Lieutenant Mark Alan Meadows, umupolisi wakundwaga cyane mu mugi wa Irondale, Alabama, yapfuye azize kugongwa n’imwe mu modoka z’abari baje mu masengesho yo kwiyiriza ubusa.
Ni mu gihe yayoboraga abari baje muri ayo masengesho, abereka aho baparika, muri gahunda y’amasengesho yiswe "21 Days of Prayer" yaberaga ku rusengero rwa Highlands, ku itariki ya 8 Mutarama.
Meadows wari afite imyaka 60, yabaga mu ishami rya Polisi ya Irondale, akaba yari arimazemo imyaka irenga 30. Yagonzwe n’imodoka ya pick-up bahita bamujyana mu bitaro, birangira ahapfiriye. Ariko, uwo muturage wari muri iyo modoka nta bwo yari yagafashwe kugeza ubwo amakuru yasohokaga.
Meadows yari kandi umunyamuryango w’urusengero rwa Highlands, aho yari amaze imyaka hafi 18 ari umwe mu bagize ishuri rya Grants Mill. Abaturage bose bababajwe cyane n’urupfu rwe, aho umuryango wa polisi n’iri shuri basohoye ubutumwa bw’ihumure ku basigaye no bunamenyesha igihe cyo gusengera umuryango we.
Meadows asize nyina, umugore, abana n’abuzukuru. Umuryango we ufite ukwizera gukomeye, dore ko uhumurizwa n’umurongo wo mu Bafilipi 3:20-21, uvuga ku ibyiringiro n’amahoro biva mu kwizera Yesu Kristo, we uhamya isezerano ry’ubuzima bw’iteka.
Lieutenant Mark Alan Meadows yagonzwe n’imodoka ari muri serivise zo kuyobora imodoka zazaga ku rusengero, mu masengesho yo kwiyiriza ubusa