Korali Narada ikorera umurimo w’lmana ADEPR Paruwasi ya Muganza, itorero rya Karama aha ni Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Narada yatangiye umurimo w’ivugabutumwa ryo kuririmba ku wa 5 Nyakanga 2009, itangira ari korali y’abanyeshuri, icyo gihe yakoraga mu biruhuko by’abanyeshuri ari uko batashye (Vacancy).
Byaje kugera igihe ihindurirwa izina ariryo "Narada" ndetse ubu ni umuryango mugari w’abaririmbyi 81. Korali Narada uko bucyeye n’uko bwije igenda irushaho gutera imbere.
Ubu ifite indirimbo zirenga 500, eshanu (5) muri zo zakozwe mu buryo bw’amajwi. Si izo gusa Kandi kuko Korali Narada ifite indirimbo 6 z’amajwi n’amashusho zakozwe nka "live performance".
Kuri uyu wa 25 Mata 2024 ni bwo korali Narada yashyize hanze indirimbo nziza cyane yise:"AZAKUBUNDIKIZA AMOYA". Ni imwe mu ndirimbo zakozwe mu giterane cyo guhimbaza lmana baherutsemo cyabaye ku wa 24 Werurwe 2024.
Usibye umurimo w’ivugabutumwa no guhindurira abantu kuri Kristo, Korali Narada igira ibikorwa by’urukundo haba hagati muri korali ndetse no hanze yayo.
Paradise yaganiriye n’umuyobozi wa Narada Choir, Ndayishimiye Jean d’Amour,
akaba yagize ati:"Nka korali Narada dufite intego yo gukomeza kuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana ndetse no gukomeza kwaguka muri byose(mu mwuka no mu mubiri).
Yakomeje agira ati: "Abakunzi bacu turabakunda kandi bakomeza kudushyigikira mu buryo bwose bushoboka, gukomeza kudusengera, gukomeza gukurikirana ivugabutumwa ryacu ndetse no gusakaza ivugabutumwa ryacu aho tutagera".
Narada ni abaririmbyi beza 💜🥰