Umwaka wa 2024 ni umwaka w’Ubuki kuri Alicia na Germaine abavandimwe babiri bamurikiwe abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Ku ikubitiro basohoye indirimbo "Urufatiro" isamirwa hejuru n’abakunzi ba Gospel, batararambirana basohoye indirimbo "Rugaba", mu gihe batangiranye umwaka wa 2025 indirimbo nshya bise "Wa mugabo".
Guhamagarwa kwabo bishobora kwitwa ubufindo ku bana n’abantu, gusa ku Mana yaremye ijuru n’isi si cyo bisobanuye kuko iyo biba impanuka, aba bana baba baratentebutse dore ko hari abo batangiranye urugendo bisanga bamanitse inanga imburagihe baba nka za mbuto zabibwe mu mahwa.
Hari abo muganira bakakubwira ko byakwitwa ihurizo kuryama batumvise amajwi y’aba bakobwa, abanywereye ku Iriba rya Yoweli bati ’Aba ni abacu’, bakabasomamo kuyoborwa na Mwuka wera. Ibi bituma igikundiro cyabo gitumbagira nk’umubavu uhumura neza!!
Mu kiganiro na Paradise, ubwo Alicia yabazwaga uko bakiriye icyizere Kristo yabagiriye akabagabira umurimo, yagize ati: "Natwe ntitwajya kure y’ibyo Paulo yavuze. Ni icyizere lmana yatugiriye, itugabira umurimo wayo. Ni umugisha rero ko yabonye ko turi abo kwizerwa."
Yakomeje agira ati: "Turi abakristo. Hari ijambo rivuga ngo: "Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, Abe ari we wiringira na we azabisohoza." (Zaburi 37:5)
Imigambi yacu yose tuyishyira mu biganza byayo ikatubera Umuyobozi. Rero twagiye tubona ibimenyetso byerekana ko lmana iri mu ruhande rwacu.
Bene Imana bamenya Imana ndetse bakamenywa nayo. Ibi bituma ntacyo ijya ikora itabwiye intore zayo. "
Ubwo twabazaga Alicia niba nta n’akanunu kava mu ijuru ko kuzicarana n’ibikomangoma, mu ijwi rituje nk’iry’umwamikazi yagize ati: "Imana yari yarabitubwiyeho."
Yanabajijwe isano y’indirimbo zavuzwe haruguru, ati: "Burya wa Mugabo twavugaga niwe Rugaba. Kandi Rugaba niwe Rufatiro ruzima kuko azi abantu be".
Yabishimangiye agira ati: "Indirimbo zacu rero zirahuye cyane, zigenda zuzuzanya. Wa Mugabo ni Yesu ugaba byose."
Mu ndirimbo "Wa Mugabo", uyu mutwe w’abaririmbyi hari aho wagize uti: "Iyi si yakwihakana, ukabura na hamwe ugana, inshuti magara, ashwi da!!"
Asubiza imvano y’iyi mikarago, Alicia ati: "Impamvu y’ubu butumwa ni Ubuzima tubamo bwa buri munsi. Si inkuru yacu yatubayeho, ariko hari abo byabayeho kandi hari n’abo biri kubaho. Ku bw’ibyo, iy’isi ishobora kuguhinduka, umuryango ukagutererana, ariko "Wa Mugabo" we akwibuka atibukijwe n’umuntu n’umwe."
Yatanze inama ati: "Ahubwo turusheho kumwizera no kumwubaha".
Ikiganiro cya kabiri twagiranye kirabageraho vuba.
Alicia na Germaine ni abaramyi bagezweho muri iyi minsi