Korali Blessing Key ikorera muri CEP INES-Ruhengeri yiteguye gukora igitaramo gikomeye cyo kumurika album nshya bise “Yampinduriye Ibihe,” banizihiza imyaka 15 bamaze bakora umurimo w’Imana. Kizabera kuri ADEPR Muhoza mu Karere ka Musanze, ku wa 1 Kamena 2025.
Iyi korali yashinzwe ku itariki ya 28 Kanama 2010, ikaba igizwe n’abaririmbyi 110 bose bahuriye ku ntego yo gukorera Imana binyuze mu ndirimbo zubaka imitima. Umuyobozi wa korali yemeza ko imyaka 15 ishize ari igihamya cy’ubudahemuka bw’Imana mu rugendo rwabo rw’ivugabutumwa.
Album ya mbere igizwe n’indirimbo icyenda
Mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15, Korali Blessing Key izanamurika ku mugaragaro album yabo ya mbere yitwa “Yampinduriye Ibihe.” Iyi album igizwe n’indirimbo icyenda: Dushingiye, Umwuka, Impano y’Ubugingo, Ni ku bw’Urukundo Rwawe (bakoranye na Bosco Nshuti), Yampinduriye Ibihe (bakoranye na Elie Bahati), Umukiza Wawe Araje, Mbega Urukundo, Dushobozwa, na Nimunyure.
Kugeza ubu, indirimbo eshanu muri zo zamaze gushyirwa ku rubuga rwa YouTube rwa korali rwiswe “Blessing Key Choir CEP INES Ruhengeri”, aho banashyize ibikorwa byabo bya kera.
Indirimbo yitiriwe album imaze kwamamara
Indirimbo “Yampinduriye Ibihe,” ari na yo yitiriwe album, ni imwe mu zakunzwe cyane muri iyi minsi. Yakozwe ku bufatanye na Elie Bahati, umwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel, kandi ikaba yarashimishije benshi kubera amagambo akubiyemo yubaka no guhamagarira abantu kwizera Imana itabara mu bihe bigoye.
Abatumirwa bakomeye mu gitaramo
Iki gitaramo cyatumiwemo Korali Bethfage yo muri ADEPR Rubavu, Chorale Urukundo yo muri ADEPR Muhoza, n’umuhanzi Elie Bahati. Umuvugabutumwa uzabwiriza muri icyo gitaramo ni Ev. Boniface wo muri ADEPR-Nyarugenge.
Umuyobozi wa Korali Blessing Key avuga ko iki gitaramo ari umwanya wo gushimira Imana, kongera gukangurira urubyiruko gukoresha impano zabo mu murimo w’Imana, no gutanga ubutumwa bw’ihumure n’icyizere binyuze mu ndirimbo zabo.
Iki gitaramo ari umwanya wo gushimira Imana ku bw’imyaka 15 imaze ifasha Korali
Blessing key choir we love you.
Tubifurije imyiteguro myiza Imana ikomeze ibashyigikire kd kubera urukundo nkunda iyi korari byumwihariko nayigiriyemo umigisha, nanjye nzaba dukomeze kubaka ubwamo bw’Imana