragaza ko bamwe mu bahura n’ubukene bagatinda gushaka, harimo ababa barariwe amafaranga n’izo nsengero.
Mu magambo ye yatangiye gusubiza agira ati: “Ikibazo cy’insengero cyavuzweho byinshi, ariko niba [iyaba] abantu namwe ubwanyu mwajyaga indani mu mizi y’ikibazo mukagisesengura,…Mbere na mbere nta bwo numva impamvu insengero zigera aho zigomba kuba ikibazo. Kandi ubanza biba mu Banyafurika gusa, sinzi ko hari ahandi insengero zaba ikibazo. Ubanza ari na ho ubushobozi butakarira, bwa bundi bw’abadashakana.”
Yongeyeho ati: “Abantu bigiriye mu bintu biri aho, by’icyuka [aha yagaragazaga ko hari aho bamwe na bamwe bashukwa n’amadini basengeramo, kubera inyungu z’abayobozi babo babasezeranya ibidahari]. N’ababibashoramo ngira ngo bifuza kubarangaza gusa kugira ngo Abanyafurika murindagire muge mu bintu nk’ibyo ngibyo.”
Perezida Kagame yinjiye mu kibazo neza, atanga umwanzuro wari utegerejwe na benshi:
“Ubundi ikintu icyo ari cyo cyose, ibijyanye n’izo nsengero cyangwa ibindi, bikwiriye kugira uburyo bikurikiza kugira ngo bigeho. Iyo bibayeho bijyaho bite? Bikora bite? Ibyo ubundi, abantu bashaka ibintu bitunganye, mu bantu, mu Gihugu, mu ki,… bakwiriye kuba bibaza ibyo ngibyo.”
Abwira uwari umubajije ikibazo yakomeje asubiza ati: “Ngira ngo mu byo wavuze, uremeranya yuko abo bantu hari ibyo bagombaga kuba bujuje batari bujuje, noneho ubu bakaba barabyujuje. Ubwo ikibazo gisigaye ni iki; Ni ukujya kureba niba byuzuye. Nta n’ubwo bavuga ngo badusabye kuzuza iki kandi kidakwiriye, kandi atari cyo, cyangwa iki,…
Ubwo ni uko bemeranya nibura n’ibyasabwaga, gusa bakaba barabikurikije, abantu bakava mu kajagari. Na ho ibintu byari akajagari n’uwabyirengagiza, ni ukubyirengagiza gusa, ariko akajagari kari gahari karakabije, mu bintu bitanasobanutse.”
Yasoje agira ati: “Rero, uburyo burahari. Uko insengero zafunzwe, aho bazifunze babwiye abantu impamvu, hari izitarafunzwe, abo bantu na bo izo mpamvu bamwe wenda barazemeye abandi ntibazemeye. Muravuga ko hari abazujuje, ibyo ni byiza.
Ubwo igisigaye, abazifunze bakwiriye gusubira inyuma bakareba niba koko ibyo basabye abantu barabyujuje […] Nge nta bwo numva ari ikibazo kiremereye kidafite umuti, ahubwo abantu ni ugushyira mu bikorwa ibyo bakwiriye gukora. Nta bwo rero mbona ikibazo.”
Iki kibazo cy’insengero cyatangiye muri Nyakanga 2024, aho Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere, RGB, rwarebaga niba aho hantu hasengerwa hujuje ibisabwa birimo ubumenyi bw’abayoboye izo nsengero, isuku yaho, parikingi, ubwiherero no kuba hari umurindankuba, hakiyongeraho kandi kuba urusengero rufite uburyo amajwi aruturukamo adashobora kugera hanze byoroshye ngo abangamire abaturage, gufata amazi aturuka kuri izo nyubako, kuba urusengero rwuzuye n’ibindi.
Perezida Paul Kagame yavuze ko abafunze insengero bazasubirayo bakagenzura ko ibisabwa byubahirijwe, hanyuma zigafungurwa, cyane ko ubu akajagari kagabanutse.