Umuhanzi w’ibigwi bikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, Alexis Dusabe, yateguje Album nshya y’umwihariko iri mu ndimi enye zitandukanye; Ikinyarwanda, Igiswahili, Icyongereza n’Igifaransa.
Amateka ya Alexis Dusabe
Alexs Dusabe asengera mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge, akaba arambye mu muziki kuko awumazemo imyaka 25. Yavutse mu 1978, avukira i Kigali, akaba afite abavandimwe babiri. Uretse gukora umuziki ku giti cye, Alex Dusabe yanatanze umusanzu mu makorali arangajwe imbere na Hoziyana Choir y’i Nyarugenge.
Alexis Dusabe yatangiye umurimo wo kuririmba akiri muto yiga no gucuranga akiri muto kandi byagaragariraga buri wese ko abikunze. Ku myaka 17 yemeye kwizera Kristo Yesu no kwakira agakiza kuva ubwo yemera ko ubuzima bwe bwahinduye icyerekezo kandi cyiza kuruta ubundi buzima bwose yari kubaho.
Intego ya Alexis Dusabe "ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo Yesu mu ndirimbo" kugira ngo ubwami bw’Imana bukwire hose! Uyu muramyi uri mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite, amaze gukorera Imana mu bihugu bitandukanye, ndetse bigiye kwiyongera cyane nyuma yo gukora album iri mu ndimi enye.
Amaze gukora indirimbo nyinshi cyane zirimo: Ngwino, Ibyiringiro, Umuyoboro, Hora Ku Ngoma, Zaburi 23, Kuki Turira,Nzajya Nyiringira, Urukundo rw’umukiza, Uraberewe, Njyana I Gorogota, Igihango, Ndagushima, Ninde wamvuguruza, Igitambo cyanjye, Nkomeza, Gakondo yanjye, Amazi y’ubugingo, Yesu araje n’izindi.
Alexis Dusabe yifuza ibihe byinshi byo kuririmbira abantu indirimbo z’ubutumwa bwiza, ngo zibafashe kugera mu gakiza, ngo zihumurize ababaye, zikize abuzuwe n’intimba mu mitima yabo, ngo zomore ibikomere byo mu mitima kandi zagure ubwami bw’Imana kugera kure.
Ati "Nezezwa cyane no gushobora ikintu cyari cyarananiye mbere yo kugeregeza kenshi byanga! Ibyo bindemera umunezero mwinshi!! [...] Nkunda abarokore ariko nkanakunda abantu bose muri rusange ,uko nshoboye numva nabakunda urukundo rubakururira kuri Kristo Yesu!
Mu bitaramo bikomeye yakoze harimo cyo aheruka gukora tariki ya 21 Gicurasi 2023, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali (KCEV). Ni iserukiramuco ryagutse yari akoze ku nshuro ya mbere, akaba yari ari kumwe na Prosper Nkomezi, Aime Uwimana, David Nduwimana (Australia) na Apotre Apollinaire Habonimana (Burundi).
Iki gitaramo cyari cyatewe inkunga na MTN Rwanda, cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi bitatu barimo ab’amazina azwi mu myidagaduro nka Mani Martin, Israel Mbonyi, Miss Kalimpinya, Simon Kabera, Dominic Ashimwe, Apotre Mignonne, Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome/Gasumuni, Bosco Nshuti, Tracy Agasaro, Papi Clever & Dorcas na Gaby Kamanzi.
Nk’uko tubicyesha inyaRwanda, Alexis Dusabe yatangiye umwaka wa 2025 mu mashimwe hamwe na Album nshya igizwe n’indirimbo ziri mu ndimi enye ari zo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili. Paradise ifite amakuru ko iyi Album izamurikwa mu gitaramo cy’amateka kizaba muri uyu mwaka, gusa nta makuru menshi yacyo aratangazwa.
Imyaka 25 iruzuye Alexis Dusabe ari mu muziki wo kuramya Imana