Miss Shanitah Umunyana na Healing Worship Ministry bari mu gahinda kenshi ko kubura Cherissa Tona Uwanjye witabye Imana mu buryo butunguranye dore ko atari arwaye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ugushyingo 2024 ni bwo hamenyekanye urupfu rw’umukobwa muto mu myaka, akaba ari umuvandimwe wa Miss Umunyana Shanitah wambaye ikamba rya Miss East Africa ndetse akaba yarabaye Igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2018.
Cherissa Tona Uwanjye yari n’umuririmbyi w’itsinda Healing Worship Ministry ryamamaye cyane mu ndirimbo zinyuranye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana zirimo nka "Mwami icyo wavuze", "Sinzatuza", "Nguwe Neza", "Tuliza Nguvu za shetani", "Siabona amagambo" n’izindi.
Mu butumwa banyujije ku rubuga rwa Instagram, Healing Worship Ministry bagaragaje ko batewe agahinda kenshi na Cherrissa wari umaze imyaka 5 aririmba muri iri tsinda banamubwira ko bazamukumbura. Bavuze ko hahirwa abapfa bapfiriye mu Mwami, akaba ari icyanditswe kiri mu Bibiliya.
"Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu, ngo baruhuke imihati yabo kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye".
Perezida wa Healing Worship Ministry yahoze yitwa Healing Worship Team, Muhoza Budete Kibonke yabwiye InyaRwanda ko bamenye urupfu rwa Cherissa Tona ahagana Saa Tanu z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2024. Ati "Yaririmbaga muri Healing Ministry. Twamenye amakuru ahagana Saa Tanu z’ijoro ko yitabye Imana."
Yavuze ko imyaka itanu yari ishize Cherissa ari umuririmbyi wa Healing Worship Ministry, kandi bakoranye ibintu byinshi, kandi ko igihe kinini yagihariye amasomo ye no kuririmba muri korali nk’umuririmbyi washakaga kwiyegereza Kristo.
Ati "Yari umuririmbyi mwiza ushaka kumenya Imana, ariko akazitirwa n’amashuri cyane. Ndumva mu minsi ishize ari nabwo yasoje amashuri. Ariko mu by’ukuri tubabajwe n’urupfu rwe rutunguranye."
Yavuze ko Cherissa yinjiye muri Healing Worship Ministry ’kubera ko umuryango we wasengeraga muri Power of Prayer, twabanaga mu itorero’. Ati "Yaje nk’umwana w’umubyeyi mu itorero, kimwe n’abandi babyeyi bose twasenganaga, bifuza ko abana babo baza mu murimo. Nawe ni ubwo buryo yajemo."
Amakuru avuga ko ku wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo 2024, Cherissa yizihije isabukuru y’amavuko, hanyuma inshuti ze zikomeza kumufasha kuyizihiza kugeza kuri iki Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2024 ari nabwo yasohokanaga n’inshuti ze.
Ubwo yari kumwe n’inshuti ze yakomezaga kuzibwira ko ashaka kujya kwifatanya na Korali, mu gihe yiteguraga kugenda abanza kunyura mu bwiherero. Ariko, inshuti ze zakomeje kubona ko yatinze, zitangira kwibaza uko byagenze, bagiyeyo basanga niho yaguye.
Cherissa yari aherutse gusoza amasomo ye muri Kaminuza ya African Leadership University. Ku wa 15 Nyakanga 2024, yifashishije konti ye ya Instagram, yari yagaragaje ko yishimiye kugera kuri ‘Bachelor’s Degree’ ebyiri ndetse na ‘Master’s’ imwe.
Cherrissa Tona umuvandimwe wa Miss Shanitah yitabye Imana